Ibibazo mu gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali bikunze kugarukwaho kenshi mu bitangazamakuru, aho abagenzi bagaragaza ko bamara umwanya munini bategereje imodoka bikabagiraho ingaruka zitandukanye.
Jali Transport ni imwe muri sosiyete zifite isoko ryo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali uhereye mu 2013 ubwo yitwaga RFTC. Icyo gihe yahawe uburenganzira bw’imyaka itanu bwo gukorera mu byerekezo bitandukanye, kuri ubu bimaze kugera kuri 30.
Ubwo burenganzira bwongeye kuvugururwa muri uyu mwaka ihabwa imyaka itatu. Iyi sosiyete ifite imodoka 202 ziri mu muhanda zirimo 59 zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 70 n’izindi 143 zitwara 30.
Ubuyobozi bw’iyi sosiyete buvuga ko yatangiye urugendo rwo gukemura ibibazo biri muri serivisi zo gutwara abagenzi nubwo hakenewe uruhare rw’inzego zitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Jali Transport, Twahirwa Innocent, yavuze ko bafite gahunda yo kuzana bisi nyinshi kugira ngo gutanga serivisi nziza bizarusheho kongerwamo izindi mbaraga.
Ati “Turateganya kuzana imodoka 20 zitwara abagenzi benshi zizagera mu gihugu mu Ukuboza uyu mwaka.”
Izo bisi zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 40 bicaye hamwe n’umushoferi na 30 bahagaze ndetse ngo zizagenda zongerwa uko zizagenda zikenerwa nk’uko Twahirwa yakomeje abisobanura. Icyakora inzego zibishinzwe ngo zikwiye gukemura ibindi bibazo bibangamiye gahunda yo gutwara abagenzi.
Ati “Kugura imodoka ni kimwe ariko no kugira ngo zizabone imihanda zigendamo ni ikindi.”
Umubyigano w’ibinyabiziga
Uko umujyi wa Kigali waguka ni na ko abawutuye biyongera ari na ko ubukungu bw’igihugu buzamuka bityo Abanyarwanda batunze imodoka zisanzwe na bo bakiyongera.
Ibyo bitera ubucucike bw’imodoka nyinshi mu muhanda mu masaha yo kujya no kuva ku kazi, bityo ugasanga nka bisi kugira ngo ive Nyabugogo igere i Batsinda yongere isubire Nyabugogo ikoze urugendo rutarenze kilometero 19 mu gihe kitari munsi y’isaha imwe n’igice aho rutari rukwiye kurenza iminota 35.
Ikibazo cy’uko nta mihanda igenewe imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange iraboneka mu Mujyi wa Kigali, kiri mu bituma abagenzi bategereza imodoka igihe kirekire by’umwihariko mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba.
Twahirwa ati “Ku manywa usanga abagenzi bagenda neza ndetse n’imodoka zimwe zidafite abagenzi ariko iyo bigeze nimugoroba imihanda irafunga kubera umubyigano w’ibinyabiziga, aho imodoka yagombye gukoresha iminota ikahakoresha amasaha. Icyo gihe ntabwo biba byoroshye ngo ube wabasha gutwara abantu neza.”
“Twakoranye n’inzego bireba hashakwa uko imodoka zitwara abagenzi zahabwa imihanda yihariye mu masaha runaka ariko kugeza ubu ntibyakunze. Biramutse bikozwe ikibazo cy’abatinda ku muhanda cyakemuka.”
Yanagaragaje ko kuba hari imihanda imwe n’imwe bakoreramo yangiritse nka Nyabugogo-Nzove-Rutonde, Nyamirambo-Mageragere, Kimironko-Masizi-Birembo n’indi, bidindiza imikorere bitewe n’uko imodoka zoherezwamo zipfa buri kanya.
Ati “Dushingiye ku mibare dufite bigaragara ko 73% by’imodoka Jali Transport Ltd ikoresha zikora urugendo ruri munsi ya kilometero 250 ku munsi, bivuze ko nk’umuhanda ufite kilometero zirenze 12 usanga imodoka iba yakoze amaturu adashyitse ku 10 ku munsi.”
Ibiciro bikwiye gutandukanywa ku manywa na nimugoroba
Bitewe n’uko abagenzi benshi mu Mujyi wa Kigali baboneka mu gitondo na nimugoroba, Twahitwa yavuze ko muri ayo masaha ibiciro bikwiye kugira ikintu cyiyongeraho ugereranyije n’uko biba bimeze ku manywa igihe imodoka ziba zitwara abagenzi bacye.
Ati “Mu gitondo imodoka iva Kimironko ikaza mu Mujyi yuzuye igasubirayo ubusa. Kugira ibiciro bitandukanye mu masaha ya ku manywa na nimugoroba ni uburyo bwafasha mu gukemura ikibazo cy’abagenzi.”
“Hari ibihugu bimwe usanga bifite ibiciro bya ku manywa bitandukanye n’ibya nimugoroba. Byanashishikariza umuntu uri mu Mujyi yarangije akazi saa munani guhita ataha adategereje saa kumi n’ebyiri aho na wa wundi wari uri mu kazi asohotse ngo atahe bikaza guteza imirongo itari ngombwa.”
Ingaruka za COVID-19
Icyorezo cya Covid-19 cyateye ihungabana ry’ubukungu mu rwego rwo gutwara abantu mu buryo rusange kuko imodoka zisabwa gutwara abagenzi bake ugereranyije n’ubushobozi zifite n’amasaha yo gukora ari make. Icyo gihe byari bigoye ko hari sosiyete yari gushobora kuba yakongera imodoka nshya.
Ubuyobozi bwa Jali Transport bwavuze ko imodoka zayo zose zashyizwemo camera ndetse hubakwa n’icyumba zikurikiranirwamo (control room) ku buryo ikibazo cyose kibaye imodoka iri mu kazi kimenyekana.
Nk’igihe umugenzi ataye ibintu bye mu modoka, yibwe cyangwa ahohotewe ashobora guhamagara kuri 0788313043 bakamufasha kuko byoroshye kureba uko byagenze muri camera.
Byakunze kugaragara ko hari abagenzi bamwe na bamwe babifashijwemo n’abashoferi bishyura amafaranga y’urugendo mu ntoki hadakoreshejwe ikarita. Ayo mafaranga yishyuwe mu ntoki ntagera ku mushoramari kandi biba bizagira ingaruka zikomeye mu igenamigambi bikarangira n’abagenzi bose muri rusange bibagizeho ingaruka.
Abagenzi basabwa kwirinda ayo makosa dore na byo bihita bigaragara ndetse ngo hari gukorwa itegeko rizajya rihana umugenzi n’umushoferi mu gihe bafashwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!