Imibare igaragaza uko amafaranga Bralirwa yinjiye yose hamwe hatarakurwamo ikintu na kimwe ari miliyari 72,9 Frw mu gihe mu 2021 igihe nk’iki, yari yinjije miliyari 56,8 Frw.
Inyungu hatarishyurwa imisoro yo yageze kuri miliyari 17 Frw mu gihe mu mwaka ushize yari miliyari 9,6 Frw.
Ubaze amafaranga Bralirwa yinjije imaze kwishyura imisoro, bigaragara ko urwunguko yabonye ari miliyari 12,4 Frw, bingana n’izamuka rya 93% kuko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2021 yari miliyari 6,4 Frw.
Iri zamuka rishingiye ahanini ku kuba ubukungu muri rusange buri gufunguka kubera icyorezo cya Covid-19 kiri kugenza make.
Ibinyobwa Bralirwa icuruza nabyo byariyongereye biva kuri 962,000 hl bigera kuri 1.130.000 hl.
Iyi nyungu izanagera ku banyamigabane ba Bralirwa kuko inyungu y’umugabane umwe ingana na 12,1Frw mu gihe inyungu ku mugabane umwe mu mezi atandatu ya mbere ya 2021 yari 6,2Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!