00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imwe mu mishinga izibandwaho uyu mwaka mu kubaka amacumbi aciriritse muri Kigali

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 November 2020 saa 07:06
Yasuwe :

Kimwe mu bibazo bikomereye u Rwanda by’umwihariko umujyi wa Kigali, ni ukubona inzu zihendutse zijyanye n’igihe zikwiriye abasaga miliyoni 1.5 bawutuyemo.

Ni ikibazo kizamuka buri gihe mu nama zigamije iterambere ry’umujyi. Ikigaragaza uburyo ikibazo giteye inkeke, umunya-Kigali wese ugize ubushobozi bwo gukora ku mafaranga agera kuri miliyoni, icya mbere yihutira kugura ni ikibanza, cyaba mu nkengero za Kigali cyangwa mu bice by’icyaro.

Ikibanza cyabaye nka zahabu, abifite babihinduye ubucuruzi kuko uko iminsi yicuma birushaho guhenda uko ababikeneye barushaho kwiyongera.

Mu mihigo ibigo bitandukanye, uturere na za Minisiteri ziherutse gusinyana na Perezida wa Repubulika, Minisiteri y’imari n’igenamigambi yagaragaje ko mu ngengo y’imari y’umwaka 2020-2021 ugeze hagati kuri ubu, Leta izagira uruhare mu iyubakwa ry’inzu zisaga 2200 ziciriritse, zizubakwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.

Ni inzu zitezweho kugabanya gato ku cyuho cy’ubuke bw’iziciriritse mu mujyi wa Kigali dore ko ubuyobozi bw’umujyi buherutse gutangaza ko hakenewe inzu 859 000 zizahaza abazaba bawutuye mu mwaka wa 2050.

Ubusesenguzi bugaragaza ko kuva mu 2018 kugeza mu 2024 honyine hakenewe inzu nshya 27 000.Nubwo izo nzu zikenewe, zigomba kuba zinahendutse kuko nibura 58 % by’abatuye Kigali ari abinjiza amafaranga ari munsi y’ibihumbi ijana.

Inzu zisaga 2200 ziri kubakwa

Imishinga mishya yo kubaka inzu ziciriritse Guverinoma izagiramo uruhare uyu mwaka harimo uwa Batsinda wo kubaka inzu ziciriritse 548 z’abantu bafite amikoro aringaniye. Minecofin igaragaza ko uwo mushinga umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 uzarangira ibikorwa byawo bigeze kuri 50 %.

Inzego zizagira uruhare mu iyubakwa ry’uyu mushinga harimo Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Minisiteri y’ibikorwa remezo na Minisiteri y’Ingabo. Guverinoma izatangamo miliyari 20 Frw muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Undi mushinga ukomeye witezweho kugabanya icyuho cy’amacumbi aciriritse gihangayikishije abanya-Kigali, ni uwa Kinyinya (Kinyinya Affordable Houses). Muri uyu mushinga hazubakwa inzu ziciriritse kandi zigezweho 520. Icyakora, uyu mwaka w’ingengo y’imari uzasozwa muri Kamena 2021, ntabwo uwo mushinga wose uzaba wuzuye ahubwo uzaba ugeze ku 10 %, bivuze ko uzaba ukiri mu ntangiriro.

Bimwe mubyo Minecofin yiteze ko bizaba byamaze gukorwa harimo gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’inzego zizagira uruhare mu kuwubaka, gupima ubutaka bw’ahazubakwa ndetse n’inyigo y’uburyo izo nzu zizabyazwa umusaruro (Business plan).

Leta yateganyije miliyoni 900 Frw zizatangwamo, ariko ikazafatanya n’ibindi bigo nka RSSB, Ikigega Mpuzamahanga cy’imari cya Banki y’Isi (IFC), Banki nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD), Broad Homes Industrial International Co. LTD na BSmart Technology bizafasha mu iyubakwa.

Uyu mushinga uje mu gihe muri Nzeri uyu mwaka, RSSB yari yatangaje ko igiye gutangiza umushinga wo kubaka i Kinyinya mu karere ka Gasabo, inzu zigera ku bihumbi 10 zizubakirwa abanyamuryango bayo bigendanye n’ubushobozi bafite.

Undi mushinga wo kubaka inzu ziciriritse muri Kigali, ni uwa Vision City II muri Gacuriro mu Karere ka Gasabo. Ni icyiciro cya kabiri cy’umushinga wa mbere wasize hubatswe inzu zigezweho 504. Kugeza muri Nzeri uyu mwaka RSSB ikaba yaratangazaga ko 80 % by’izo nzu zabonye abazigura.

Uyu mushinga wa Vision City II witezweho kurangira hubatswe inzu ziciriritse 1,269. Biteganyijwe ko umwaka uzarangira hamaze kubakwa ibikorwa bingana na 10 % birimo gushyiraho inyigo y’umushinga, uko uzunguka, gushaka ibyangombwa byo kubaka, kuhageza ibikorwa remezo by’ibanze n’ibindi. Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko izatangamo miliyari 5.8 Frw.

Iyi mishinga uko ari itatu Guverinoma iteganya gushyiramo amafaranga asaga miliyari 23 uyu mwaka, hatabariwemo azatangwa n’abandi bafatanyabikorwa bafatanyije.

Hari indi mishinga yagiye itangazwa yo kubaka amacumbi aciriritse mu mujyi wa Kigali, byitezwe ko izaza yungira ingamba zihari zo guhangana n’ubuke bw’amacumbi. Nko muri Nzeri uyu mwaka, RSSB yatangaje ko igiye kubaka i Gasogi mu karere ka Gasabo inzu bihumbi birindwi ku giciro cyoroheye abafatabuguzi bayo, aho inzu ikabije izaba igura miliyoni 10 Frw kugera kuri 20 Frw.

Mu Rwanda hari inzu zo guturamo miliyoni 2.8 mu gihe hakenewe inzu miliyoni 5.5 zizahaza miliyoni zisaga 22 zizaba zituye igihugu mu 2050. Ibyo bituma hakenewe kubakwa nibura inzu 150 000 buri mwaka kugira ngo habe icyizere cy’uko abanyarwanda bose bizagera mu 2050 nta kibazo cy’aho kuba bafite.

Guverinoma yagaragaje ko izagira uruhare mu iyubakwa ry'amacumbi aciriritse 2200 mu mwaka w'ingengo y'imari 2020-2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .