Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Ruhango, Ingabire Annick, yavuze ko intego bari barihaye uyu mwaka mu gukwirakwiza amashanyarazi bazayirenza kubera ko imiyoboro irimo kubakwa muri aka Karere igeze kure ndetse abaturage batangiye gufatiraho amashanyarazi.
Yavuze ko ubu ibirometero bigera kuri 14 byamaze kuzura.
Yagize ati “Uyu mwaka twari dufite intego ko tuzageza amashanyarazi ku ngo zisaga 4381 ariko ubu tumaze kugeza amashanyarazi ku ngo 3385, nkurikije uburyo imirimo yo kubaka imiyoboro mishya birimo kwihutishwa, uyu mwaka urarangira turengeje intego twari twihaye.”
Ingabire yakomeje avuga ko kugeza ubu aka Karere kari ku mpuzandengo y’abafite amashanyarazi ingana na 60 %, harimo abafatiye ku muyoboro mugari ndetse n’abakoresha amashanyarazi y’imirasire y’izuba, ariko afite icyizere ko umwaka wa 2024 uzasozwa ingo zose ziri muri Ruhango zifite amashanyarazi.
Abaturage bamaze kubona amashanyarazi barashima Leta
Mukandagijimana Goreti utuye mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagali ka Kibero, Umurenge wa Ntongwe muri aka Karere ka Ruhango, yavuze ko amashanyarazi abazaniye iterambere cyane ndetse bashima Leta yabatekerejeho.
Uyu mutegarugori avuga ko aho baboneye amashanyarazi haje inzu zitunganya imisatsi, inzu zikora umurimo wo gusudira ndetse serivisi z’Irembo bazibona hafi bityo iterambere ryabegereye.
Habinshuti Eric utuye muri uyu Murenge wa Ntongwe wahise afatira amashanyarazi kuri uyu muyoboro mushya, yavuze ko mbere serivisi nyinshi bajyaga kuzishaka mu Byimana cyangwa i Muhanga bikasaba gutegesha amafaranga menshi, ariko ubu serivisi z’ingenzi bakenera bazibona hafi mu Mudugudu wabo.
Yagize ati “Nyuma y’aho tuboneye amashanyarazi nanjye nahise nzana imashini zogosha ndetse nahise mfungura inzu itunganya imisatsi, hirya yanjye hari uwahise azana icyuma gisya, hari n’abandi bahagejeje serivisi z’Irembo ndetse no gufotora, ibyo byose iyo twabikeneraga twabikuraga mu Byimana cyangwa i Muhanga, ariko ubu turabikura hafi ubuzima bwaroroshye.”
Mugiraneza Ephrem utuye mu Kagari ka Gakomeye mu Murenge wa Byimana, hamwe mu hanyujijwe uyu muyoboro mushya, we yavuze ko bishimiye iterambere bagezeho kubera amashanyarazi ndetse biteguye gukomeza kuyabungabunga.
Ati “Amashanyarazi azadufasha kubungabunga umutekano ndetse no kurwanya ubujura bwajyaga bukorwa inaha, ahanini abajura bitwaje umwijima.”
Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu ingo zisaga 60,9% mu Rwanda zamaze kugezwaho amashanyarazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!