00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NCBA mu rugamba rwo kuzamura abakobwa biga amasomo y’ikoranabuhanga

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 2 December 2022 saa 09:41
Yasuwe :

Mu bihe byashize abagore/abakobwa ntibakunze guhabwa umwanya wo kugaragaza ubushobozi bwabo cyane cyane mu mirimo bita ko yahariwe abagabo ndetse no guhabwa amahirwe mu kwiga amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare, STEM.

Ubushakashatsi bwakozwe na American Association of University Women bwagaragaje ko kugeza ubu abagore n’abakobwa bagize 28% by’abanyeshuri bose bitabira aya masomo, umubare muto cyane ugereranije n’uw’igitsina gabo.

Ku rwego mpuzamahanga, mu bihugu bikennye ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku bagore mu mwaka ushize ryari kuri 32,9 % ugereranyije n’abagabo.

Raporo Global Gender Gap Report 2021 yakozwe na World Economic Forum yasohotse mu mwaka ushize, igaragaza ko kuziba icyuho kiri hagati y’abagore n’abagabo mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, bizasaba nibura imyaka 135 mu gihe nta gikozwe.

Gusa ubu amazi si ya yandi kuko mu Rwanda, umugore afite agaciro kangana n’ak’umugabo mu mirimo itandukanye. Nk’urugero 61% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ni abagore.

Kugeza ubu mu ikoranabuhanga imibare irazamuka umunsi ku munsi kuko mu bushakashatsi bwakozwe mu 2018 mu Rwanda ku bijyanye n’abakozi mu nzego zitandukanye z’abikorera, bwagaragaje ko mu bakozi bose, abagore bangana na 44,8%.

Kugeza ubu umubare w’abagore n’abakobwa bajya kwiga amasomo ya STEM uri kuzamuka uko bwije n’uko bukeye, babifashijwemo na Leta y’u Rwanda ndetse n’ibigo bya Leta n’ibyabikorera.

Ibi bigo birimo na Banki y’ubucuruzi ya NCBA , aho iyi banki iri gukora uko ishoboye kose ngo ihe urubuga igitsina gore kugira ngo na bo babe bakurikirana aya masomo yahoze atekerezwa ko ari ay’abagabo gusa.

Umwali Diane ni umwe mu bahawe amahirwe yo gukorera imenyerezamwuga muri iyi banki, mu ishami ry’Ikoranabuhanga mu by’umutekano. Avuga ko yakuze akunda gukoresha mudasobwa cyane ari byo byatumye akomeza umwuga w’ikoranabuhanga.

Ati "Nabonye umwuga wanjye w’iteka. Ntabwo navuga ko byari byoroshye kuko abantu benshi bibazaga uburyo umugore yajya muri uyu mwuga kuko bawitaga uw’abagabo gusa. Gusa hari n’abagutera ingabo mu bitugu ukagera ku nzozi zawe."

Ahamya ko nyuma yo kujya muri banki ya NCBA, yishimira ahazaza he mu ikoranabuhanga cyane ko buri munsi yunguka ubumenyi bushya, akemeza ko yiteze kuzaba inzobere muri uru rwego.

Ni igitekerezo ahuza na mugezi we Mumararungu Amelie, ushinzwe isesenguramakuru muri banki ya NCBA, uvuga ko akiri muto yakundaga gukoresha imashini, bituma no muri kaminuza akomeza ikoranabuhanga ndetse bikaba byarabaye n’umwuga we.

Ati "Abagore bagize aho bagera muri uru rwego, bambereye icyitegererezo bituma nanjye nshyiramo imbaraga kugira ngo nzagere aho bageze.

Mumararungu avuga ko nubwo yabanje gucibwa intege yerekwa ko STEM atari amasomo y’abagore yayakomeje ndetse guhabwa amahirwe na NCBA byatumye agira icyizere cy’ejo hazaza heza he.

Uwase Alice we yakomeje masomo y’Ikoranabuhanga n’Imibare, afashijwe n’ababyeyi be n’abarimu batandukanye byatumye agira uruhare mu bikorwa bitandukanye byatumye yiyumvamo STEM ku rwego rwisumbuye.

Uyu wahoze ari umukozi muri NCBA mu ishami ry’Ikoranabuhanga yavuze ko muri iyi banki ari ho urugendo rwe rwatangiriye aho igitsinagore umwe mu itsinda bakoranaga ryose.

Ati "Ariko ndashimira abakozi twakoranye ndetse n’Umuyobozi Mukuru ku bufasha bampaye nkumva ko kuba ari njye mugore wenyine warimo byari amahirwe aho kuba ikibazo."

NCBA Rwanda ikora uko ishoboye kose ngo uburinganire n’ubwuzuzanye bwimakazwe cyane mu ishami ry’ikoranabuhanga.

Iyi banki ihora ihanganye n’intekerezo z’abantu bavuga ko aya masomo akorwa n’abagabo gusa binyuze ku gutanga amahirwe ku bitsina byombi aho umukozi ahabwa rugari mu gihe ibyo akora biri mu murongo w’iyi banki.

Umuyobozi mukuru w’ishami ry’Ikoranabuhanga muri NCBA, Bivegete Olivier avuga ko iyo habonetse umugore ushaka kwihugura muri aya masomo bamuha ubufasha bufatika bakamuha ibishoboka byose kugira ngo agere ku nzozi ze.

Ati "Twizera ko umugore ashobora gukora imirimo iyo ari yo yose muri STEM. Ntabwo baba bashaka ibiborohereza cyangwa gufatwa nk’abantu badasanzwe bakeneye ubufasha buborohereza. Bahora barajwe ishinga no guhabwa umwanya bakigaragaza."

Asobanura ko muri NCBA bafite ingero nyinshi z’aho byashobotse mu myaka ishize aho isesenguramakuru ndetse n’ikoranabuhanga mu by’umutekano ryagizwemo uruhare rukomeye n’abagore mu kuzamura ubushongore n’ubukaka bw’iyi banki.

U Rwanda rwiyemeje ko mu 2026 ruzaba rwaramaze kuziba icyuho kikigaragara mu buringanire, ikoranabuhanga na inovasiyo.

Ibi byanashimangiwe na Perezida Kagame mu mwaka ushize mu butumwa yagejeje ku bayobozi mu nzego za Leta z’ibihugu bitandukanye ku Isi, abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, impirimbanyi z’uburinganire n’abandi bitabiriye Ihuriro rusange ku Buringanire [Generation Equality Forum].

Yagize ati “Reka mbabwire ku byerekeye gahunda n’umuhate by’u Rwanda muri uru rwego; icya mbere dufite intego yo kuba twamaze kuvanaho icyuho mu bijyanye n’uburinganire mu ikoranabuhanga mu 2026.”

Yakomeje agira ati "Tuzakora ibi mu nzego eshatu zihariye; gutunga telefoni zigezweho, ikoranabuhanga muri serivisi z’imari ndetse n’amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare kugeza ku rwego rw’amashuri yisumbuye.”

Muri iri huriro ryabereye i Paris mu Bufaransa, Perezida Kagame yavuze kandi ko u Rwanda rukora ibishoboka byose kugira ngo hajyeho uburyo budaheza muri inovasiyo no kwihangira imirimo muri rusange, hakubwa kabiri umubare w’abagore n’abakobwa bafashwa binyuze mu bigo bifasha muri inovasiyo.

Diane Umwali ni umwe mu bakobwa bahawe amahirwe yo kwimenyereza umwuga mu ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri NCBA Bank Rwanda
Mumararungu avuga ko yabanje gucibwa intege yerekwa ko STEM atari aamsomo y'abakobwa
Uwase Alice wize ikoranabuhanga n'imibare yageze muri NCBA mu ishami ry'ikoranabuhanga ari we w'igitsina gore wenyine
Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ikoranabuhanga muri NCBA Rwanda, Bivegete Olivier yavuze ko guha abagore umwanya muri NCBA byatumye iyi banki itera imbere mu buryo butatekerezwaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .