00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzego zitandukanye zahuje ingufu mu guhashya imirire mibi n’igwingira byugarije abana

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 March 2021 saa 04:06
Yasuwe :

Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, ryahurije hamwe abafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu guteza imbere umuryango by’umwihariko mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana mu nama yiga ku bibazo bikomeje gutuma abana b’Abanyarwanda bakigaragaraho imirire mibi no kugwingira.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 26 Werurwe 2021, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ifite insanganyamatsiko igira iti "Duhuze imbaraga mu guteza imbere umuryango, turwanye igwingira ry’abana."

Ni inama yakozwe mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku ruhare rwa buri wese na buri rwego mu gushyira mu bikorwa ingamba na gahunda z’igihugu zikomatanyije zashyiriweho kuzamura ubushobozi bw’abagize umuryango, hitawe ku guteza imbere imirire myiza no kurwanya igwingira ry’abana.

Uretse abagore bari mu nteko, iyi nama yitabiriwe n’abagize guverinoma barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette; uw’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse n’abandi bayobozi barimo abo mu nzego z’ibanze.

Minisitiri Dr Mukeshimana yagaragarije abitabiriye iyi nama gahunda z’ubuhinzi n’ubworozi zashyizweho mu guteza imbere imirire myiza n’uburyo zigezwa ku bagize umuryango.

Muri iyi nama kandi hagarutswe ku ruhare rw’inzego zitandukanye (ku rwego rw’igihugu no mu nzego z’ibanze), imikorere n’imikoranire yazo mu kubaka ubushobozi bw’umuryango mu guteza imbere imirire myiza hitawe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore.

Harebwe kandi inzitizi zigaragara ku rwego rw’umuryango mu gushyira mu bikorwa politiki na gahunda igihugu cyashyizeho mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana no gufata ingamba zo kuzivanaho.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko inama nk’iyi ari amahirwe kuba inzego zirebera ibyiciro byose by’ubuzima zifatanyije hamwe muri iyi nama kugira ngo hashakwe ibisubizo.

Yagize ati “Mbashimiye mwese ko mwitabiriye ubutumire bw’Ihuriro ry’Abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (FFRP) muri iyi nama nyunguranabitekerezo ku nsanganyamatsiko yo guteza imbere imirire myiza no kurwanya igwingira ry’abana, hagamijwe kwihutisha kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye. Imwe mu ntego z’icyerekezo 2050, igihugu cyacu cyihaye, harimo kurandura imirire mibi mu bana mu 2035."

Yavuze ko ubufatanye bw’Inteko Ishinga Amategeko, inzego za Leta ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye, ari ikigaragaza ko hari ubushake bwo kurebera hamwe uko ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana gihagaze no kureba uruhare rwa buri rwego mu gushaka igisubizo.

Ati “Birakwiye rero ko tureba intambwe imaze guterwa n’igihugu cyacu mu rugendo rurerure rwo guhindura imibereho myiza y’umuryango Nyarwanda. Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, Leta yihaye intego zinyuranye harimo kurwanya imirire mibi no kugabanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu.”

Yakomeje agira ati “Dukurikije imibare ituruka mu bushakashatsi n’ibyo tubona mu buzima busanzwe, iki kibazo ntabwo gikemuka ku muvuduko twifuza. Turasabwa rero kujya mu mizi y’ikibazo, tureba inzitizi zituma intego zitagerwaho nk’uko byifuzwa.”

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku Bwiyongere n’Ubuzima bw’Abaturage, DHS, bw’umwaka wa 2019-2020, bwagaragaje ko kugwingira mu bana byagabanutseho 5% ugereranyije n’imyaka itanu ishize, kiva kuri 38% kigera kuri 33%.

Depite Mukabalisa yavuze ko mu ngendo zitandukanye Abagize Inteko Ishinga Amategeko bakoze, basanze kugira ngo ikibazo cy’imirire mibi gikemuke gikwiye kureberwa mu buryo bugari, burimo imyumvire y’abagize umuryango, kuboneza urubyaro, kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi utwite n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Ubufatanye bw’ababyeyi bombi, umugore n’umugabo mu muryango bukaba bufite uruhare runini mu gutuma impinduka mu mibereho y’umuryango twifuza zigerwaho. Nk’uko tutahwemye kubigarukaho, Inteko Ishinga Amategeko ifite uruhare rukomeye muri uru rugamba rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.”

Intego u Rwanda rwihaye ni uko igwingira ry’abana rizaba ryagabanutse ku kigero cya 19% mu 2024. Bivuze ko buri mwaka hagomba kugabanywaho nibura 2.2%.

Depite Mukabalisa ati “Uyu munsi ndashima kubona Abayobora Intara n’Umujyi wa Kigali n’Uturere tumwe batumiwe, kugira ngo baduhe ishusho y’uko icyo kibazo gihagaze, twese hamwe tugire imyumvire imwe ku bibazo bihari, tunafatire hamwe ingamba zo kubikemura.”

Imibare y’abahanga igaragaza ko kugwingira k’umwana bigira ingaruka ku musaruro we amaze gukura kuko ugabanukaho 10%, bikanagabanya 3% ku musaruro mbumbe w’igihugu gifite abantu bagwingiye bakiri abana.

U Rwanda rufite intego zo kugabanya igwingira mu bana rikagera kuri 19 % bitarenze 2024
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa yashimangiye ko ubufatanye bw'inzego zitandukanye bugaragaza ubushake bwo guhashya imirire mibi n'igwingira mu bana
Abantu batandukanye bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku kibazo cy'imirire mibi n'igwingira mu bana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .