00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abikorera mu Rwanda basabwe umusanzu mu guhanga imirimo miliyoni 1,5 bitarenze 2024

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 November 2022 saa 11:34
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere, RDB, rwagaragaje ko hakenewe uruhare rw’abikorera mu rwego rwo kugera ku ntego u Rwanda rufite yo guhanga imirimo miliyoni 1,5 bitarenze 2024.

Ibi byagarutsweho n’umuyobozi mu rwego rw’Igihugu rw’Iterambere ushinzwe kubaka ubushobozi, Nzabanita Viateur, ubwo yaganirizaga urubyiruko rwitabiriye inama yiga ku hazaza h’umurimo muri Afurika.

Ni inama yateguwe n’ikigo Amplyfy binyuze mu ishami ryacyo rya Learnible Global, ikitabirwa n’urubyiruko rutandukanye rwo mu bihugu binyuranye.

Yagize ati “Guhanga udushya bituma abantu bava mu bintu bimwe bakajyana n’ibigezweho.”

Yagaragaje ko u Rwanda hari ibyo rukora mu guteza imbere urubyiruko no kurwubakira ubushobozi bwo kubasha guhangana ku isoko ry’umurimo aho yagarutse ku nkunga itangwa na BDF yo kwihangira imishinga y’urubyiruko rudafite ingwate.

Yongeye gushimangira ko intego yo guhanga akazi karenga miliyoni 1.5 bitarenze 2024 bitashoboka hatabayeho ubufatanye.

Ati “Iyi ntego ntabwo yazagerwaho hatabayeho imbaraga z’abikorera kandi twamaze kumenya ko tuzabigeraho kuko twaturutse kure. Iyo tuvuga ahazaza tugomba kureba ubumenyi abantu bafite kuko bifasha guhangana ku isoko ry’umurimo.”

Yagaragaje ko umurimo w’ahazaza, uzaba wubakiye ku ikoranabuhanga nk’intumbero ibihugu bitandukanye ku Isi bifite.

Umwe mu batanze ibiganiro wo muri Nigeria, Muyiwa Fasakin, yagaragaje ko kugira ngo rwiyemezamirimo cyangwa uwikorera atere imbere imbere bimusaba guhanga udushya, gufata ibyemezo, kwemera igihombo no kucyakira ndetse no kwemera guhangana.

Inama ku bakora ku bashoramari bato

Umwe muri ba rwiyemezamirimo bitabiriye, Dr. Gaidi Faraj, yagaragaje ko ahazaza h’umurimo muri Afurika bisaba gukorana umurava no kuba abakozi b’ibigo bazajya bagomba gukorana bya hafi mu rwego rwo guteza imbere ikigo.

Yagaragaje ko ushinga umurimo nawe bimusaba kubanza kwiyumvamo iyo myitwarire yo kuba rwiyemezamirimo biturutse ku ndiba y’umutima we n’intego zizamufasha kugera ku ntego ze.

Umuyobozi w’Ikigo gifasha abanyeshuri kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, BAG Innovation, Yussouf Ntwali, yasobanuye uko yatangiye urugendo rwo kwikorera ariko agamije gushaka igisubizo kuri bimwe mu bibazo byari byugarije urubyiruko birimo ubushomeri ariko buterwa n’ubushobozi buke bw’abakozi.

Ati “Niba utinya ibibazo ntuzigere uhanga umurimo kuko buri munsi haba hari ibibazo. Twahuye n’imbogamizi nyinshi zigiye zitandukanye zirimo n’izirebana n’igishoro.”

Yavuze ko kugira ngo rwiyemezamirimo kuri iki gihe bimufashe kwagura ibikorwa bye bimusaba kwita ku kugukoresha ikoranabuhanga.

Ati “Navuga ko imyaka itatu yacu ya mbere tutigeze dukora neza kubera imbogamizi twagiye duhura nazo ariko twamaze gutekereza ku ikoranabuhanga. Iyo ukeneye gukura ugomba kwita cyane ku ikoranabuhanga, aho niho twahise dushakira igisubizo dutangira kurebera hamwe icyakorwa.”

Umutoni Rwema Laurene washinze Uzi Collections, yavuze ko yatangiye kwikorera nyuma yo kubona ko hari ikibazo mu guteza imbere imyenda ikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Yavuze ko kimwe mu bintu bituma ba rwiyemezamirimo babasha kugera kure ari ikinyabupfura mu bakozi babo aho kuba ufite ubuhanga butarangwa n’imyitwarire myiza.

Umukozi mu kigo gifasha urubyiruko mu iterambere ry’imishinga itandukanye ya Amplyfy, Mizero Parfine, yavuze ko iyi nama ibasigiye ubundi bumenyi mu bigendanye no guhanga imirimo no kwiteza imbere.

Ati “Kwitabira iyi nama bimpaye kumva ko ahazaza ha Afurika hari mu biganza byacu. Nubwo ntacyo twaba dufite dushobora guhera kuri bike tukagera ku musaruro ukomeye nk’urubyiruko. Ibiganiro nk’ibi bikangura abakora ishoramari mu buryo bw’imitekerereze”.

Umukozi ushinzwe iterambere ry’Urwego rw’Abikorera muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, Ndayambaje Rwagitare Berthe, yasabye urubyiruko gutinyuka kuko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo gufasha imishinga y’urubyiruko binyuze muri gahunda zatandukanye zashyizweho muri iterambere.

Umuyobozi Uhagarariye African Management Institute, Jean Malik Shaffy, yibukije ko mu minsi iri imbere bitaza bikiri ngombwa gutanga akazi harebwe ku mpamyabushobozi cyangwa uburambe abantu bafite ahubwo ko igifite agaciro ari icyo umuntu azaba ashoboye.

Muri ibi biganiro kandi hagaragajwe ko ikoranabuhanga rishobora gufasha mu kwangura ibikorwa, aho Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri PSF, Ntale Alex, yagaragaje ko abantu bakwiye kumva ko bagira umwihariko.

Urubyiruko rwibukijwe ko kongera ubumenyi ari ipfundo ry'iterambere
Urubyiruko rweretswe zimwe mu nama zishobora kurufasha
Umuyobozi wungirije muri DOT Rwanda, Dr Nizeyimana Emmanuel yagaraje ko urubyiruko rukwiye gutinyuka
Umuyobozi wa Learnible Global, Demilade Oluwasina, yamuritse igitabo yanditse gikubiyemo amasomo yafasha ba rwiyemezamirimo
Umutoni Rwema washinze Uzi Collections yavuze ko byasabye imbaraga no kwihangana
Nzabanita Viateur yagaragaje ko kwihangira imirimo bizagira uruhare mu kugera ku ntego u Rwanda rwiyemeje
Ni ibiganiro byitabiriwe n'abaturutse hirya no hino
Ntale Alex, ukuriye ishami ry'ikoranabuhanga muri PSF yagaragaje ko abantu bakwiye guharanira itandukaniro aho kumva ko ibihugu byose byasa mu buryo bw'ikoranabuhanga
Mizero Parfine yemeje ko ibi biganiro byamutinyuye
Miss Akaliza Amanda ari mu bayoboye ibi biganiro
Malik Shaffy yavuze ko aho isi igeze bitazongera gusaba impamyabumenyi zihanitse ahubwo hazitabwa cyane ku bumenyi abantu bafite
Ibi biganiro byitabiriwe n'abantu b'ingeri zinyuranye
Ibi bitabo byamuritswe byitezweho gufasha ba rwiyemezamirimo
Hari abanyzagamo bakandika iby'ingenzi
Habayeho no kumurika ibyo abantu bakora
Gaidi Faraj yagaragaje ko umuntu ugiye gukora ishoramari agomba kubanza kwiyumvamo uwo mutima
Bunguranaga ibitekerezo mbere yo gutangira ikindi kiganiro
Banyuzagamo bagatanga ibihembo byateguwe n'ibigo bitandukanye
Adewele Yusuf yagaragaje icyakorwa ngo abanyafurika batere imbere
Abatanze ibiganiro bagiye bagaruka ku nama batanga ku rubyiruko no kurutinyura
Abakeneye inama banyuzagamo bagasaba ubafasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .