Iyi ni gahunda yatangijwe muri Mata 2021, MTN ikaba iyishyira mu bikorwa binyuze muri MTN Foundation itera inkunga imishinga itandukanye igafatanya n’Umuryango Inkomoko ufasha ba rwiyemezamirimo kugira ubumenyi bugamije kwagura imishinga yabo.
Ku wa 6 Ukwakira 2022, nibwo hatoranyijwe batandatu muri 158 bari biyandikishe, aba bakomeza mu cyiciro cya nyuma bakaba bamaze igihe bahugurwa na Inkomoko ku buryo bwo kwagura ibikorwa byabo.
Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022, beretse akanama nkemurampaka kazatoranyamo batatu bazahabwa ibihembo, imishinga yabo n’inyungu rusange ifitiye sosiyete Nyarwanda.
Roumeza Limited (Misozi Brand)
Uruganda rw’imideli rukomeje gushinga imizi mu Rwanda, bitewe n’abahanga imideli bakomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo bashyire itafari kuri rwo.
Mu bakomeje gutanga umusaruro harimo na Dushimiyimana Regis, watangije Misozi Brand, ukorera imyambaro ya siporo mu Rwanda, ibintu bitamenyerewe kuko ubu bwoko benshi babutumiza mu bihugu by’amahanga.
Misozi Brand yatangiye mu 2018 ikora ibikoresho bitandukanye bya siporo byiganjemo imyambaro n’ibikapu, bafite intego zo gufasha Abanyarwanda kubona iyi myambaro bitabasabye kuyikura hanze.
The Kandid
The Kandid ni umushinga utanga icyizere mu kurenegera ibidukikije kuko bakora buje n’amavuta yo kwisiga n’ayo mu musatsi, bikomoka kubimera ku buryo bitangiza ibidukije.
Uyu ni umushinga watangijwe na Nzeyimana Kaze Olivia, agamije gufasha abantu kubona bougie n’amavuta byakorewe mu Rwanda kandi bitangiza ikirere mu kurushaho guhangana n’imihandagurikire y’ibihe. Ibyo bakora biva mu bihingwa bitandukanye nka Coconut.
Flove Ltd
Abasilimu b’i Kigali n’ahandi bamaze gusobanukirwa ko badakeneye amasakoshi yavuye i Burayi kugira ngo barimbe ahubwo bashobora no kugira akorewe mu Rwanda afite ubwiza.
Mu 2020 nibwo Girabawe Gloria yatangiye gukora amasakoshi akozwe mu ruhu n’ibindi bitambaro haba ayo kubikamo amafaranga, gutwaramo imashini n’andi abantu bifashisha mu buzima bwa buri munsi.
Girabawe yatangiye uyu mushinga ashaka gufasha abangavu babyaye, bikarangira ubuzima bwabo budakomeje nk’uko bisanzwe ahitamo kubigisha umushinga bakuraho ubumenyi n’ubushobozi mu mafaranga.
Kayko
Kayko ni umwe mu mishinga y’urubyiruko y’ikoranabuhanga itanga icyizere kuko waje gufasha abacuruzi, cyane abakora ubucuruzi bagitangira ibikorwa byabo.
Iyi ni ‘application’ yatangijwe n’abasore babiri Kayisire Crepin na Kayisire Kevin, ifasha abacuruzi kwandika mu buryo bw’ikoranabuhanga ibikorwa byabaye mu bucuruzi bwabo.
Abantu bagitangira ubucuruzi usanga babika amakuru y’ibyo bakoze mu bitabo, bishobora kuba byakwangirika cyangwa bigahera mu buryo bworoshye ukabura ya makuru.
Kayko yatangiye mu 2021 ifite intego zo gufasha abacuruzi kubika amakuru y’ibikorwa byabo mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi bwizewe.
Vuga Ukuri Innitiative
Ibibazo byo mu mutwe ni kimwe mu bihangayikishe igihugu, nubwo imibare ikiri hejuru ariko usanga ubuvuzi budahagije cyangwa se bushobora kuboneka hose cyane mu bice by’icyaro.
Uyu ni umushinga watangijwe na Kubwubuntu Ismael, utanga ubufasha ku buvuzi bw’indwara zo mu mutwe aho bahuza abazifite n’inzobere z’abaganga bakabavura.
Umuntu ufite iki kibazo anyura ku rubuga rw’uyu mushinga agahuzwa n’umuganga akamufasha mu buryo bwihuse kandi amakuru y’umurwayi abikwa mu ibanga.
Real Brothers LTD
Real Brothers LTD ni umushinga w’urubyuriko rwishyize hamwe mu gukora ubuhinzi bujyanye n’igihe bw’ibihumyo, aho babitera bakabigemurira isoko ryo mu Rwanda.
Usibye kubihinga kandi batanga ubumenyi mu kubihinga ku bahinzi batandukanye bo hirya no hino mu gihugu.
Iyi mishinga itandatu yagaragajwe akanama nkemurampaka kagiye gutoranywamo itatu izahembwa, ikazahabwa amafaranga n’ubundi bufasha bwo kwagura ibikorwa byabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!