00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK Group Plc yungutse miliyari 43.5 Frw mu mezi icyenda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 November 2022 saa 10:26
Yasuwe :

BK Group Plc yatangaje ko mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka yungutse miliyari 43.5 Frw, inyungu yiyongereyeho 18.4% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize.

Iki kigo kibumbiye hamwe Banki ya Kigali, BK General Insurance, BK TecHouse na BK Capital Ltd, kuri uyu wa Gatatu cyatangaje ko cyabonye inyungu muri ibyo bigo byose, nk’uko bigaragazwa n’imibare yo kugeza ku wa 30 Nzeri 2022.

Muri ayo mezi icyenda BK Group Plc yinjije miliyari 134.8 Frw, nyuma yo kuvanamo ibigenda kuri serivisi z’ikigo n’ibindi byishyurwa hasigara urwunguko rwa miliyari 66.8 Frw, zavuyemo umusoro wa miliyari 23.3 Frw.

Ubaze inyungu y’igihembwe cya gatatu gusa nyuma yo kwishyura imisoro, BK Group Plc yungutse miliyari 15.2 Frw.

Inguzanyo na avanse banki yatanze mu mezi icyenda zazamutseho 4.4% zigera kuri miliyari 1,032.4; amafaranga yabikijwe azamukaho 21.5% agera kuri miliyari 1,127.1.

Muri icyo gihe, iyi banki ibara ko yahaye serivisi abakiliya bato 439,690 n’abakiliya banini 21,561, barimo ibigo.

Kugeza ku wa 30 Nzeri 2022, Banki ya Kigali yabaraga aba-agents 4,086, bafashije mu ihererekanya inshuro zisaga miliyoni 1.8, zifite agaciro ka miliyari 357.0 Frw.

Mu bijyanye n’ubwishingizi, BK General Insurance yungutse miliyari 2.1 Frw zivuye kuri miliyari 1.8 Frw mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize, bingana n’izamuka rya 15%.

Ku ruhande rwa BK TecHouse, iki kigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga cyinjije miliyoni 867.2 Frw zivuye kuri miliyoni 735.7 Frw, bingana n’izamuka rya 18%.

BK Capital Ltd yo yinjije miliyoni 677.0 Frw, aho umutungo ikurikirana wazamutseho 128.3% ukagera kuri miliyari 2.4.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana, yavuze ko ubukungu bwakomeje kuzahuka haba mu Rwanda no mu mahaga, bigatuma n’inyungu babona na yo izamuka kurushaho.

Yakomeje ati “Dufite icyizere ko BK Group Plc izakomeza guhaza ibyifuzo by’abanyamigabane, gutanga inyungu ishimishije no kugira uruhare mu bukungu bukomeje kuzamuka.”

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yashimangiye ko babonye inyungu ishimishije mu bigo byose bibumbiye hamwe, ari nabyo byatumye izamuka kuri 18.4%.

Ibyo byatumye n’umutungo mbumbe w’ikigo uzamukaho 13.4%, ugera kuri miliyari 1,755.9 Frw.

Yavuze ko uko ubukungu bukomeza kuzahuka ndetse bakazana na serivisi nshya zirimo n’ikoranabuhanga, byazamuye urwunguko rw’ikigo ndetse byongera amafaranga abitswa mu buryo bugaragara.

Ibyo kandi byatumye inguzanyo zitishyurwa neza zigabanyuka zigera kuri 4.6%, zivuye kuri 6.2%. Icyakora ngo hari ahakiri ibibazo.

Ku ruhande rw’amahoteli rumaranye igihe ibibazo byo kwishyura, ho ngo bimeze neza ku buryo benshi imyanya yabo yafashwe kugeza mu mwaka utaha.

Dr Karusisi ahamya ko hari icyizere ko uyu mwaka uzagenda neza.

Ati “Twizera ko tuzarangiza umwaka tugeze muri miliyari 60 Frw z’inyungu, tukazabasha guha inyungu abanyamigabane bacu ndetse igice cyayo tukacyongera mu ishoramari ryacu, ibintu duhamya ko ari intambwe ishimishije ugereranyije n’ibyo twabonye mu mwaka ushize.”

Imwe mu ngorane ziteye impungenge ku isoko ry’imari ni izamuka rikabije ry’ibiciro, aho byitezwe ko uyu mwaka uzarangira rigeze kuri 13.2%.

Icyakora, hari icyizere ko bijyanye n’ingamba zifatwa, umwaka utaha uzaragira iri zamuka ryasubiye mu mbago za 8%, nk’igipimo ngenderwaho u Rwanda rufite.

Banki ya Kigali ikomeje kuba ishyiga ry’inyuma mu isoko ry’imari mu Rwanda, aho yihariye hejuru ya 30% by’iri soko.

BK Group Plc yungutse miliyari 43.5 Frw mu mezi icyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .