00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwafunguye ibiro bya ambasade i Harare

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 1 August 2022 saa 11:34
Yasuwe :

Byari ibirori bikomeye n’umunsi w’amateka ubwo kuri iki cyumweru u Rwanda rwafunguraga ibiro bya Ambasade yarwo i Harare muri Zimbabwe. Ni izingiro ry’umubano wimbitse ushingiye ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Urugendo rushya rw’umubano w’u Rwanda rwatangiye mu myaka itatu ishize ubwo mu Ukwakira 2018, bwa mbere Perezida Kagame yashyiragaho Ambasaderi muri icyo gihugu. Ni inshingano zahawe James Musoni.

Ni bwo bwa mbere u Rwanda rwagize Ambasade muri Zimbabwe, ubundi inyungu zarwo muri icyo gihugu zacungwaga na ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.

Ni icyemezo kitatunguranye kuko mbere yaho gato Perezida Kagame yari aherutse kugaragaza ubushake bukomeye bwo gukorana na Zimbabwe, ubwo yitabiraga irahira rya Perezida Emmerson Mnangagwa wasimbuye Robert Mugabe wari umaze imyaka 30 ku butegetsi.

Hari hashize amezi make cyane Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, itangiye ingendo zica i Lusaka muri Zambia zigakomeza Harare muri Zimbabwe.

Ubwo yakiraga impapuro zemerera Musoni James kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Perezida Mnangagwa yavuze ko ‘bizafasha guteza imbere imibanire myiza n’imikoranire yari isanzwe hagati y’ibihugu byombi’.

Mu 2019, Perezida Emmerson Mnangagwa yasuye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no korohereza ubucuruzi.

Uru ruzinduko rwabyaye ihuriro ry’ubucuruzi n’ishoramari [Rwanda- Zimbabwe Trade and Investment Conference]. Muri Nzeri umwaka ushize iri huriro ryakoraniye i Kigali, ibihugu byombi bisinyiramo amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu agamije kongera imikoranire.

Ayo masezerano yasinywe agizwe no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no kwihutisha serivisi za Leta zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga, guteza imbere ubukerarugendo no gutegura inama no gufatanga hagati y’Urugaga rw’Abikorera bo mu Rwanda (PSF) ndetse n’Ishyirahamwe ry’inganda muri Zimbabwe.

Uyu mwaka itsinda ry’abanyarwanda naryo ryagiye muri Zimbabwe mu biganiro by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe byiswe ‘Rwanda-Zimbabwe Trade conference’.

Perezida Mnangagwa ubwo yatangizaga ibi biganiro yavuze ko umubano mwiza uri hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda ukwiye kubyazwa umusaruro n’abikorera mu bijyanye n’ubucuruzi.

Ati “Umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Zimbabwe ukwiye gukomeza kuba imbarutso y’iterambere ry’ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego zitandukanye z’ibihugu byacu. Binyuze mu gukorana hagamijwe guhindura imikorere yaranzwe n’ubuhahirane buri hasi hagati y’ibihugu byacu by’inshuti. ZimTrade na RDB bikwiye gushimirwa kubera akazi byakoze mu gushyiraho uburyo bwo kumenyana hagati y’abikorera baturutse mu bihugu byombi.”

Amasezerano hagati y’ibihugu byombi amaze kuba 22. Leta y’u Rwanda irateganya gukura abarimu 477 muri Zimbabwe, bitezweho umusanzu mu kuzamura ireme ry’uburezi aho bazaba bigisha amasomo ya siyansi (STEM) mu byiciro birimo uburezi bw’ibanze, ubumenyingiro na Kaminuza n’amashuri makuru.

Ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yafunguraga ibiro bya Ambasade y’u Rwanda, i Harare, yavuze ko Zimbabwe n’u Rwanda bisangiye amateka yo kurwanya ubusumbane n’umuco wo kudahana.

Ni umuhango wanitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, abadipolomate n’abayobozi bakuru ku ruhande rwa Zimbabwe.

Ati “Bibaye nta gitunguranye kuko dusangiye intego yo guhaguruka atari ku bwacu gusa ahubwo no kubw’abavandimwe bacu b’abanyafurika mu rugendo rwo kugera ku burumbuke n’agaciro nyako abaturage bacu bakwiye”.

Dr Biruta yavuze ko urugendo rukiri rurerure ashimangira ko ubufatanye hagati y’abanyafurika ari bwo buzakemura ibibazo uyu mugabane ufite.

Dr Biruta yavuze ko guverinoma y’u Rwanda yiteguye kongera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi ku bw’inyungu bihuriyeho.

Kuwa Gatanu u Rwanda na Zimbabwe byasinye amasezerano arimo ayo kohererezanya abanyabyaha, ay’ubufatanye mu migenderanire ndetse n’ayo gukora amaperereza ku mpanuka z’indege za gisivili n’ibindi bibazo byazo bikomeye.

Mu bijyanye n’ubucuruzi, Zimbabwe ibona u Rwanda nk’igihugu cyayifasha kwinjira muri utu turere turimo amasoko manini nk’irya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda kandi narwo rubona Zimbabwe nk’inzira yarufasha kugeza ibicuruza byarwo muri Afurika y’Amajyepfo.

Umuyobozi Mukuru wa ZimTrade, Allan Majuru, yavuze ko Zimbabwe yiteguye gukoresha u Rwanda nk’amarembo ayinjiza ku yandi masoko.

Ati “Amahirwe ari hano ni menshi. Ibihugu byombi ntabwo bikora ku Nyanja ariko bihuriye ku nzira y’ubutaka. Turashaka gukoresha u Rwanda mu kwinjira muri Afurika y’i Burasirazuba. Twaherukaga Kinshasa, mu Burundi na Centrafrique.”

Yakomeje avuga ko Abanya-Zimbabwe bashobora kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi bw’indabo, ubukerarugendo, ubwubatsi n’uburezi.

Ibigo byo muri Zimbabwe kandi byagaragaje inyota yo gushora imari mu Rwanda. Urugero ni nk’ikigo cyo muri Zimbabwe gikora ibijyanye n’ibikoresho byo mu nzu, Teecherz Home & Office cyemeye gutangiza ibikorwa byacyo mu Rwanda.

Mu bindi bigo byagaragaje ubushake bwo gutangira gukorera mu Rwanda harimo Maka gikora ibijyanye no kuhira na ZimNyama gitunganya ibikomoka ku matungo na W2 Industries.

Mu biganiro byabereye i Kigali umwaka ushize, Guverinoma zombi zameranyije ibintu bitandukanye byafasha mu kuzamura ubucuruzi n’ishoramari birimo no kuva viza imwe y’ubukerarugendo.

Byemeranyije kwihutisha uburyo bwo gushyiraho viza imwe y’ubukerarugendo, ku buryo abashyitsi cyangwa ba mukerarugendo basuye kimwe muri ibi bihugu bashobora no gusura ikindi bidasabye kongera kwaka indi viza.

Haganiriwe kandi ku buryo bw’imicungire ya za Pariki z’Igihugu no kwimura inyamaswa, aho buri gihugu cyagombaga gukora urutonde rw’inyamaswa ibihugu byombi bishobora guhererekanya kugira ngo byongerere imbaraga ubukerarugendo.

Ubwo Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Vincent Biruta, uwa Zimbabwe, Frederick Shava na Ambasaderi Musoni bafunguraga ibiro bya ambasade y'u Rwanda i Harare
Minisitiri Shava yakurikiranye umuhango wo gutaha Ambasade y'u Rwanda mu gihugu cye
Ni ibirori byitabiriwe n'abadipolomate b'u Rwanda muri Zimbabwe n'abandi bayobozi muri iki gihugu
Minisitiri Shava yavuze ko umubano w'ibihugu byombi ugomba gutangira kubyara umusaruro
Minisitiri Dr Biruta mu birori byo gufungura ibiro bya Ambasade i Harare, ati "ku buzima bwacu".
Inyubako y'ibiro bya Ambasade y'u Rwanda muri Zimbabwe
Abayobozi ku mpande zombi bitabiriye ifungurwa ry'ibiro bya ambasade y'u Rwanda muri Zimbabwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .