Ibi bituma bamwe muri ba rwiyemezamirimo bategera banki ngo bakorane na zo bagaheranwa n’ibibazo byo kubura igishoro kibafasha mu ishoramari.
Kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2020, Banki y’Ubucuruzi ya I&M Bank Rwanda Plc yasoje amahugurwa yitabiriwe na ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa uko bakorana na banki zikabafasha kwiteza imbera.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Rwanda Plc, Robin Bairstow, avuga ko ba rwiyemezamirimo bato bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu ku buryo kubaha amahugurwa abafasha kumenya imikorere ya banki bizabafasha kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.
Yagize ati “Ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse ni ingenzi mu bukungu n’iterambere rusange. Muri I&M Bank ibi tubiha agaciro cyane kuko twizera ko kubafasha mu buryo nk’ubu bw’amahugurwa nk’aya bizakomeza inkingi z’ishoramari.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku bashoramari bato n’abaciriritse muri I&M Bank Rwanda, Mushashi Delphine, yashimangiye ko amahugurwa akangurira urubyiruko rushaka kwinjira mu ishoramari ari ingenzi.
Yagize ati “Tugamije kwigisha aba ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse uburyo bagirana imikoranire myiza na za banki; bakamenya ibyo banki iba ikeneye, uburyo bashobora kumenya kubika amakuru akenewe y’ibyo bakora, kumenya kwishakamo ibisubizo cyane cyane no kwegera banki kugira ngo ibahe ubufasha mu gihe babukeneye.”
Avuga ko hari ikibazo cy’imyumvire iki hasi yo kumva ko za banki zibereyeho kurya amafaranga y’abakiliya no kubakuraho inyungu gusa, nyamara ngo banki zibereyeho kuba abafatanyabikorwa bafasha abantu kwiteza imbere.
Ku rundi ruhande, Mushashi agaragaza ko banki na zo zikwiye kongera gahunda zo kwegera abakiliya, ari na yo mpamvu I&M Bank Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe kwita kuri ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse ndetse n’abakozi babasanga aho bakorera bakaganira na bo bakanoza imikoranire.
Umuyobozi wa Polybags Rwanda Ltd, Kabahizi Ilumine, ukora ibikoresho byo gupfunyikamo, uri mu bitabiriye amahugurwa ya I&M Bank Rwanda, avuga ko yamwigishije ibirimo imikorere ya banki yizeye ko bizamufasha kumenya uko akorana nazo.
Ati “Burya dukorana na banki abenshi tutazi imikorere yazo neza, ariko ubu ni byiza kuko twasobanukiwe imikorere yazo. Nkuyemo ikintu cyitwa kugirana imikoranire na banki, ubu sinzongera gutegereza ko banki iza kunshaka gusa, nanjye ngomba kuyegera nkagirana imikoranire myiza na bo.”
Umuyobozi w’Ikigo gitanga Ubujyanama kuri ba Rwiyemezamirimo, Business Professionals Network (BPN), Nkulikiyinka Alice, avuga ko hakenewe guhindura imyumvire ya ba rwiyemezamirimo bagifite ubwoba bwo gukorana na banki.
Yavuze ko ba rwiyemezamirimo benshi babona banki bakazifata nk’ikintu kibarusha ubushobozi batakorana na cyo, nyamara ngo bakwiye kuzibona nk’inshuti ibafasha kugera ku iterambere.
Nkulikiyinka yashimangiye ko banki na zo zikwiye kwegera abakiliya zikabasobanurira amahirwe ahari mu gukorana nazo.
Kuri ubu, ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse barimo guhabwa inguzanyo zisaba inyungu nkeya muri gahunda yashyizweho na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ndetse n’inkunga ya miliyoni eshanu n’igice z’amayero zatanzwe n’u Budage zizabafasha kuzahura imishinga yabo yadindijwe na COVID-19.
Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!