00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Imiryango isaga 970 imaze guhabwa gaz mu buryo bwa Nkunganire

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 19 March 2021 saa 07:18
Yasuwe :

Imiryango 978 yo mu Karere ka Gisagara imaze guhabwa gaz mu buryo bwa nkunganire aho Leta ibatangira ikiguzi cya 50% nabo bakitangira asigaye.

Ni igikorwa cyatangiye muri Mata 2020 aho abaturage 350 bahise bazihabwa mu ba mbere igikorwa kirakomeza, umuhigo ari ugutanga gaz 600 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20.

Hatangwa gaz z’amoko abiri harimo izifite ishyiga rimwe n’izifite abiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yabwiye IGIHE ko bashyizeho iyo gahunda yo kunganira abaturage mu kubona gaz mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije hakumirwa imyuka ihumanya ikirere.

Ati “Ni gahunda twashyizeho tugamije kongera umubare w’abakoresha gaz tugabanya abacanisha inkwi n’amakara mu rwego rwo kurengera ibidukikije n’amashyamba yacu. Ntabwo rero twarengera ayo mashyamba tudafite ikiyasimbura mu gucana.”

Yakomeje avuga ko bafite intego yo gushyiraho ahacururizwa gaz muri buri murenge kugira ngo abaturage bajye babasha kuyigura hafi. Yemeza ko uburyo bwo kubunganira buzatuma bayoboka gutesha gaz ari benshi.

Yavuze ko kugeza ubu abaturage bakoresha gaz mu ngo zabo barenga 1300 ariko abamaze kuzihabwa muri gahunda ya nkunganire ari 978.

Ati “Intego ni uko buri rugo rugomba kuzajya rutekesha gaz. Uyu mwaka tumaze gutanga 378 naho umwaka ushize twari twatanze 600. Gahunda irakomeza ariko hari n’abandi bafite ubushobozi bajya bazigurira.”

Umuturage ushaka gaz y’ishyiga rimwe yishyura amafaranga ibihumbi 19 gusa kuko ubusanzwe igura ibihumbi 38 Frw. Naho ushaka iy’amashyiga abiri atanga 47,500 Frw kuko ubusanzwe igura ibihumbi 95 Frw.

Bamwe mu bamaze kuzihabwa bavuga byabaruhuye umwanya bakoreshaga bajya gutashya inkwi zo gutekesha kandi gukoresha gaz bibafasha no kugira isuku.
Kawera Janviere wo mu Murenge wa Gishubi ati “Ibyiza byo guteka kuri gaz ni uko iteka vuba kandi idatera imyotsi. Nari nzi ko gaz ari iyo mu mujyi gusa ariko natwe abagore bo mu cyaro yatugezeho, duteka ibiryo bifite isuku.”

Shema Aimé Fidèle ati “Imyotsi yacitse iwanjye mu rugo kandi isuku yiriyongere. Abana twaboherezaga gutashya inkwi mu mashyamba ariko ubu babona umwanya wo gusubiramo amasomo no gukora ibindi.”

Umuturage uhawe gaz yigishwa n’uko azajya ayikoresha neza kugira ngo hatazagira uwo iteza impanuka.

Abazikeneye biyandikisha ku mirenge yabo kugira ngo bazibazanire bahite bazihabwa.

Mu Rwanda hari intego ko mu 2024 ibigo byose byakira abantu benshi byaba ibya Leta n’ibyigenga bizaba bikoresha gaz mu guteka ndetse n’abaturage bazitekesha ku bwinshi.

Imiryango 978 yo mu Karere ka Gisagara imaze guhabwa gaz mu buryo bwa nkunganire
Hatangwa gaz z’amoko abiri harimo izifite ishyiga rimwe n’izifite abiri
Mu Karere ka Gisagara abaturage bahabwa gaz mu buryo bwa nkunganire
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko bashyizeho iyo gahunda yo kunganira abaturage mu kubona gaz mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije hakumirwa imyuka ihumanya ikirere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .