Uyu Murenge ugizwe n’utugari dutandatu aritwo Gitega, Mubuga, Ryakanimba, Rubyiniro, Jururwe na Gisharu. Muri utwo Tugari, Akagari ka Gitega niko kamaze kugezwamo amashanyarazi.
Mukaseti Rosine; Umuyobozi w’ishami rya REG muri Muhanga yavuze ko nyuma kugeza amashanyarazi muri aka Kagari ari nako kubatsemo inyubako y’Umurenge wa Kibangu n’ibindi bikorwaremezo byinshi, bateganya no guhita bayageza mu Kagari ka Mubuga.
Mukaseti avuga ko kugeza ubu muri Kibangu ingo 163 arizo bamaze kugezamo amashanyarazi ariko igikorwa cyo gutanga amashanyarazi kigikomeza.
Uyu muyobozi wa REG muri Muhanga avuga ko mu kugeza amashanyarazi muri Kibangu imbogamizi bahura nazo ari uko ingo zitatanye , abaturage benshi badatuye mu midugudu, ariyo mpamvu bari guhera ku batuye mu midugudu begeranye.
Abaturage bamaze kubona amashanyarazi yahinduye imibereho
Kayitare Pierre Céléstin, ni Umuyobozi w’ishuri ryitwa St Sylvain TVET; rikaba ari ishuri ryigenga ryigisha imyuga inyuranye ribarizwa muri uyu Murenge wa Kibangu riri mu yamaze kugezwaho amashanyarazi.
Kayitare avuga ko mu myuga bigisha harimo amashanyarazi, ariko byabagoraga kuryigisha nta mashanyarazi bagira.
Kayitare avuga ko bakoreshaga "Generator” cyangwa buji mu kwigisha ariko byabagoraga kwigisha abana muri ubwo buryo bakoreragamo ndetse bigatuma n’abana benshi binubira iryo shuri bakarivamo bakajya ahandi, ariko ubu bigiye gukemuka ndetse bagiye kujya batsindisha abana benshi mu ishuri ryabo.
Minani Jean Paul nawe ni umuturage utuye muri uyu Murenge wa Kibangu. Uyu Mugabo kuva yabona amashanyarazi yahise ashinga inzu ikora umurimo wo gusudira ndetse ubu ari gufasha abantu benshi.
Minani avuga ko mbere yasudiraga bimugoye yifashishaga amashanyarazi adafite ingufu bise “Chute” yari yarazanywe n’uwitwa Sylvain Burgain, ariko ayo mashanyarazi nta ngufu yagiraga ndetse akabicira akazi.
Minani ashima ko ubu serivisi bari guha abaturage ari nziza nyuma yo kugezwaho amashanyarazi na REG.
Cyuzuzo Clementine, umudamu utuye muri uyu Murenge wa Kibangu ndetse akaba afite “papeterie” mu gasantere ka Gitega, yavuze ko yashinze iyi “papeterie” kugira ngo afashe abanya-Kibangu cyane cyane abakenera serivisi zo gufotora n’ibindi.
Yakomeje avuga ko izi serivisi atarazizana abaturage bakoraga urugendo rurerure bagana muri Ngororero hafi aho bazikuraga ndetse bagakoresha amafaranga 2,000 batega ngo bagereyo, ariko aho amashanyarazi aziye ubu na we yahise atangiza izo serivisi muri Kibangu ndetse abatuye muri Kibangu zibafasha cyane.
Kugeza ubu muri Muhanga ingo zimaze kugezwaho amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari 30,702 naho izifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba 12,449 zose zikaba 43,151 zihwanye n’ingo 61,8% mu zituye Muhanga.
Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!