00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Bahawe amashanyarazi nyuma y’imyaka 40 baturanye n’urugomero

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 18 April 2021 saa 04:04
Yasuwe :

Bamwe mu baturage baturiye mu Mudugudu wa Mukungwa, Akagari ka Kabirizi Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, bavuga ko bishimiye umuriro w’amashanyarazi bahawe nyuma y’imyaka igera kuri 40 bamaze baturanye n’urugomero rwa Mukungwa bataratunga amashanyarazi mu ngo zabo.

Urugomero rwa Mukungwa I rwubatswe muri 1979 rubakwa mu Mudugudu wa Mukungwa ariko kuva rwubakwa abaturanye narwo bamaze imyaka igera kuri 40 bataratunga amashanyarazi nyamara babona aca hejuru y’ingo zabo.

Tuyishime Phocas ni umwe mu babonye aya mashanyarazi uvuga ko bayishimiye cyane kuko bari barayasabye kenshi ariko ntibayahabwe kandi ari bo bagira uruhare runini mu kubungabunga Ikiyaga cya Ruhondo gitanga amazi atuma uru Rugomero rukora.

Yagize at "Ubu turi mu byishimo byinshi kuko twari tumaze igihe dusaba umuriro w’amashanyarazi byaranze. Kuva twavuka nta mashanyarazi twigeze tugira kandi aturuka hano iwacu ari natwe tugira uruhare mu kubungabunga Ikiyaga cya Ruhondo twaranatanze ubutaka bwacu bwegereye icyo Kiyaga ngo buhingwemo ibiti bifata ubutaka ngo ikiyaga kituzuramo ibitaka, tukanahakora umuganda inshuro nyinshi".

Ndayambaje Emmanuel na we ni umuturage wo mu Kagari ka Kabirizi wishimiye ko babonye amashanyarazi kandi biteguye kuyabyaza umusaruro.

Yagize ati " Twajyaga gushesha tugatega tukajya Karwasa bikadutwara amasaha nk’ane, hari n’abantu nzi twacuruzanyaga ariko abenshi bimukiye mu yandi masantere akomeye kubera ko ino tutagiraga umuriro, nyamara wasangaga iterambere bararikuye ino, ubu ngiye kugura icyuma gisya abaturage ntibazongera gukora ingendo bajya kure".

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko n’ubwo aba baturage batinze kubona amashanyarazi kuri ubu hariho gahunda yo gukomeza gukwirakwiza amashanyarazi kugeza ubwo ingo zose zizayabona nk’uko biri muri gahunda ya Leta yo kuba byagezweho muri 2024.

Yagize ati "Abatuye muri kariya gace babonaga ko bakerewe kubona umuriro ariko byaterwaga n’uko n’ubwo bari baturiye urugomero narwo rwatangaga amashanyarazi mu bindi bice by’igihugu kuko wari umuyoboro mugari, muri gahunda iriho ni uko tuzakomeza kubegereza amashanyarazi ku buryo n’abandi basigaye bazayahabwa.”

Urugomero rwa Mukungwa rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 1979, rutangira gukora mu mwaka wa 1982.

Abo mu ngo zisaga ijana zegereye urwo rugomero batari bakabonye umuriro w’amashanyarazi, nibo bawuhawe na sosiyete nyarwanda ishinzwe ingufu (REG).

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zo mu Rwanda zizaba zikoresha ingufu z’amashanyarazi aho 52% bazaba bafite amashanyarazi akomoka ku ngufu z’amashanyarazi akomoka ku murongo mugari mu gihe 48% bo bazaba bakoresha ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Abaturage biyemeje kubyaza umusaruro amashanyarazi bahawe, biteza imbere
Kuri ubu abaturage basaga ijana bamaze kugezwaho amashanyarazi muri aka gace

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .