00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akanyamuneza ku bahoze mu buzunguzayi bamenye ibanga ryo gukorera ku isoko

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 May 2021 saa 05:27
Yasuwe :

Abahoze ari abazunguzayi mu karere ka Nyarugenge baravuga ko babayeho neza kandi ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yo kuyoboka gukorera mu masoko.

Ibi babitangaje mu kiganiro bagiranye na IGIHE kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gicurasi 2021.

Abahoze ari abazunguzayi bakaza kubivamo bakajya mu masoko, bemeza ko byabahinduriye ubuzima cyane kuko batacyamburwa ibicuruzwa byabo cyangwa ngo bakubitwe bazira gucururiza mu nzira.

Nyiranzamurambaho Petronille wari umuzunguzayi ubu ucururiza mu isoko rya Marato Mini Market riri hafi y’ibagiro rya Nyabugogo, yashimiye Leta yabahaye ahantu ho gucururiza kuko byabafashije kwiteza imbere.

Ati “Rwose ikinyuranyo cyo gucururiza mu nzira no ku muhanda kirahari. Mbere wagiraga gutya umuntu akaba akwambuye ibyawe ntunamenye aho ubibariza cyangwa akagukubita ngo warenze ku mabwiriza cyangwa wamusuzuguye. Hari n’ubwo babijyanaga bakabyirira ariko nk’aha se ni nde waza ngo atwambure?”

Nsabimana Jean Bosco na we wahoze mu buzunguzayi, avuga ko mbere bagikorera mu muhanda bafataga abashinzwe umutekano nk’abanzi.

Ati “ Icya mbere turashimira ubuyobozi bwa Leta y’ubumwe bwadutekerejeho bukabona ko dukeneye aho dukorera dutekanye kuko mbere tugikorera mu muhanda byari ibibazo bikomeye cyane . Twahoraga duhanganye n’abashinzwe umutekano, twababona tubafata nk’abanzi kandi rimwe na rimwe bari kubahiriza inshingano zabo.”

Domitila Nzabamwita avuga ko nyuma yo kuva mu muhanda ubu yatangiye kwiteza imbere.

Ati “ Njye rwose mbayeho neza cyane bitandukanye na mbere kuko maze kwizigamira arenga ibihumbi 500 mu gihe na mbere kubona ibihumbi 30 gusa byabaga ari intambara ikomeye cyane.”

Ushinzwe abatangiye ubucuruzi buciriritse mu Karere ka Nyarugenge, Dodos Ndabaramiye yabwiye IGIHE ko abahoze ari abazunguzayi bakajya gucururiza mu masoko byabafashije kwivana mu bukene mu buryo bugaragara.

Ati “ Ubu hari na bamwe muri bo basigaye bakorana na za banki ku buryo hari n’abashinze koperative ku gishoro cya miliyoni 8. Hari abamaze kwizigamira agera kuri miliyoni ebyiri tuzi neza. Hari uwo nzi watangije igishoro cy’ibihumbi 200 ubu umaze kugira miliyoni 2 kubera uburyo bakora neza batekanye.”

Yaboneyeho gusaba abandi bazunguzayi bakigaragara mu mihanda kujya gusaba ibibanza mu masoko kuko hakiri imyanya igera kuri 500 mu masoko yabuze abayikoreramo.

Mu karere ka Nyarugenge nk’agace kari gakunzwe kugaragaramo abazunguzayi hubatswe amasoko y’abazunuzayi ane arimo abiri ari Nyabugogo, rimwe riri mu murenge wa Kigali n’irindi riri ku Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo .

Mu cyumweru gishize abazunguzayi bagiranye inama n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ku buryo bakwiye kujya gucururiza mu masoko. Inama yarangiye abagera kuri 200 bemeye kuva mu muhanda.

Bamwe mu bazunguzayi bagaragaza akanyamuneza kubera isoko ryiza ryegereye umuhanda bahawe
Nyiranzamurambaho Petronille wari umuzunguzayi ubu acururiza mu isoko rya Marato Mini Market riherereye Nyabugogo
Abahoze ari abazunguzayi bemeza ko gukorera mu isoko byabafashije cyane
Abasuka batari bafite aho bakorera nabo bahawe ibibanza
Irindi soko ry'abahoze mu buzunguzayi riherereye Nyabugogo
Rimwe mu isoko riherereye hafi y'ibagiro Nyabugogo ryubakiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .