Bamwe mu baturage baganiriye na Televiziyo Rwanda batangaje ikibazo cy’amazi kibahangayikishije kuko kubona amazi rimwe na rimwe bibasaba kuyagurira abayabitse mu bigega.
Hari uwagize ati” biratugoye, ngiye nk’ahantu ka hatatu hose ntaravomo, iyo amazi yaje hari umuntu uba warayaretse mu kidomoro.”
Yongeyeho kandi ko uwayabitse mu kidomoro nta biciro agira ko ahubwo aguca amafaranga akurikije abantu bahari.
Umuyobozi wungirije muri WASAC, Umuhoza Gisele yavuze ko bagiye gukemura ibibazo by’ibura ry’amazi muri Kigali.
Yagize ati “Uyu munsi inganda zacu cyane cyane izigemura mu mujyi wa Kigali, zituzanira hagati ya metero kibe ibihumbi 90 n’ibihumbi 95 ku munsi ariko mu mujyi wa Kigali dukeneye Ibihumbi 143, ni ukuvuga ko harimo ikinyuranyo cy’ibihumbi 48.”
Yakomeje agira ati ” Mu gusaranganya icyo kinyuranyo rero, Uretse uru ruganda [rwa Kanzenze] ruzazana ibihumbi 30 muri Kigali hariho n’izindi ngamba zo guhita twongerera ubushobozi kuri Nzove kuko hari igice cyahariwe kongeraho ariko hakabaho n’imishinga yo kwagura imiyoboro.”
Uru ruganda rushya rwa Kanzenze rwitezweho gutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi, aho ibihumbi 30 bizajya bigemurwa muri Kigali mu gihe ibihumbi 10 aribyo bizohererwa mu karere ka Bugesera. Imirimo yo kurwubaka igeze ku musozo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!