00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yashoye ibihumbi 28 Frw: Inkomoko y’ubukire bwa Ruhamyambuga Paul wayoboye Rayon Sports

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 January 2021 saa 02:30
Yasuwe :

Umunyemari akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa Rayon Sports, Ruhamyambuga Paul, yavuze ko ubutunzi bwe abukomora mu bucuruzi yatangiye gukora akiri muto.

Ruhamyambuga wayoboye Rayon Sports mu myaka yahise, ari mu bafite ubukungu buhagaze neza muri iki gihugu dore ko ari umucuruzi ukomeye.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Radio Rwanda, uyu mugabo wuzuza imyaka 60 muri uyu mwaka, yasobanuye inkomoko y’umutungo we yabonye akesha ubucuruzi yakoze igihe kirekire.

Ruhamyambuga yavuze ko nyuma yo kutagira amahirwe yo gusoza amashuri yisumbuye kubera ikibazo cy’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo y’ivanguramoko ryageze no mu burezi, yavuye i Nyanza, ku ivuko yerekeza i Kigali.

Yahageze afite ibihumbi 28 Frw yari yakusanyije nyuma yo kugurisha ikimasa yari yoroye. Ageze i Kigali nibwo urugendo rwe rw’ubucuruzi rwatangiye, ahereye ku gucuruza fanta mu Isoko rya Nyarugenge.

Nyuma y’igihe gito yavuye muri ubu bucuruzi atangira ubucuruzi bushya bw’imyenda ya Caguwa bwari bugezweho icyo gihe gusa akabikorera mu masoko yo hirya ya Kigali.

Mu nzira ye y’ubucuruzi, umugisha wagumye kumugendaho cyane ko yavuye mu masoko ahitamo gufungura iduka rito mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Quartier Commercial.

Mu 1979 yaguze moto yo gutemberaho no kumufasha mu bikorwa bye bya buri munsi ndetse yagura ibikorwa bye agera ku rwego rwo kuranguza imyenda ku bandi bajya gucururiza mu masoko yo hanze ya Kigali.

Hashize imyaka itari myinshi, kuko mu 1981 Ruhamyambuga yatunze imodoka ya mbere yaguze ibihumbi 465 Frw gusa uyu musaruro ntabwo yabashije kumva uburyohe bwawo igihe kirekire.

Kubera amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, Ruhamyambuga yahunze mu 1991 yerekeza mu Burundi, aha impamvu yabikoze ni uko yari yashyizwe ku rutonde rw’abagomba gufungwa bazira uko bavutse.

Mu nzira igoranye, uyu mugabo yageze mu Burundi, ahabona uburyo bwo gukomeza imirimo y’ubucuruzi ariko ku mazina atari aye, aho yakoreshaga izina “Assouman” kugira ngo abashe gukomeza ubucuruzi bwe.

Ibyo yari yasize mu Rwanda, we n’abandi bacuruzi, Leta yariho icyo gihe yahise ibifatira.

Inshuti iteka igaragarira mu bibazo, aha niho Ruhamyambuga yagobokewe n’inshuti ye y’Umuhinde yabaga i Londres mu Bwongereza. Uyu mugabo ni we wamuteye ingabo mu bitugu, amuha ideni rya kontineri esheshatu akajya yishyura buhoro buhoro, akorera muri Kenya.

Aho yari muri Kenya, haramuhiriye cyane amafaranga yongera kuyabona. Yasubiye i Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akodesha inzu yo gukomerezamo ubucuruzi.

Iyi nzu yayikoreyemo mu gihe gito, ariko nyuma ishyirwa kuri cyamunara ntiyazuyaza arayigura gusa yari afite inzozi zo kuzubaka inzu nziza nk’izo yabonaga muri Kenya.

Iki kibanza yaguze uyu munsi niho yubatse inyubako ya City Plaza yatashywe n’Umukuru w’Igihugu mu 2000.

Paul Ruhamyambuga, ubu ari mu batunze agatubutse mu gihugu. Avuga ko ikintu cy’ingenzi mu kwiteza imbere ari ugukora cyane no kwihangana.

Ati “Ikintu kimwe ni ukwihanga kandi ibanga rya mbere ni ugukorana umwete. Urubyiruko rw’ubu rufite amahirwe binyuze muri gahunda zitandukanye za Leta. Gusa ku rubyiruko navuga ngo niruve mu biyobyabwenge kuko ntacyo wageraho warabaswe nabyo”

Uyu munyemari yavuze ko kandi afite undi mushinga wo kubaka indi nyubako igezweho mu Mujyi wa Kigali.

Ruhamyambuga yayoboye Rayon Sports inshuro eshatu zitandukanye zirimo hagati ya 1995 na 1997, mu 1999 no hagati ya 2003 na 2004. Kuri ubu ni umwe mu bayobozi b’icyubahiro b’iyi kipe ikundwa n’abatari bake mu Rwanda.

Ruhamyambuga Paul wayoboye Rayon Sports, yavuze ko ubukire afite abukomora ku bucuruzi yatangiye ari muto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .