00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Tigo Rwanda na Rz Manna byaciye agahigo mu gutanga service nziza

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 28 January 2014 saa 11:16
Yasuwe :

Tigo Rwanda n’iguriro ry’ikinyobwa cya kawa, Rz Manna, byatorewe n’abasomyi b’ikinyamakuru The ServiceMAG cyandika ku itangwa rya Serivisi mu Rwanda, kuba aribyo bigo byabaye indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2013. Mu muhango wo gutangaza ibyakusnyijwe umwaka wose ku itangwa rya servisi muri 2013, wabaye mu mugoroba wa tariki 28 Mutarama 2014, Tigo Rwanda niyo yatowe nk’ikigo cy’ubucuruzi cya mbere mu itumanaho mu Rwanda gitanga servisi nziza kandi neza.
Iki (...)

Tigo Rwanda n’iguriro ry’ikinyobwa cya kawa, Rz Manna, byatorewe n’abasomyi b’ikinyamakuru The ServiceMAG cyandika ku itangwa rya Serivisi mu Rwanda, kuba aribyo bigo byabaye indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2013.

Abantu bari bitabiriye igikorwa cyo guhemba ibigo byita ku babigana cyateguwe na The ServiceMAG kibera muri Serena Hotel

Mu muhango wo gutangaza ibyakusnyijwe umwaka wose ku itangwa rya servisi muri 2013, wabaye mu mugoroba wa tariki 28 Mutarama 2014, Tigo Rwanda niyo yatowe nk’ikigo cy’ubucuruzi cya mbere mu itumanaho mu Rwanda gitanga servisi nziza kandi neza.

Iki kigo cyinjiye mu Rwanda mu 2010, gihawe iri shimwe ku kuba ngo cyaragaragaje imikorere myiza muri 2013 haba mu itumanaho ryacyo ubwaryo gicuruza, ndetse n’izindi serivisi zose zijyanye n’itumanaho, zirimo amatelefone meza agezweho (Smart phones) gifasha kugeza mu Rwanda.

Rz Manna, yo yatowe nk’ahantu ha mbere mu Rwanda hakira abakiliya neza muri rusange.

Abasomyi ba The ServiceMAG kandi batoye ibigo by’ubucuruzi mu nzego zitandukanye, ndetse ariko bikaba byaragiye bigaragaza gutanga serivisi nziza mu kwakira ababigana.

Nk’uko byagaragajwe mu bigo bitwara abantu mu modoka, Horizon Express niyo yabaye iya mbere, mu bakora ibikorwa byo gutwara abantu mu kirere kompanyi y’Abaholandi ya KLM niyo yabaye iya mbere, naho mu bacuruza ibijyanye na Peteroli n’ibiyikomokaho, ENGEN niyo yabaye iya mbere.

Muri za banki, banki yaje ku mwanya wa mbere ku kwita ku bayigana ni Access Bank, mu mahahiro manini supermarket, Nakumatt yaje ku mwanya wa mbere, muri Restaurant, iyitwa Sakae Restaurant niyo yarushije izindi.

Mu rwego rw’amahoteli, Hotel Mille Colline niyo yahize izindi, aho bafatira ikawa yo kunywa (Coffee shop) Rz Manna yabaye iya mbere.

Mu bijyanye no kwita ku buzima bw’abantu, Plateau Polyclinic, niyo yarushije ibindi bigo n’ibitaro bivura abantu. Mu bigo bifite ubwishingizi bw’ubuzima mu nshingano, CORAR niyo yaje ku isonga mu guha serivise nziza abayigana kurusha izindi bikora kimwe.

Mu bijyanye no gucuruza itumanaho Tigo yahize ibindi bigo birimo MTN Rwanda na Airtel.

Mu bigo bya Leta nk’uko bisanzwe, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka byaje ku mwanya wa mbere mu gutanga serivisi nziza, naho akarere ka Kicukiro gahiga utundi turere.

Mu bigo bitangaza amakuru, Radiyo Isango Star niyo yarushije andi maradiyo ku kwita kubayagana.

Muri rusange Rz Manna izwiho gucuruza ikinyobwa cya Kawa, niyo yabaye iya mbere n’amanota 98%.

Nk’uko abasomyi ba The The ServiceMAG babigaragaje, za Supermarket nizo ziza ku mwanya wa mbere mu gutanga serivisi nziza ku babagana aho bafite amanota 90%, naho inzego za Leta zikaza ku mwanya wa nyuma aho zifite ijanisha rya 51%.

Clare Akamanzi, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yashimiye igikorwa cy’ikinyamakuru The The ServiceMAG, avuga ko n’ibindi bigo bizakomeza kwikubita agashyi bikarushaho gukora neza.

Akamanzi yakomeje avuga ko u Rwanda hari urwego rwiza rumaze kugeraho mu gutanga serivisi nziza mu myaka itandatu ishize, ariko avuga ko hakiri byinshi byo gukora.

Mu ijambo rye yasabye abantu bose gukora uko bashoboye bakazongera guhura bishimira u Rwanda rwabaye urwa mbere mu gutanga serivisi nziza ku Isi.

Muri iki gikorwa, Nakumatt ndetse n’ibiro by’abinjira n’abasohoka nibo bongeye kwisubiza uyu mwanya mu myaka ibiri ikurikiranye.

Uyu mugabo w'umushoramari yashimangiye ko Abanyarwanda hari intambwe igaragara bamaze gutera mu gutanga servisi nziza kandi neza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .