00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyizere kigerwa ku mashyi ku kugabanya ibiciro by’ubwishingizi bwa moto

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 December 2022 saa 11:55
Yasuwe :

Muri Kanama 2022, ubwo Umukuru w’Igihugu yasuraga abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo yegejejweho ikibazo cy’abamotari basaba koroherezwa ku biciro by’ubwishingizi bikomeje kugenda bitumbangira muri iyi myaka ibiri ishize.

Ni ikibazo cyabajijwe n’umwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu kuri za moto [umumotari] witwa Bizimana Pierre wavuze ko ko hari ikibazo cy’ubwishingizi buhenze, ibyangombwa bindi ndetse n’imisoro ku buryo abantu badashobora gukora ngo babone inyungu.

Icyo gihe Bizimana yagize ati “Abamotari sinzi niba mujya mubibona, twebwe dukorera hano mu Ruhango ariko twumva za Kigali bajya bigaragambya ariko imyigaragambyo tuziko itemewe, ibyo aribyo byose nkeka ko bababuze ngo babashe kukibabwira.”

“Njyewe ndakivuga uko mbizi nk’umuntu ukora uwo mwuga, dufite ikibazo cy’ubwishingizi buhenze cyane ku buryo moto yanjye nyishyurira ubwishingizi bw’ibihumbi 165Frw. Tukishyura ibintu bitandukanye, umusoro ku nyungu, tukishyura byinshi […] turabasaba kugira ngo ikibazo cyacu kibe icyanyu mukidukurikiranire.”

Umukuru w’Igihugu yahise abaza Minisitiri w’Ibikorwaremezo [niyo ifite ubwikorezi mu nshingano], aho iki kibazo kigeze gishakirwa umuti.

Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko hari ibiganiro bikomeje hagati ya minisiteri ayoboye, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Banki Nkuru y’Igihugu n’abandi bakomeje gushaka umuti kandi mu gihe cya vuba kizaba cyakemutse.

Yagize ati “Icyo kibazo nicyo ariko inzego zirimo kugikurikirana ku buryo twamwizeza ko mu gihe gito […] mu gihe kitarenze amezi abiri kiraba cyakemutse.”

Perezida Kagame yahise avuga ati “Ariko kuki izo nzego zitagira aho zihurira ngo zorohereze abantu […] icyo kibazo rwose nanjye ndagishyiramo uruhare rwanjye turaza kugikemura.”

Ku rundi ruhande ariko, abakora umwuga wo gutwara abantu kuri za moto muri Kigali bo bavuga ko ibiciro bitigeze bihinduka mu gihe amezi abiri bari bijejwe yarangiye.

Umumotari ukorera mu Mujyi wa Kigali waganiriye na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022, yagize ati “Iby’ubwishingizi byo biracyari kwa kundi nta cyahindutse. Iyo urebye usanga byarazamutse ugereranyije na mbere.”

Avuga ko ahubwo aho kugabanyuka birushaho kwiyongera.

Ati “Mbere byari ibihumbi 60Frw, bigenda bizamuka, bigera mu bihumbi 90Frw, bigera mu bihumbi 100Frw, none ubu ni ibihumbi 150Frw birenga. Mu nama bari batwijeje ko bazabikemura ariko twarategereje twarahebye.”

Abadepite n’Abasenateri babajije impamvu amezi abiri yatanzwe yarenze

Ikibazo cy’ubwishingizi bwa moto bukomeje gukosha cyongeye kubazwa Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa ubwo we n’abo bakorana bagezaga ku Nteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, raporo y’ibikorwa by’iyi banki mu mwaka wa 2021/2022.

Senateri Mugisha Alexis yavuze ko amezi abiri minisiteri ifite ubwikorezi mu nshingano yari yatanze kugira ngo ikibazo cy’ubwishingizi kibe cyakemutse yarenze ntagikozwe.

Ati “Nyuma yaho ya mezi abiri yarangiye igisubizo kitabonetse kandi no mu itangazamakuru hagenda hagaragaramo amakuru agaragaza ibitekerezo by’abayobozi b’ibigo bimwe na bimwe by’ubwishingizi y’uko batiteguye kugira icyo bagabanya ku mbogamizi abo banyagihugu bafite kandi nabo bari mu bateza imbere igihugu.’’

Inteko Ishinga Amategekoyegejejweho ibikorwa bya Banki Nkuru y'u Rwanda

Senateri Uwizeyimana Evode we yavuze ko hakwiye kubaho uburyo bw’ubusumbane mu kwishyura ubwishingizi aho nk’umumotari umaze igihe kirekire adakora impanuka atagakwiye kwishyura menshi n’ukunze kuzikora.

Ati “Umuntu ukora impanuka buri munsi […] uhora yishyuze n’umuntu utwaye imodoka imyaka 20 nta mpanuka, amafaranga y’ubwishingizi aba ari amwe, ibyo ahandi ntabwo ari ko bigenda.’’

Rwangombwa yavuze ko hakomeje gushakishwa umuti urambye ku bibazo by’ibiciro by’ubwishingizi bikomeza gutumbagira umunsi ku munsi.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko nka BNR cyangwa izindi nzego zitazabwira ibigo by’ubwishingizi ngo bigabanye ibiciro cyane ko hari ikigenderwaho ibyo biciro bishyirwa.

Ati “Ntabwo minisitiri azabwira ikigo cy’ubwishingizi ngo kigabanye ibiciro by’ubwishingizi, hari ibigenderwaho ibyo biciro bishyirwaho. Twe icyo dukora ni ukureba niba koko wa mukiliya hatabayeho kumurenganya.’’

Ubwishingizi buhenze kurusha moto

Abamotari bavuga ko bahangayikishijwe n’ibiciro by’ubwishingizi bw’ibinyabiziga byabo, bwikubye inshuro zigera kuri eshatu mu gihe gito, aho bwavuye ku 45,000Frw ubu bikaba bigeze ku 153,200 kuri moto itarengeje imyaka itanu.

Bavuga ko birenga 200,000 Frw kuri moto iyirengeje ikora, ibi ngo bikaba bituma bamwe bava muri ako kazi, abandi bagatwara abagenzi nta bwishingizi na bumwe bafite, ibintu binashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bidasize n’abagenzi.

Umwe mu bakora umwuga w’ubumotari waganiriye na IGIHE yavuze ko kugeza ubu ubwishingizi buhenze cyane ku buryo bituma batabasha kugira icyo bacyura cyangwa bunguka.

Ati ’’Usanga ubwishingizi busigaye burusha moto agaciro, umumotari utabashije kubona ubwishingizi ayitwarira aho ukaba usanze wa mugenzi atwaye arangiritse abuze aho abariza.”

Yakomeje agira ati “Bakwiye kureba iki kibazo kikaba umwihariko kikigwaho mu buryo bwihuse. Twashidutse bwarenzeho nta n’inama twagiranye nta n’ibaruwa y’integuza ko tugiye kongeza, ariko aho tubibabwiriye nta gisubizo turabona turategereje ariko mu gutegereza byumvikane ko umumotari ari kuhababarira.’’

Uku gutumbagira kw’ikiguzi cy’ubwishingizi bwa moto kugaragarira mu myaka itatu ishize aho ikigereranyo cyacyo cyarenze kuba 100% kigera kuri 330% akaba ari yo mpamvu yo kongera ibiciro.

Imibare y’Ikigega cyihariye cy’ingoboka, Special Guaranty Fund, igaragaza ko mu mwaka wa 2020 hishyuwe abantu bagize impanuka zo mu muhanda agera kuri miliyoni 660Frw, muri izo ngizo abakomerekejwe na moto ni nka 80% ni ukuvuga miliyoni 586Frw.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2021, ayo mafaranga yaje kwiyongeraho miliyoni 200Frw.

Hari imibare yo mu 2019, ya Sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant IGIHE yabonye igaragaza ko muri uwo mwaka ikigo cyinjije amafaranga y’ubwishingizi kuri moto angana na miliyari ,4Frw cyishyura miliyari 3,6Frw. Ikigereranyo cya 276%.

Na ho muri 2020 biba 363% ahakiriwe amafaranga yari miliyari 1,2Frw hakishyurwa miliyari 3,9Frw.

Imibare iheruka igaragaza ko mu Rwanda hari abamotari bagera mu bihumbi 47. Ni mu gihe abarenga ibihumbi 25 bakorera mu Mujyi wa Kigali.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa yavuze ko ibiganiro biganisha ku gushaka umuti urambye w'ubwishingizi bwa moto bigikomeje
Abamotari bavuga ko bagorwa no kwishyura amafaranga y'umurengera y'ubwishingizi bwa moto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .