00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka itandatu ya Made in Rwanda: Gahunda yacumbagiye cyangwa yakuze imburagihe?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 25 July 2021 saa 01:50
Yasuwe :

Mu 2016 ni bwo Leta y’u Rwanda yaciye caguwa, ica amarenga yo guharurira inzira gahunda ya Made in Rwanda yashyiriweho kugabanya ingano y’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga.

Ni icyemezo cyashariraga cyane ko benshi bari batunzwe n’ubwo bucuruzi, ari bwo imiryango yabo irangamiye mu mibereho yayo ya buri munsi.

Ku wa 1 Nyakanga 2016 ubwo hatangazwaga iyongerwa ry’umusoro kuri ibi bicuruzwa birimo imyenda n’inkweto byararikoroje. Icyo gihe umusoro wakubwe inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe, aho wavuye kuri 0,2$ ugera kuri 2,5$ ku kilo kimwe cy’imyenda ya caguwa. Ku nkweto wavuye kuri 0,5$ ugera kuri 5$ ku kilo kimwe.

Muri uwo mwaka kandi Perezida Kagame yashimangiye ko gahunda yo guca caguwa yaganiriweho bihagije mu nama y’abaminisitiri bigahabwa umurongo bikwiye gukorwamo, bityo bikaba bikwiye kumvikana nka gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya ibitumizwa mu mahanga.

Kugeza ubu nibura 89% by’inganda ziri mu gihugu zose ziri mu byiciro by’into n’iziciriritse, ariko hari izo usanga zigihanganye n’ibibazo by’igishoro, ibikoresho nkenerwa, ubumenyi buke n’ibindi bibazo.

Nubwo hari icyo kibazo, ariko hari intambwe yatewe mu gushimangira umuco wo kwigira, kubaka ubukungu butajegajega no kugabanya umubare w’ibitumizwa mu mahanga by’umwihariko ibikorerwa mu nganda.

Ni gahunda igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kugira ngo ruzabe rwamaze kuba igihugu gifite ubukungu bugereranyije mu mwaka 2035 n’ubuhanitse mu 2050.

Made in Rwanda yatangiye ari ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukunda no gukoresha iby’iwabo, ndetse bigeze mu 2018, Guverinoma yemeje politiki yayo.

Hashyizweho uburyo bwo kwiga isoko ry’u Rwanda no kureba inganda zishobora kurishyirwaho aho zashyizwe mu byiciro bitatu birimo icy’izikora ibikoresho by’ubwubatsi, izitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’izidasaba ubuhanga cyangwa ikoranabuhanga rihambaye.

Kugira ngo Made in Rwanda ishoboke, guverinoma yashyizeho uburyo bwo kuyishyigikira no gutuma Abanyarwanda batinyuka bagahanga udushya, bakanatangiza inganda zabo bwite.

Ibi byatumye hatekerezwa gushyirwaho ibyanya byahariwe inganda hirya no hino , ari nako hashyirwaho udukiriro ubu tumaze kugezwa mu turere 24, ndetse n’aho ibikorwa nk’ibi bitaragera hari ibikorwaremezo byatangiye kugezwayo.

Nk’urugero, mu Cyanya cyahariwe Inganda cya Bugesera gifite hegitari 100, hari hateganyijwe ibibanza 43 byagombaga kubakwaho aho kuri ubu ibigera kuri 33 byafashwe bikazubakwamo inganda 19.

Mu Karere ka Rwamagana naho icyanya cyahariwe inganda gifite ubuso bwa hegitari 80, bufite ibibanza 56 ndetse byose bikaba byarafashwe aho birimo kubakwamo inganda 33.

Muri Kicukiro, icyanya cy’inganda gifite ubuso bwa hegitari 43, buriho ibibanza 40, aho kuri ubu byose byafashwe bikaba birimo kubakwamo inganda 18 zirimo n’izarangiye ubu zatangiye ibikorwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Muhire Louis Antoine, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ushinzwe Gahunda ya Made in Rwanda, yavuze ko gahunda yo gushyiraho ibyanya byahariwe inganda yatanze umusaruro ufatika.

Ati “Politiki yo kuvana inganda mu bishanga zikajyanwa ahantu hari isuku, ubu ku buryo uturere twose dufite ibyanya byahariwe inganda, zahurijwe hamwe zihabwa ibikorwaremezo ndetse nk’abakorera muri Kigali Special Economic Zone bo bafite n’aho bahita bishyurira imisoro n’ibindi byinshi bakenera.”

Yakomeje agira ati “Ubwabyo, gufata abantu ukabashyira ahantu hari isuku, hari ibikorwaremezo, amazi n’amashanyarazi abageraho mu buryo butagoye, abakozi b’izo nganda nabo bashobora kugera ku kazi mu buryo butagoye n’ibindi byinshi bashyiriweho byatumye ibikorerwa mu Rwanda byiyongera.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko nibura biturutse kuri iyi gahunda, ibikorerwa imbere mu gihugu byiyongereyeho 30%.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata Uwamaliza Habyarimana, yavuze ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa kuko mbere iyi politiki igitangira nta muntu wumvaga ko bizashoboka ariko umusaruro watangiye kwigaragaza.

Ati “Ni bwo twahise tubona izo nganda 280 zavutse muri iyi myaka ibiri ishize, ni ikimenyetso cy’icyizere bafitiye ibikorerwa mu Rwanda. Bakavuga bati dushobora kubyikorera, niba twaratangiye dutumiza imyenda cyangwa se abantu bambara imyenda ya caguwa, uyu munsi tukaba dufite inganda zohereza imyenda i Burayi no muri Amerika kandi ikakirwa, ni kimwe mu mbuto za Made in Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Twagiye tubona abacuruzi bumva ko bishoboka, ugasanga umuntu akubwiye ko ari i Karongi ariko yohereza ifu y’imyumbati inshuro nyinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Nyuma yo kwimakaza gahunda ya Made in Rwanda guverinoma yatangiye gushyiraho uburyo bwo kuyiteza imbere harimo ubukangurambaga bwakozwe binyuze mu mamurikagurisha y’ibikorerwa mu Rwanda.

Muri Gashyantare 2016, hashyizweho imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda Expo’ ku ikubitiro ryitabirwa n’abamurika 270 mu gihe abarisuraga ku munsi babarirwaga mu 11.000.

Imurikagurisha nk’iri ryongeye kuba mu Ukuboza 2016, ryitabirwa n’abamurika 300 mu gihe abaryitabira bo bahise bagera ku bihumbi 49. Mu 2017, abamurika bageze kuri 426, mu gihe abitabira bari ibihumbi 70.

Minicom igaragaza ko mu 2018, abamurika bageze kuri 463, mu gihe mu 2019, ari nabwo Made in Rwanda Expo iheruka kuba yitabiriwe n’abamurika barenga gato 410.

Impinduka zirigaragaza…

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ifatanyije n’izindi nzego kandi yashyizeho uburyo bwo gushyigikira ba rwiyemezamirimo bubatse inganda cyangwa abakorera muri ibi byanya byahariwe inganda, aho bafashwa kubona imashini n’ibindi bikoresho bihenze.

Nk’urugero, binyuze muri gahunda ya BDF, hari amakoperative akorera ubudozi mu turere turindwi yahawe imashini zifite agaciro ka miliyoni 471 Frw, ndetse n’andi akora ibijyanye n’ububaji yahawe imashini zifite agaciro ka miliyari 1 Frw.

Hari kandi koperative yo mu Karere ka Gatsibo yahawe imashini igura miliyoni 53 Frw ndetse na Koperative igamije guteza imbere ibikorwa bijyanye n’Ububaji n’Ubukorikori mu Rwanda (ADARWA), yafawe imashini ya miliyoni 175 Frw.

Minisitiri Habyarimana yavuze ko n’ubwo hari inganda zimaze kubakwa mu Rwanda ahanini biturutse kuri gahunda ya Made in Rwanda ariko urugendo rukiri rurerure.

Mu Rwanda hamaze kugera inganda zirimo Prime Cement rwatangiye gukora sima mu 2020, ruri mu Karere ka Musanze aho rufite ubushobozi bwo gutunganya imifuka 600.000 ku mwaka ndetse hakaba hari intego yo gutunganya irenga 1.200.000.

Mu 2019, mu Rwanda hatangiye gukorera Uruganda C&D Pink Mango rukora imyenda irimo n’iyoherezwa mu mahanga. Ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda, i Masoro muri Kigali. Ni uruganda rufite abakozi barenga 1600 kandi hari intego yo gutanga akazi ku barenga 7000.

Izindi nganda zikomoka ku musaruro wa Made in Rwanda, ni Africa Improved Food [AIF] n’izindi.

Minisitiri Habyarimana ati “Inganda zirakenewe cyane kuko izo dufite ntizihagije, ariko hari ubwoko bumwe na bumwe bw’inganda tubona ko bugomba gushyirwamo imbaraga, mvuze ibijyanye no gutunganya ibiribwa kugira ngo tubashe kwihaza. Uyu munsi umuntu areza ibijumba hanyuma byabora bikarangira.”

Yakomeje agira ati “Twatangiye gutekereza ku mishinga yo gukora biscuits zivuye mu bishyimbo, urumva nacyo ni ikintu gikenewe, ni ukuvuga ngo mu bijyanye no kwihaza, amata aracyapfa ugasanga yabuze ububiko cyangwa ngo abone uko yatunganywa ku buryo yabikwa ari ifu cyangwa atunganyijwe, ibyo ni ibintu byose bigikenewe.”

Ibyoherezwa hanze byikubye hafi kabiri

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, igaragaza ko mu 2015, u Rwanda rwoherezaga mu mahanga ibikorerwa mu nganda bifite agaciro ka miliyoni 667$, mu 2016 byageze kuri miliyoni 731$ mu gihe mu 2017, ibyoherejwe byari bifite agaciro ka miliyoni 1.037$.

BNR igaragaza ko mu 2018, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibifite agaciro ka miliyoni 1.121$ mu gihe mu 2019, byazamutse bigera kuri miliyoni 1.240$ mu gihe mu gihembwe cya mbere cya 2020, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibifite agaciro ka miliyoni 592$.

Ku rundi ruhande ariko Muhire avuga ko hari abantu bashobora kubona ibitumizwa mu mahanga nabyo byiyongera mu gihe ibikorerwa mu Rwanda nabyo byiyongera bakaba batabasha kubihuza ngo bamenye impamvu yabyo.

Imibare ya BNR igaragaza ko nibura mu 2015, ibikorerwa mu nganda bitumizwa mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyoni 3.447$ mu gihe byazamutse bikagera kuri miliyoni 4.152$.

Muri Nyakanga 2019, u Rwanda rwagaragazaga ko ibitumizwa mu mahanga nabyo byazamutse ku kigero cya 16.8%, ahanini bikaba byaraturutse ku bikoresho by’ubwubatsi (+66.5%), imashini n’ibikoresho byazo (+37.5%) n’ibikoresho nkenerwa bya buri munsi birimo imiti (+31.3%).

Muhire akomeza ati “Ni byo koko ibyo tuvana hanze biri kwiyongera ariko ni imashini tuzana nka buriya dufashe Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, iyo uzanye ibimodoka bihinga 100, niba imwe igura miliyoni 200 Frw, urumva ko umubare w’amafaranga dutanga ku byo dutumiza hanze urazamuka.”

Minicom ishishikariza Abanyarwanda gufata iya mbere mu guhanga udushya no gushora imari muri Made in Rwanda ndetse bakazamura imyumvire bakagirira icyizere ibikorerwa iwabo cyane ko n’abanyamahanga basigaye babyizera bakabigura.

Minisitiri Habyarimana avuga kandi ko hakiri urugendo rw’uruhare rwa buri Munyarwanda mu kumva afitiye icyizere ibikorerwa mu gihugu cye cyane ko hari inzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge ziba zemeje ko ibikorerwa mu nganda z’imbere mu gihugu bifite ubuziranenge.

  Ibiciro bya Made in Rwanda biracyahanitse

Nubwo Made in Rwanda yashyizwemo imbaraga, hari abakinubira ibiciro by’ibi bikoresho bavuga ko bihanitse ndetse biri hejuru y’ibyatumizwaga cyangwa ibiva hanze.

Hari abagaragaza ko bigoye kuba wabona inkweto cyangwa umwambaro uhendutse kandi ku giciro kiri hasi gishobora kwigonderwa na buri wese.

Nko muri Kanama 2020, ibiciro by’imyambaro ikorwa n’inzu ihanga imideli ‘Moshions’ byatumye benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro, bamwe bavuga ko bihanitse cyane abandi bagahamya ko bijyanye n’umwimerere wabyo.

Icyo gihe ‘Moshions’ yari yashyize hanze imyambaro irimo nk’ikanzu ya 500.000 Frw, agapfukamunwa kagura 15.000 Frw, amashati ya 165.000 Frw n’andi arenzeho, ikabutura ya 65.000 Frw, umushanana wa 350.000 Frw, ikote rya 210.000 Frw n’ibindi.

Umwe mu bazobereye ibirebana n’imideli n’imyambarire waganiriye na IGIHE yagaragaje ko ku bwe ibi biciro bijyanye n’umwimerere w’imyenda ya Moshions ku buryo nta gihendo abibonamo.

Yavuze ko akurikije ubwoko bw’ibitambaro iriya myenda ikozemo, ubuhanga idodanywe n’ibindi bisabwa ngo imirimo nk’iriya ikorwe neza, asanga biriya biciro atabinenga.

Ni ukwinuba kwagiye kugaragara no ku bindi bicuruzwa, ababikora bagasabwa kujya bita ku bushobozi bw’isoko ry’imbere mu gihugu.

Ubwo yitabiraga Inteko rusange ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere ka Gasabo muri Gashyantare 2017, Perezida Kagame yavuze ko akenshi impamvu ibyakorewe mu Rwanda bihenda bituruka ku buke bwabyo.

Ati “Iyo uhuje ubwinshi, ubwiza n’igiciro, uko ari bitatu bigirana isano. Naho bya bindi usanga umwenda umwe ugura ibihumbi 80 Frw, ni umwenda umwe buriya aba yakoze. Akoze byinshi byahinduka.”

Gahunda yo kongera ibyanya byahariwe inganda ni imwe mu zatekerejwe ngo zishyigikire Made in Rwanda
Imashini zigezweho zifashishwa mu nganda zikora imyenda
Inganda mu Rwanda zikomeje kwiyongera. Uru ni urwa Pharmalab rwatangiye gukora udupfukamunwa ubwo Coronavirus yari imaze kugaragara mu Rwanda
Inganda zikora imyenda mu Rwanda zigenda ziyongera umunsi ku munsi
Minisitiri Habyarimana avuga ko gahunda ya Made in Rwanda yagaragaje ko ibintu byose bishoboka
Umuyobozi muri Minicom ushinzwe gahunda ya Made in Rwanda, Muhire Louis Antoine, avuga ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu kongera ibikorerwa mu Rwanda binyuze muri gahunda ya Made in Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .