Ubusanzwe, abakinnyi benshi mu Rwanda bavugwaho gusesagura amafaranga bahembwa ndetse bamwe bagataka ubukene iyo amakipe yabo amaze igihe atabahembwa.
Guhera mu mwaka ushize, inzego zitandukanye zirimo Minisiteri ya Siporo na Komite Olempike y’u Rwanda zatangije uburyo bushobora gufasha abakinnyi kwizigamira no kwiteza imbere binyuze mu mishinga ishobora guterwa inkunga.
Uwamahoro Béatrice ukinira RRA VC n’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, ni umwe mu bakinnyi biteje imbere, aho kuva muri Nzeri 2018, yashinze iduka ricuruza imyambaro y’ingeri zitandukanye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yakuze afite inzozi zo kuzakora ubucuruzi ndetse yishimira kuba yarabigezeho abifashijwemo n’amafaranga yakuye mu gukina Volleyball.
Ati “Kuva nkiri muto nari mfite inzozi zo kuzajya mu bucuruzi. Nize ibijyanye na Mudasobwa mu mashuri yisumbuye no muri Kaminuza, ndi n’umukinnyi wa Volleyball. Hari amafaranga make nagiye nizigama nyakuye mu gukina. Nyuma nabonye ikiraka cya REB, nkuramo amafaranga make nongeraho mbona gutangira.”
“Ntabwo natangiye iduka ari rinini, natangiye njya mu iduka bampa agace gato ko gukoreramo, ncuruza imyenda y’abagore, nyuma noneho nza kwagura. Ubu sinkicuruza iy’abagore gusa, hari imyenda y’abagabo, abasore, abantu bose mfite imyenda yabo.”
Yakomeje avuga ko akenshi usanga umushahara abakinnyi bakorera udashobora kubatunga igihe cyose, bityo akaba ari yo mpamvu yahisemo gushinga iduka ry’imyenda atarindiriye kugwiza amafaranga menshi.
Ati “Ntabwo Volleyball ishobora kugutunga ubuzima bwawe bwose, uba ugomba gushakisha kugira ngo urebe ko ubuzima bwawe bwazaba bwiza ahazaza. Ubundi Volleyball igufasha cyane cyane kwiga kandi urabizi ko hari igihe kigera umukinnyi akareka gukina, ushobora kuvunika, ushobora gusezera, naje mu bucuruzi kugira ngo nabyo bimfashe. “
Uwamahoro Béatrice watangiye gukina Volleyball ku rwego rwo hejuru ari muri GS Rwaza, yagiye muri RRA VC mu 2009, aho ayimazemo imyaka 12 ndetse akaba yaragiye ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye.
Yavuze ko abakinnyi bakwiye kujya bakoresha neza amafaranga yose babonye ndetse bagatangira guteganyiriza ahazaza bahereye kuri make bafite.
Ati “Nza mu RRA mu 2009, nari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, inyishyurira ishuri, impemba muri Kaminuza, njyewe nkabasha gukuramo amafaranga yo kwirihira.”
“Inama nagira abakinnyi bagenzi banjye, burya ntabwo wavuga ngo uzahera ku mafaranga menshi, n’amafaranga make uyaheraho akagenda yiyongera. Nabagira inama yo gutinyuka, bazigame ku mafaranga bahembwa kugira ngo bagere ku byo bifuza.
Uwamahoro yavuze ko gukora ubucuruzi bwe bitabangamira ubuzima busanzwe bwo gukina, kuko yitabira imyitozo saa kumi n’imwe z’umugoroba, agasiga umuvandimwe we acuruza.
Abakinnyi b’imikino itandukanye mu Rwanda bari mu bagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Coronavirus ndetse abagera ku 2000 byagaragajwe ko bagowe no kubona ibyo kurya ku buryo bakeneye ubufasha mu mwaka ushize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!