00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiye guha akazi abarenga 100: Ibyo wamenya kuri ’BuySell or Rent’, ikigo cyazanye impinduka ku isoko ry’imitungo itimukanwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 November 2022 saa 07:49
Yasuwe :

Imyaka ibiri irashize urubuga ’BuySellorRent.com’ rufunguye imiryango mu Rwanda, aho rutanga serivisi zo guhuza abagura, abagurisha n’abakodesha hifashishijwe ikoranabuhanga rya internet.

Uru rubuga rwashinzwe na Emmanuel Niyigena, rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda wamaze imyaka 15 aba mu Bwongereza ariko aza guhitamo gutaha kugira ngo atange umusanzu mu kubaka urwamubyaye, binyuze mu gukoresha ubumenyi yari amaze guhaha yihangira akazi ndetse afasha n’abandi kubona imirimo.

Niyigena avuga ko yahisemo gushinga ’BuySellorRent.com’ nyuma yo kubona uko abandi mu mahanga bahaha bifashishije amasoko yo kuri internet nka Amazon, Alibaba, Jumia n’andi.

Yakomeje avuga ko yahisemo gutaha mu rwamubyaye kuko yemera ko ijya kurisha ihera ku rugo kandi yabonaga mu Rwanda hakiri ikibazo mu bijyanye no guhuza abagura,abagurisha n’abakodesha.

Ati "Nk’uko bavuga ngo ijya kurisha ihere ku rugo, nasanze iri soko rigomba gutangirira mu Rwanda. Nyuma yo kubona, ko hari icyuho, mu guhuza abagura, abagurisha n’abakodesha, biciye mu buryo bwa gakondo dusanzwe tuzi bw’aba-commissionaire, ibiciro bikongerwa, ibigurishwa bigatinda kugurishwa ndetse n’ibindi bibazo."

Kugeza ubu uru rubuga rugurishirizwaho ibintu bitandukanye birimo ibibanza,inzu, imodoka ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibikoresho byo mu nzu, telefone, imyambaro, imibavu, amavuta n’ibindi. Ruhuza kandi abantu bafite inzu zikodeshwa n’abashaka kuzikodesha.

Umwihariko wa ’BuySell orRent.com’ ni uko mu bijyanye n’ubucuruzi bw’inzu, ibibanza n’imodoka, abagura n’abagurisha nta komisiyo bakwa nk’uko bisanzwe bigenda mu buryo bwa gakondo bw’aba-commissionaire. Ugurisha ni we wenyine wakwa amafaranga kugira ngo igicuruzwa cye gishyirwe kuri uru rubuga, nk’uko mu masoko asanzwe ugurisha ariwe wishyura aho agiye gucururiza.

Niyigena avuga ko mu gihe uru rubuga rumaze rukora rwabaye igisubizo ku bibazo abantu bajyaga bahura nabyo mu buryo bwa gakondo busanzwe bukoreshwa.

Ati "Akarusho kari mu gukorana natwe ni uko icyo umuntu ashaka kugurisha cyangwa gukodesha kibonwa n’abantu bari hirya no hino ku Isi barimo n’Abanyarwanda baba mu mahanga. Ibi byongerera amahirwe ushaka kugurisha yo kuba yabona abakiliya vuba. Akandi karusho ni uko iyo twamamaza ikigurishwa cyangwa igikodeshwa tubikora mu Kinyarwanda no mu Cyongereza ku buryo umuntu ashobora no kubona abakiliya b’abanyamahanga."

Ushaka kugura ikintu anyuze kuri ’BuySell or Rent.com’ ajya kuri uru rubuga akareba igicuruzwa ashaka n’igiciro cyacyo, ubundi agafata nimero ziba ziriho akivuganira na nyirumutungo kugeza igihe bemeranya bakagura. Igicuruzwa kimaze kugurishwa gihita gikurwa kuri uru rubuga cyangwa kikandikwaho ko cyagurishijwe, kandi ugurishije nta yandi mafaranga yishyura.

Ku bijyanye n’inzu, imodoka n’indi mitungo itimukanwa uru rubuga rufite akarusho k’uko umukiliya ashobora guhitamo aho icyo ashaka kugura giherereye, urugero niba ari ikibanza ukeneye kugura mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata, bagahita bakwereka ibyo bahafite byose.

Akanyamuneza ku bamaze kuyoboka

Mu gihe cy’imyaka ibiri uru rubuga rumaze rukora rumaze kuyobokwa n’abatari bake ndetse bashima serivisi babashije kubona bagereranyije n’uburyo bw’aba-commissionaire bakoreshaga mbere igihe hari icyo bashaka kugurisha, kugura cyangwa gukodesha.

Nyamubanza Omar wakoranye n’uru rubuga yavuze ko rukora mu buryo bwiza kuko hari ibibazo byinshi rukemura byaterwaga no gukora mu buryo bwa gakondo.

Ati "Icyiza cy’ubu buryo ni uko baguhuza n’umukiliya kandi ntibagufateho amafaranga ya komisiyo, usibye gusa ayo wishyura kubera ko bagushyize ku rubuga. Ariko ubundi baguhuza n’umukiliya mukiyumvikanira mu gihe, mu buryo busanzwe ushobora gusanga aba-commissiominaire bakugabanyiriza ibiciro, bo bakongera ibiciro ku muguzi ugasanga ntabwo ubonye inyungu nk’uko ubishaka."

Ibyiza by’uru rubuga Nyamubanza abihuriyeho na Jean Pierre Musabimana wakoranye narwo mu kugurisha imodoka ye yo mu bwoko bwa Rav4.

Uyu mugabo avuga ko iyi modoka yabashije kuyibonera umukiliya bitarenze iminsi itatu, ibintu bitapfaga gushoboka iyo akoresha uburyo bwa gakondo bw’aba-commissionaire.

Ati "Narimfite imodoka ya Rav4 nyishyiraho nta minsi irenga itatu, nyishyizeho yahise igurwa. Kandi iyo ntaza kuyishyiraho wenda nkayishyira mu bandi wari gusanga bimaze igihe kirekire, ariko kuba narayishyizeho nta gihe rwose byamaze, kuko byafashe igihe gito kitarenze iminsi itatu."

Tugiye guha akazi abarenga 100

Niyigena avuga ko ubwo yatangizaga uru rubuga rwa ’BuySellorrent.com mu bihe u Rwanda rwari rwugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 yakoraga wenyine n’abandi bakozi bane, gusa kuri ubu umubare w’abo akoresha warazamutse ugera ku bantu 60 biganjemo urubyiruko.

Aba bakozi bakora mu nzego zitandukanye zirimo kwakira abantu, kwamamaza, ikoranabuhanga ry’urubuga, abacuruza n’abandi.

Mu kiganiro na IGIHE, Niyigena yavuze ko uretse aba bakozi barenga 60 akoresha, iki kigo giherutse gushyira ku isoko indi myanya irenga 100.

Ati "Twashyize ku isoko imyanya irenga 100 kuko dushaka abakozi bazajya bashaka abakiliya, abatanga ibisobanuro by’ibyo dukora imbona nkubone cyangwa kuri telefone. Abashaka aka kazi bashobora kudusanga aho dukorera mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya MIC."

Ibisabwa kuri aba bakozi ni ukuba bari hejuru y’imyaka 25, bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza kandi bakaba biteguye gukorera ahantu hose. Ababyujuje bashobora kohereza CV kuri [email protected] cyangwa bagahamagara kuri 0788 50 50 50.

Ukeneye serivisi z’uru rubuga zijyanye no kugura, kugurisha no gukodesha, yahamagara kuri 0788278888.

Urubuga rwa BuySell or Rent rufite n'igice cyagenewe kugurishirizaho ibibanza
Ibinyabiziga biri mu byo BuySell or Rent igurisha
Iyo umuntu anyuze kuri uru rubuga ashobora kwihahira ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo na telefone
Mu bakozi 60 BuySell or Rent ikoresha uyu munsi irateganya kongeraho abandi 100
Uru rubuga rukorera mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya MIC ariko rukagira n'abaruhagarariye hirya no hino mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .