00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hagiye kwifashishwa udusimba tutangiza mu kurwanya nkongwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 November 2022 saa 05:34
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubushakashatsi ku dusimba duto (Icipe), batangaje ko mu Rwanda hagiye gutangizwa uburyo bwo kurwanya icyonnyi cya nkongwa yibasira imyaka, hakoreshejwe udusimba tuyihashya aho gukoresha imiti.

Nkongwa ni kimwe mu byonnyi bihombya cyane abahinzi mu Rwanda, cyane cyane abahinzi b’ibinyampeke nk’ibigori, amasaka n’ibindi, bigatuma umusaruro ugabanuka.

Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu Rwanda harimo gutera imiti yakorewe mu nganda, rimwe na rimwe ikagira ingaruka ku bindi binyabuzima nk’inzuki zigira uruhare mu gutanga ubuki no kubangurira ibihingwa.

Dr Hategekimana Athanase, Umuyobozi wa Porogaramu yo kurwanya indwara n’ibyonnyi mu bihingwa muri RAB, yabwiye IGIHE ko utwo dusimba duhangana na nkongwa batwise ‘Inshuti z’Abahinzi’ kuko nta kindi twangiza.

Ni udusimba duto dusanzwe tuboneka mu mirima ariko kubera imiti ikunze gukoreshwa mu buhinzi, ikatubangamira ntitwororoke neza.

Ati “Icyo dushaka ni uko izo nshuti z’abahinzi twatangira kuzimenya tukazijyana ahabugenewe tukazorora, igihe cyagera tukazaziha abahinzi kuko zirwanya nkongwa zitera amagi yica amagi ya nkongwa cyangwa zitoragura nkongwa ziyirya.”

Yakomeje agira ati “Inshuti z’abahinzi ziri mu moko menshi harimo izigenda zikarya nkongwa cyangwa inyo za nkongwa hakaba n’izindi zigenda zigatoragura amagi ya nkongwa zikororokera mu igi rya nkongwa, nkongwa ntibe ikivutse hakazavuka ikibwana cy’iyo nshuti y’umuhinzi.”

Uburyo bwo korora utwo dusimba turya nkongwa mu murima bwatangiye guhugurirwa inzego zitandukanye mu Rwanda zirimo abahinzi, abashakashatsi, abacuruza inyongeramusaruro n’abandi.

Nyuma yo kugira ubumenyi buhagije ku mikorere y’ubwo buryo, utwo dusimba tuzatangira kororerwa ahantu hihariye nyuma duhabwe abahinzi batangire kutwifashisha mu kurwanya nkongwa.

Dr Hategekimana Athanase yavuze ko bizagira inyungu ubwo buryo nibutangira gukoreshwa kuko bizagabanya ikiguzi abahinzi batangaga bajya kugura imiti yica nkongwa.

Ikindi ni uko bizagira ingaruka nziza ku bidukikije kuko imwe mu miti yica nkongwa, inabangamira ibindi binyabuzima birimo n’inzuki.

Ati “Isi tugezemo harimo abantu bakunda kurya ibintu bifite ubuziranenge kandi twagiye tubona abavumvu batugezaho ibibazo ko kubera gukoresha imiti myinshi, umusaruro w’ubuki wagiye ugabanyuka. Ibi rero byatuma inzuki zongera kuba nyinshi, umusaruro w’ubukungu ukiyongera kandi inzuki zitariho n’ibangurirabihingwa ntabwo ryashoboka.”

Kugeza ubu buryo bwo kwifashisha udusimba mu kurwanya nkongwa busanzwe bukoreshwa mu bindi bihugu u Rwanda ruherereyemo nka Kenya, Uganda, Tanzania n’ahandi.

Aba mbere batangiye guhugurirwa kwifashisha utwi dusimba tutona mu kurwanya nkongwa mu mirima
Abahuguwe biyemeje gukoresha ubumenyi bahawe mu gufasha abahinzi kurwanya nkongwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .