00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwabeshyeye u Rwanda ku mpamvu z’icyemezo cyo gukumira ibicuruzwa biva muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 May 2021 saa 10:32
Yasuwe :

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru akigera ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura, ku wa Gatanu nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye muri Uganda, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ibihugu byombi bizajya bikoresha umuhanda mushya unyura muri Tanzania.

Uyu Mukuru w’Igihugu mu ijambo rye, yashyize mu majwi u Rwanda [yise umuturanyi] avuga ko arirwo rwatambamiye ubucuruzi hagati y’u Burundi na Uganda.

Ni mu gihe, u Burundi aribwo bwahagaritse ibicuruzwa byose byanyuzwaga ku mupaka uruhuza n’u Rwanda.

Kuva mu mpera za Werurwe 2020, ubwo icyorezo cya Coronavirus cyafataga ubukana, u Burundi bwahise buhagarika ingendo zigana mu Rwanda, bukumira ibicuruzwa n’abagenzi banyura ku mipaka yo ku butaka babwinjiramo.

Iki cyemezo cyazamuye urunturuntu mu bihugu bihuriye mu Muhora wa Ruguru birimo u Burundi, u Rwanda, Uganda na Kenya.

Muri icyo gihe, amakamyo yaheze ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, kugeza ubwo u Rwanda rugiriye inama Uganda na Kenya gushaka ahandi binyuza ibicuruzwa byabyo.

Inyandiko zo ku wa 31 Werurwe 2020 zahererekanyijwe n’abayobozi b’impande zombi zerekana ko u Rwanda rwamenyesheje Kenya na Uganda iby’icyemezo cy’abayobozi b’u Burundi cyo gukumira ibicuruzwa bihanyuzwa.

Izo nyandiko zerekanaga ko kugeza ku wa 30 Werurwe umwaka ushize, amakamyo 23 yari amaze igihe mu Rwanda yarangiwe kwinjira mu Burundi nubwo hari hashize iminsi hateranye inama yahuje Abaminisitiri bo mu Karere igaruka ku korohereza ubwikorezi bw’imizigo mu gihe cya COVID-19. U Burundi bwakomeje gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo Perezida Ndayishimiye yavugaga ko ‘umuturanyi’ agomba kurenzwa ingohe ndetse inzira inyuzwamo ibicuruzwa bijya muri Uganda ikanyura muri Tanzania, hari byinshi yirengagije.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye na Gasutamo mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Musoni William, yashimangiye ko u Rwanda rutigeze rufunga ibicuruzwa bijya mu Burundi.

Ati “Byari kuba binyuranye n’amasezerano mpuzamahanga. Ni u Burundi bwanze ko ibicuruzwa byinjira ku butaka bwabwo.’’

Yifashishije urugero rw’amakamyo y’ibigo bya Loni yamaze igihe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ndetse icyo gihugu nta gisobanuro na kimwe kigeze kibitangaho cyangwa ngo kimenyekanishe impamvu yabyo.

Igenzura ryakozwe ryerekanye ko hagati ya 26 Werurwe n’iya 1 Gicurasi 2020, hari imizigo n’abaturage bigera kuri 23 byangiwe kwinjira mu Burundi. Ku wa 27 Werurwe uwo mwaka, Abarundi batandatu bamaze iminsi ine ku mupaka w’Akanyaru barangiwe kwinjira mu gihugu cyabo. Icyo gihe babifashisjwemo n’abayobozi b’u Rwanda, bajyanywe muri Ambasade y’u Burundi iri mu Mujyi wa Kigali.

Usibye uyu mupaka wafunzwe, ku wa 27 Werurwe, amakamyo abiri afite ibyangomba by’u Burundi yanyuraga ku Mupaka wa Ruhwa n’andi 11 arimo umunani yo muri iki gihugu, abiri yo muri Uganda n’imwe yo muri Kenya yangiwe kwinjira mu Burundi anyuze ku Mupaka wa Nemba.

Perezida Ndayishimiye na Museveni bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru bagaruka kuri gahunda zabo zo kwifashisha inzira ya Tanzania mu buhahirane bwabo.

Nyamara nubwo ubucuruzi bwa Uganda n’u Rwanda bwakomwe mu nkokora kuva muri Werurwe 2019 kubera itotezwa Abanyarwanda bakorerwa muri iki gihugu, ibicuruzwa bihererekanywa hagati ya Uganda n’u Burundi ntibwahungabanye.

Umwe mu basesenguzi muri Politiki y’Akarere avuga ko ‘u Rwanda rwakomeje ubuhahirane n’u Burundi ariko ku mpamvu z’umutekano ruburira Abanyarwanda ku gukorera ingendo muri Uganda.’

Yakomeje ati “Perezida w’u Burundi ni we wenyine uzi neza impamvu yinjiza igihugu cye mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda.’’

Yavuze ko “U Burundi bwagombaga gusobanurira Uganda impamvu bwanze ko ibicuruzwa by’iki gihugu binyura mu Rwanda ahubwo bugahitamo kurwikoma bya nyirarureshwa.’’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .