00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abagore b’i Rwamagana bafashijwe na Dorcas Consolation kwizigamira

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 July 2022 saa 02:40
Yasuwe :

Abagore bo mu Karere ka Rwamagana bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya barashe ku ntego, bashimira Dorcas Consolation Family yabafashije kumenya kwizigamira ku buryo hari n’abasezeye icyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nyakanga 2022 ubwo amatsinda 17 yo kubitsa no kugurizanya agizwe n’abagore 642 baba mu miryango ifite abantu 2643 ubwo yarasaga ku ntego ubwizigame yari imazemo amezi atandatu.

Aya matasinda yatangijwe muri Mutarama 2022 na Dorcas Consolation Family igamije gushyigikira gahunda ya Leta yo kwishyira hamwe no kwizigamira kuri buri muturage.

Aba bagore uko ari 642 nibura umunsi umwe mu cyumweru bahurira hamwe bakizigamira amafaranga ari hagati ya 200 kugeza kuri 500, buri munyamuryango aba yemerewe nibura kwizigamira inshuro eshanu z’umugabane shingiro yiyemeje gutanga, buri tsinda riba rigizwe n’abanyamuryango bari hagati ya 25 na 30 bifasha mu kugira imicungire myiza.

Komite za buri tsinda Dorcas Consolation Family iba yararihaye amahugurwa yo kugenzura neza umutungo ku buryo amafaranga yabo abikwa neza kuri konte iba yarafunguwe mu kigo cy’imari cy’Umurenge SACCO.

Uko amatsinda yatumye batera ishoti ubukene

Bamwe mu bagore babarizwa muri aya matsinda uko ari 17 babwiye IGIHE ko kwihuriza hamwe kwatumye batinyuka gufata inguzanyo batangira kwiteza imbere mu buryo bugaragara, bavuze ko kuri ubu kwishyura mituweli, Ejo Heza n’ibindi bikorwa by’iterambere bitakigorana.

Bazaneza Mariane yagize ati “Njye ntarajya muri aya matsinda natinyaga gufata inguzanyo ariko aho mpuriye na bagenzi banjye kuri ubu nafashe inguzanyo mu itsinda mbarizwamo ndangura imineke ntangira kujya nyicuruza nkanayishyira abacuruzi ku buryo bimaze kumfasha cyane, ntabwo abana banjye bakibura ibyo kurya cyangwa ngo babure amafaranga y’ishuri.”

Undi mubyeyi yagize ati “Njye naje hano mu itsinda nkifite kwitinya narasigaye inyuma, ndaza hano abandi bagore baranganiriza banyereka ko nanjye nshobora gukora nkiteza imbere, ubu ncuruza ibitoki kandi bimaze kumpa umusaruro, sinkibarizwa mu cyiciro cya mbere kuko natangiye kwiteza imbere mbikesha aya matsinda.”

Umuyobozi Mukuru wa Dorcas Consolation Family, Kabanyana Ketsia ( Mamichou), yavuze ko bahisemo guhuriza hamwe aba bagore kugira ngo babafashe gutinyuka ibigo by’imari babigane biteze imbere.

Yagize ati “ Twahisemo kubahuriza hamwe kubera ikibazo cy’ubukene, abenshi muri bo bari abakene dushingiye ku ngero z’abagore badoderaga kuri Dorcas twafashaga, dufashe ingero muri bo ko harimo n’abatabasha kwinjiza ibihumbi 30 Frw, tubona ko bakeneye guhurizwa hamwe bagafashwa kwiteza imbere bakanatinyuka gukorana n’ibigo by’imari.”

Kabanyana yavuze ko kubahuriza hamwe byabafashije kubona ubwisungane mu kwivuza, gukorana n’ibigo by’imari iciriritse nko gushakamo inguzanyo n’ibindi.

Ati “ Kuri twebe turi kubakura mu buryo bwa kera bagakorana n’ibigo by’imari biteza imbere, aba rero ubwo bamaze kumva bizatworohera rero kuba baba abafashamyumvire mu kudufasha n’abandi bakiri mu bukene bacyumva ko badashobora kwiteza imbere ariko iyo bashyize hamwe bagenzi be bashobora no kumuguriza.”

Kuri ubu intego ya Dorcas Consolation Family ngo ni ugutuma abagore bumva ko bashoboye kwigira badakeneye inkunga ahubwo bashobora gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari bakiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyirabihogo Jeanne d’Arc, yashimiye aba bagore ku iterambere bamaze kugeraho abasaba kongera imbaraga mu kwizigamira muri Ejo Heza, bagatanga ubwisungane mu kwivuza. Yababwiye ko Leta ibashyigikiye kandi yiteguye kubafasha mu bujyanama bwose bayikeneraho.

Dorcas Consolation Familly yashyikirije aba bagore inkunga ya miliyoni 3,5 Frw azabafasha kwishyurira imwe mu miryango 108 itarabasha gutanga ubwisungane mu kwivuza agafasha kandi aya matsinda mu kwiteza imbere.

Mu mezi atandatu aba bagore bizigamiye miliyoni 10 493 425 Frw banizigamira kandi ingoboka ya miliyoni imwe n’ibihumbi 59 Frw. Muri uyu muhango hanahembwe amatsinda atatu yitwaye neza arimo itsinda ry’ubumwe rigizwe n’abangavu babyariye iwabo, Ubumwe ndetse n’itsinda ryitwa Giramata buri rimwe ryahembwe ibihumbi 50 Frw.

Dorcas ni umuryango utari uwa Leta ufite ubuzima gatozi, ufite intego nyamukuru zirimo kongerera ubushobozi imiryango itishoboye no kuyigeza ku iterambere rirambye, iyobowe n’abagore n’abakobwa mu Rwanda, Afurika y’Iburasirazuba no ku isi, ibikorwa byawo byibanda ku nkingi enye zirimo ubuzima, iterambere ry’imibereho myiza, uburezi no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Aba bagora bafashijwe kwizigamira no kwitangira mituweli na Ejo Heza
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rwamagana, Nyirabihogo Jeanne d'Arc yasabye abaturage gukomeza kwizigamira bagamije kwiteza imbere
Umuyobozi Mukuru wa Dorcas Consolation Family, Kabanyana Ketsia yavuze ko bafite intego yo gufasha abagore kwiteza imbere
Umuyobozi Mukuru wa Dorcas yereka abayobozi impapuro z'isuku abagore bakora
Dorcas yahaye aba bagore miliyoni 3,5 Frw azabafasha kwishyurira mituweli imiryango itari yishyura
Akanyamuneza kari kose kuri aba bagore barashe ku ntego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .