00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shira amatsiko kuri Girinzu, umushinga watangijwe n’Umufaransa wabengutse u Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 21 October 2021 saa 11:49
Yasuwe :

Stéphane Monceaux, bwa mbere yumva u Rwanda yarwumvise mu binyamakuru, bavuga uburyo igihugu cyagabanyije cyane impfu z’abana kubera gukwirakwiza amavuriro mu giturage, uko ruha abaturage telefone mu kwihutisha itumanaho n’ikoranabuhanga n’ibindi.

Yaje guhura n’Umunyarwandakazi Me Wibabara Jacqueline, bagiye kuganira ku mishinga ya Monceaux muri Afurika y’Iburengerazuba, birangira ikiganiro gihinduye ingingo biganirira ku Rwanda n’uburyo bafatanya kuhashora imari.

Nyuma y’imyaka itatu amenye u Rwanda, kuri ubu Stéphane Monceaux na Wibabara bageze kure umushinga wo kubaka amacumbi agezweho bise ‘Girinzu’, i Kagasa mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Ni mu mushinga mugari bise ‘Girinzu’, ugamije gufasha Abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu mahanga, kugira inzu zabo bwite ku ivuko mu buryo budahenze kandi bugezweho.

Izi nzu zirihariye kuko zubakanye ikoranabuhanga rigezweho, zikaba zubatswe n’ibikoresho bituruka mu Rwanda, mu buryo butangiza ibidukikije kandi nta deni rya banki zifite, bivuze ko uyiguze nta guhangayika ngo ‘ejo nibananirwa kwishyura banki’ bazaziteza.

Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Stéphane Monceaux yavuze ko yamenye u Rwanda bimutunguye kuko atari asanzwe aruzi.

Uyu mugabo w’Umufaransa, ni inzobere mu bwubatsi ubifitemo uburambe bw’imyaka isaga 25. Afite sosiyete ikomeye mu bwubatsi ku mugabane w’u Burayi, yagize uruhare mu kubaka ibikorwaremezo bikomeye nk’ibibuga by’indege, inzira za ‘Métro’ n’ibindi.

Yagize ati “Nabanje gukora nk’umwenjeniyeri nyuma nyobora za sosiyete z’ubwubatsi nini. Muri urwo rugendo naje guhura n’umunyarwandakazi Jacqueline Wibabara. Duhura twari tugiye kuganira kuri Afurika y’Iburengerazuba, hari imishinga nari mfite muri Afurika y’Iburengerazuba nko kwagura ikibuga cy’indege cya Abidjan. Twagombaga kuvuga kuri Afurika y’Iburengerazuba, twisanga turi kuvuga ku Rwanda.”

Wibabara amaze kumuratira u Rwanda, Stéphane Monceaux yifuje kuza kurusura, aza nta gahunda afite yo kugira icyo ahakorera.

Mu ntangiriro za 2018 nibwo yageze mu Rwanda, atembera Umujyi wa Kigali areba ubwiza bwawo, aza no kugira amahirwe yo guhura n’uwari Meya w’Umujyi icyo gihe.

Ati “Nazengurutse Kigali, nyura ahantu hatandukanye bari kubaka ndeba uko bubaka. Nahuye n’uwari Meya wa Kigali icyo gihe, ndamubwira nti ‘uyu ni umujyi udasanzwe ku buryo hari byinshi umuntu yahakorera’, arambwira ati ‘nibyo rwose’. Yarambwiye ati ‘hari abantu ibihumbi 35 baza kuwuturamo buri mwaka , ikibazo cy’amacumbi ni ikintu cyigaragaza’. Nibwo natangiye gutekereza ku gushinga indi sosiyete y’ubwubatsi ariko ikoresha ibikoresho n’ikoranabuhanga bigezweho."

Umwaka ushize, Umujyi wa Kigali watangaje ko ukeneye inzu 859.000 zizahaza abaturage bagera kuri miliyoni 3.8 bazaba bawutuye mu mwaka wa 2050. Mu kubigeraho, nibura ku mwaka haba hakenewe inzu nshya zigera ku bihumbi 30, nyamara hubakwa nke cyane.

Stéphane Monceaux na Wibabara babonye amahirwe muri icyo cyuho, bifuza gutanga umusanzu mu kubaka inzu zigezweho aribwo batangiraga umushinga ‘Girinzu’.

Uyu mushinga watangiye muri Gashyantare uyu mwaka, uzakorwa mu byiciro bitandukanye ariko icya mbere ni ikizarangirana na Gashyantare umwaka utaha, kigizwe n’inzu zisaga 80 zigizwe n’ibyumba kuva kuri bibiri kugeza kuri bitanu.

Monceaux yabwiye IGIHE ko sosiyete yabo ifite inzobere zitandukanye mu myubakire, zibanza gusuzuma ubwiza no gukomera kw’ibikoresho bigiye gukoreshwa, aho inzu zigiye kubakwa, niba igishushanyo mbonera kihabereye n’ibindi.

Muri Girinzu kandi, harimo inzobere mu bidukikije zibanza kureba uburyo bwiza bwo kubaka butangiza ibidukikije hakurikijwe imihindagurukire y’ibihe kuri ubu no mu gihe kizaza. Bafite kandi inzobere mu bizwi nka ‘géomorphologie’, zibanza kwiga ku bwoko bw’itaka riri ahagiye kubakwa ku buryo hakoreshwa ibikoresho bijyanye na ho.

Monceaux yavuze ko mu kubaka hakoreshwa ibikoresho by’imbere mu gihugu, kandi bikubakishwa mu buryo budasanzwe nk’aho bubakisha amatafari ya ’bloc ciment’ ariko hagati bagashyiramo indi sima kugira ngo inzu irusheho gukomera.

Inzu zubakwa mu buryo budatuma zishyuha cyane cyangwa ngo zikonje ku buryo abazahatura, bazishimira kuhaba batekanye.

Ati “Ntabwo ari ukujya mu mishinga yo kubaka gusa, ni no kubikora neza, hakaba ahantu abakiliya bacu n’abazahatura bazumva baguwe neza. Umushinga ugamije kubaka inzu zigezweho ziri ku rwego rwiza, zizaha umutuzo n’ubuzima bwiza abazazibamo. Ni na yo mpamvu twahise ‘Umutuzo’ kuko hazaba hatuje.”

Kugeza ubu 40 % by’inzu ziri kubakwa na Girinzu zamaze kugurwa, ndetse Monceaux yizera ko ibintu nibigenda neza ingendo mpuzamahanga zigafungura mu buryo bwuzuye, abakiliya bazaboneka ku bwinshi.

Undi mwihariko wa Girinzu, ni uko nta deni rya banki bakoresha, ibyo bitanga icyizere ku bakiliya ku nzu bagiye kugura.

Ati “Hari ikigo cyo mu Bufaransa, Groupe Chevrillon kiduha ubushobozi bw’amafaranga, ibyo mwabonye byose byakozwe nta deni rya banki cyangwa indi sosiyete iyo ari yo yose.”

Mu gihe inzu za ‘Girinzu’ zuzuye, uyiguze ahabwa inzobere mu bijyanye n’ibishushanyo mbonera by’inzu, akagaragaza uburyo yifuza ko inzu ye iba iteye bakagenda bayihindura bitewe n’uko umukiliya abishaka.

Ibyo biterwa n’uko mu kuzubaka, basigamo uburyo buzatuma nihagira icyo umukiliya ashaka ko bahindura nko mu byumba n’ibindi, bizakorwa mu buryo bworoshye.

Inzu imwe muri ‘Girinzu’ bitewe n’ibyumba ifite, igurishwa hagati y’Ibihumbi 35 by’amayero (miliyoni 35 Frw) n’ibihumbi 110 by’amayero (miliyoni 110 Frw).

Hari uburyo butandukanye bwo kwishyura binyuze muri banki, aho umuntu ashobora kwishyura inzu yuzuye cyangwa se agatangira kwishyura ikiri kubakwa.

Monceaux yavuze ko ku bantu bari mu mahanga, hari uburyo bwo kwishyura inzu binyuze muri banki z’i Burayi, wamara kwishyura bakagukorera amasezerano inzu ikakwandikwaho.

Batangiye no gutegura inama z’ikoranabuhanga zigamije gushishikariza abari mu mahanga kwitabira kugura inzu muri uyu mushinga.

Monceaux yashimiye uburyo u Rwanda rwamwakiriye, aboneraho gushishikariza abandi bashoramari mpuzamahanga, kuza mu Rwanda.

Ati “Numvise nyuzwe n’iki gihugu, kuhakorera birashoboka, Guverinoma yakoze ibishoboka byose ku buryo abashoramari baza bafite icyizere, ubu nyuma y’imyaka itatu ndi umuhamya ku bandi bashoramari. Na bo nibaze rwose, ndabibashishikarije.”

Yavuze ko uburyo u Rwanda rworohereza ishoramari, byamukoze ku mutima kuko hari ibyo rumukorera atabashaga kubona akiri iwabo i Burayi.

Ati “Igihugu cyampaye byinshi, mfite amahirwe menshi y’imikorere ntashobora kubona mu Burayi. Mfite sosiyete ikomeye mu Bufaransa ariko hano mfite ubwisanzure ntigeze mbona ahandi. Igihugu gikeneye kubakwa, ni ngombwa gutuza nkakora. Ukurikije icyerekezo gihari, mbona mfite amahirwe menshi.”

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’umushinga Girinzu kizaba cyarangiye muri Gashyantare umwaka utaha, icya kabiri kikazarangira muri Kamena 2022.

Mu nzu zimaze kugurwa, Monceaux yavuze ko hari izaguzwe n’Abanyarwanda baba muri diaspora, Abanyarwanda bari imbere mu gihugu n’abandi banyamahanga basura u Rwanda bakifuza kurugiramo inzu.

Ushaka kumenya byinshi kuri uyu mushinga Telefone ni : 0789862888

Urubuga:Www.girinzu.com

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga kizaba cyarangiye bitarenze Gashyantare 2022
Muri Girinzu bifitiye inzobere zitandukanye mu bwubatsi, zubaka bijyanye n'igihe isi igezemo
Ibikoresho bikoreshwa muri Girinzu, ni ibyakorewe mu Rwanda kandi bibanza gusuzumanwa ubushishozi
Izi nzu zubakwa mu buryo butuma umukiliya mu gihe yaba ayiguze, na we atanga igitekerezo cy'uburyo yumva bayimuhindurira ikajyana n'ibyifuzo bye
Hagati y'itafari n'irindi hashyirwamo sima ihagije ku buryo inzu iba ifite gukomera kwizewe
Izi nzu ziherereye i Kagasa muri Gahanga, ahantu hitaruye umujyi ariko uba witegeye neza ibice byose bya Kigali
Stéphane Monceaux yavuze ko uburyo u Rwanda rworohereza ishoramari aribyo byamukuruye, akifuza kuhatangiza umushinga w'amacumbi agezweho
Iyo ugeze aho uyu mushinga uri kubakwa, uhasanga abakozi bakora amanywa n'ijoro ngo inzu zuzure mu gihe cya vuba
Ibikorwa byo kubaka inzu za Girinzu, bikurikiranwa n'inzobere mu bwubatsi
Ubwo Stéphane Monceaux yatemberezaga umunyamakuru Karirima aho bari kubaka icyiciro cya mbere cy'inzu za Girinzu
Inzu za mbere zamaze kuzura kandi 40 % byazo byamaze kugurishwa
Inzu zo muri Girinzu zubatse ahantu uba witegeye neza umujyi wa Kigali
Kubera uburyo izi nzu zubatse ahantu hitaruye kandi hatari akavuyo, ziswe Umutuzo
Stéphane Monceaux avuga ko mu Rwanda yahaboneye amahirwe menshi atigeze abona akiri iwabo mu Burayi
Hashyizweho uburyo bwo korohereza abashaka kugura izi nzu, aho bashobora kwishyura zuzuye cyangwa zicyubakwa
Baba abanyamahanga, abanyarwanda bari imbere no mu mahanga amarembo arafunguye muri Girinzu
Stéphane Monceaux yifuza gufasha u Rwanda mu rugendo rwo kugira amacumbi agezweho bijyanye n'icyerecyezo rwihaye
Muri Girinzu, ikintu cya mbere bitaho ni ukubaka ibitangiza ibidukikije kandi hamaze gusuzumwa ibijyanye n'imihindaguriikire y'ibihe byaba kuri ubu no mu gihe kizaza
Nubwo umushinga wa Girinzu umaze amezi umunani utangiye, Stéphane Monceaux yizeza ko uzakomeza gufasha kubona inzu abashaka gutura mu Rwanda
Kuri iyi foto hejuru iburyo: Ni Wibabara Jacqueline aganira na Stéphane Monceaux, bafatanyije umushinga Girinzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .