00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umushinga “Agaseke” wafunguriwe uruganda rukora amarangi

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 25 July 2013 saa 10:42
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ku bufatanyije n’amashami ya Loni yibumbiye hamwe One UN batashye uruganda rukora amarangi ku makoperative y’abagore baboha uduseke mu mujyi wa Kigali, ruherereye mu murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo.
Nyuma yo gutaha ku mugaragaro uru ruganda, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba yatangaje ko uru ruganda ruri mu byateguriwe abagore bari mu mushinga w’Agaseke bibumbiye mu makoperative 54 agizwe ahanini n’abagore baboha uduseke mu Mujyi wa Kigali. (...)

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ku bufatanyije n’amashami ya Loni yibumbiye hamwe One UN batashye uruganda rukora amarangi ku makoperative y’abagore baboha uduseke mu mujyi wa Kigali, ruherereye mu murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo.

Nyuma yo gutaha ku mugaragaro uru ruganda, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba yatangaje ko uru ruganda ruri mu byateguriwe abagore bari mu mushinga w’Agaseke bibumbiye mu makoperative 54 agizwe ahanini n’abagore baboha uduseke mu Mujyi wa Kigali.

Ndayisaba yagize ati “Iyi ni intambwe muteye igomba kubafasha gutera n’izindi mwongera umsaruro.”

Izi mashini zije nyuma y’aho aba bagore bahinduraga ibiro 50 by’imigwegwe yo kubohamo uduseke mu mabara arindwi gusa ku munsi.

Mu gihe gito bamaze bakoresha uru ruganda rutarafungurwa ku mugaragaro bajyaga bahindura imigwegwe ingana n’ibiro 1000 ku munsi mu mabara asaga 65 kandi bagiye bavumbura n’andi asaga 600 bagiye gukore ku bw’uru ruganda.

Mukabagire Mari Chantal, Umuyobozi w’abagore bakoresha uru ruganda akaba anahagarariye n’amakoperative 4 akorera ku ruganda yatangaje ko impunduka bamaze kuzibona, ku buryo basigaye bakoresha ikoranabuhanga kandi mbere baraboheraga uduseke munsi y’ibiti.

Mukabagire yagize ati “Ubuyobozi bwiza bwatumye tuva munsi y’ibiti, ubu dusigaye twitunganyiriza imigwegwe nyarwanda itubutse n’imashini kandi tunishakira isoko kuko n’ikoranabuhanga tutasigaye inyuma.”

Abagore bibumbiye mu makoperative barashimira Mme Jeannette Kagame, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na One UN bafatanyije gushyiraho umushinga Agaseke watangiye muri 2007 ukusanya abagore n’abangavu bacuruzaga udutaro n’abari mu buraya ubu bakaba bageze ku rugero rwo kuba abanyenganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .