Ecobank yagize iki gitekerezo mu rwego rwo kuzamura uruhare abagore bagira mu iterambere ry’ibihugu byabo bitandukanye binyuze mu kwikorera, ibintu yemeza ko bizaba imbarutso y’iterambere rya Afurika.
Binyuze muri gahunda ya ‘Ellevate’, Ecobank izajya itera inkunga imishinga iyoborwa n’abagore, iy’abagore ku giti cyabo, ifite abagore benshi mu buyobozi, ikoresha abakozi b’abagore benshi ndetse n’inganda zikora ibicuruzwa by’abagore.
Bazahabwa uburyo bw’ikoranabuhanga bubafasha kugenzura uko amafaranga yabo yinjira n’uko asohoka, boroherezwe kubona inguzanyo, bahabwe amahugurwa ndetse bashakirwe amahirwe atandukanye azabafasha kwagura imishinga yabo.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Ecobank Group, Josephine Anan-Ankomah, yavuze ko Ellevate ari gahunda igiye gufasha abagore kugera ku ntego zabo zo kugira imishinga yabo bwite.
Ati “Ellevate ni gahunda ifunguwe kugira ngo ifashe abagore kugira no gutekereza gukora imishinga yabo ku giti cyabo biciye mu bucuruzi butandukanye bushobora kubabyarira inyungu no kubageza ku iterambere rirambye.”
Yakomeje avuga ko biteguye gutanga 10% ry’inguzanyo zabo z’ubucuruzi mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ubukungu.
Iki gitekerezo cyashyigikiwe n’abantu batandukanye bemeza ko iterambere ry’umugore rifite umusaruro ritanga mu iterambere ry’ubukungu bwa Afurika.
Ibi byashimangiwe n’Uwashinze Umuryango Trust and Foundation for Community, Graça Machel, wavuze ko guteza imbere umugore ari uguteza imbere ubukungu.
Ati “Guteza imbere abagore si ikibazo cy’iterambere ahubwo ni ugukemura ikibazo cy’ubukungu, ibigo by’imari bitekereza iki kintu birimo biraharanira impinduka mu iterambere kandi binashyira abagore bo muri Afurika ku ruhando mpuzamahanga.”
Ecobank ni banki y’ubucuruzi imaze kwamamara mu gutanga serivisi z’imari zitandukanye, ikaba ikorera mu bihugu 33 mu bigize Umugabane wa Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!