00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyabugeni n’abanyabukorikori bahuje imbaraga biyemeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 January 2021 saa 08:17
Yasuwe :

Mu rwego rwo kurushaho gufashanya no kuzamurana, abanyabugeni n’abanyabukorikori batandukanye bibumbuye hamwe muri Koperative nshya ya ‘CAVICO’ ikora ikanacuruza imyambaro n’ibikoresho byiganjemo ibijyanye n’umuco Nyarwanda.

Craft Adventure Village Cooperative (CAVICO) ni koperative yatangiye muri Nzeri 2020 nyuma yo guhabwa ubuzimagatozi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative mu Rwanda (RCA).

CAVICO ibarizwamo abanyamuryango 36 bakora ibihangano by’ubugeni n’ubukorikori bijyanye n’Umuco Nyarwanda.

Umuyobozi wungirije wa CAVICO, Mugisha John, yabwiye IGIHE ko bafite intego yo kwagura ubucuruzi bw’ibikorerwa mu gihugu ‘Made in Rwanda’.

Yagize ati “Abanyamuryango ba CAVICO bafite intego zo kwagura ubucuruzi bw’ibikorerwa iwacu mu gihugu tukabishyira ku rundi rwego nk’uko Leta yacu ihora idushishikariza kwihangira imirimo.”

Yakomeje avuga ko mu ntumbero bafite harimo guhaza isoko ry’ababagana, ariko kuri ubu bafite imbogamizi z’imashini zigezweho zabafasha kunoza ibyo bakora.

Ati “Twifuza ko ibyo dukora byarenga igihugu cyacu bikajya no ku isoko mpuzamahanga. Twiteguye guhaza isoko kuko ibyo dukoramo ibikoresho byacu ni iby’imbere mu gihugu. Dufite abantu bazobereye mu kubikora, imbogamizi ihari ubu ni imashini zishobora kubikora kugira ngo bishobore gusohoka ari byinshi.”

Umwe mu banyabugeni batangiranye na Koperative CAVICO, Muhoza Christine, yagize ati “Nkora ibijyanye n’ubugeni n’ubuhanzi, twifashisha iby’imbere mu gihugu, nk’izi nigi nambaye nzikora mu bitenge, dufite abadozi, ibitambaro biva ku bitenge ni byo tubyaza umusaruro tugakoramo inigi, ibitambaro byo gutaka ku meza, ibyo gutaka mu nzu, amaherena n’ibindi byinshi.”

Habyarimana Jean Pierre na we ukora ubugeni bwo gushushanya, yavuze ko yibanda ku muco gakondo ariko n’abanyamahanga bashobora kubagana bagakorerwa n’ibijyanye n’iby’imico y’iwabo. Yifashisha amarangi ashushyanya ku bitambaro bisanzwe.

Yavuze ko we na bagenzi be bafite intego yo kumenyekanisha u Rwanda no kwigisha abantu ibyo bakora no kubyagura bikagera henshi.

Umutesi Parfaite na Uwizeyimana Françoise bacuruza ibikorerwa muri CAVICO, bavuze ko abakiliya babagana babafasha kubona ibyo bakeneye byose kuko hari ababikora.

Umutesi yagize ati “Dufite abanyabukorikori b’abanyamuryango bacu babikora, ubishaka ashobora kuzana ifoto ye cyangwa iy’umubyeyi we ako kanya bagahita bayimukorera. Ushaka ko bamudodora umwenda mu buryo yifuza na we bahita babimukorera.”

Muri iyi koperative hakoreramo kandi Ntabareshya Jean ucuruza ibihangano bitandukanye, umwuga akora kuva mu 1973. Yavuze ko bagenda bavugurura ibyo bakora bijyanye n’aho ibihe bigeze ndetse bakamenya n’ibyo abakiliya b’abanyamahanga bakenera.

Ati “Hari icyo ushobora kubona ukavuga ngo iki ko atari icyo mu Rwanda, ni uko dukora iby’iwacu, tukanakora ibyo mu mahanga kuko hari abakiliya baza babyifuza.”

CAVICO yiyemeje guhuriza hamwe abanyabugeni n’abanyabukorikori batandukanye mu rwego rwo guha abantu akazi no kubigisha imyuga itandukanye yibanda ku bafite amikoro make cyane cyane urubyiruko n’abari n’abategarugori. Ishishikariza n’abandi bafite izo mpano n’ababikunda bashaka kubyiga ko bayigana, ikabafasha kwiteza imbere.

Imbogamizi zigaragazwa n’abayigize zirimo kutagira imashini zigezweho kugira ngo bahaze isoko ry’ababagana dore ko abenshi bakoresha ibikoresho by’intoki.

CAVICO kandi igaragaza ko aho ikorera mu Mujyi wa Kigali winjiriye ku muhanda w’ahahoze hitwa kwa Gasasira, ari hato ndetse no kuba abanyamuryango bayo bataragira amikoro ahagije kuko bakiri mu ntangiriro bikiri mu bibangamiye ibikorwa byabo.

Abanyabugeni n’abanyabukorikori bibumbiye muri Koperative CAVICO biyemeje guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda
CAVICO ikorera mu Mujyi wa Kigali winjiriye ku muhanda w’ahahoze hitwa kwa Gasasira cyangwa munsi y’ahahoze Ecole Belge ku muhanda w’ibitaka
Ukigera aho ikorera, usanganirwa n'ibishushanyo ndetse n'ibikorwa bitandukanye by'ubugeni
Rimwe mu maduka acururizwamo ibikorwa by'iyi koperative
Ntabareshya Jean ucuruza ibihangano bitandukanye yatangiye uyu mwuga mu 1973
Umutesi Parfaite mu iduka acururizamo
Uwizeyimana Françoise ahanagura amahembe
Muhoza Christine akora inigi n'ibitambaro bitakwa ku meza no mu nzu
Habyarimana Jean Pierre akora ubugeni bwo gushushanya
Ibikoresho byinshi babikora n'amaboko yabo
Koperative CAVICO imaze amezi atatu ishinzwe, ifite abanyamuryango 36
Visi Perezida wa CAVICO, Mugisha John, yavuze ko bafite intego yo kwagura ibyo bakora bikagera ku rwego mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .