00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Abaturiye Umurenge wa Karambi baratangarira umuvuduko w’iterambere bafite

Yanditswe na

Uwingabiye Denys Basile

Kuya 9 May 2014 saa 07:20
Yasuwe :

Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke wegamiye ku ishyamba rya Nyungwe ukaba usanzwe ari icyaro cy’imisozi miremire.
Kuri ubu, umushinga w’ubuhinzi bw’icyayi utanga akazi ku baturage benshi bakabona amafaranga, kandi hamaze kugezwa amashanyarazi abaturage bemeza ko azabafasha mu guhanga imirimo no kwihutisha iterambere.
Mukasharangabo Joséphine, utuye mu Mudugudu wa Nyarugenge, akagari ka Gasovu mu Murenge wa Karambi ahamya ko muri uyu Murenge iterambere bagezeho rizanye umuvuduko (...)

Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke wegamiye ku ishyamba rya Nyungwe ukaba usanzwe ari icyaro cy’imisozi miremire.

Kuri ubu, umushinga w’ubuhinzi bw’icyayi utanga akazi ku baturage benshi bakabona amafaranga, kandi hamaze kugezwa amashanyarazi abaturage bemeza ko azabafasha mu guhanga imirimo no kwihutisha iterambere.

Inyubako y'ivuriro rya Cyivugiza

Mukasharangabo Joséphine, utuye mu Mudugudu wa Nyarugenge, akagari ka Gasovu mu Murenge wa Karambi ahamya ko muri uyu Murenge iterambere bagezeho rizanye umuvuduko munini kandi nta kizarisubiza inyuma agereranyije n’uko aka gace kari kameze mu bihe byashize.

Ubwo IGIHE yamusangaga mu Kagari ka Rushyarara ahubatse Ivuriro rya Cyivugiza [Poste de Santé], Mukasharangabo yavuze ko iterambere rimaze kubageraho kandi ryigaragaza, haba mu bikorwaremezo bihari no mu mibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Aha hose ureba hari huzuye nyakatsi gusa gusa, none ubu ahatari amabati ni amategura”.

Mukasharangabo ahamya ko iterambere rifite umuvuduko udasanzwe

Mukasharangabo akomeza avuga ko inyigisho bahawe n’abayobozi ari kimwe mu byatumye nyakatsi zicika kuko ngo hari n’abari bafite amafaranga ariko batabasha kubaka inzu z’amabati kubera imyumvire iri hasi.

Uyu mubyeyi kandi avuga ko kuba bafite ivuriro hafi ari nk’igitangaza kuko bakoraga urugendo rurerure kugira ngo bagere ku Kigo Nderabuzima.

Yagize ati "Reba nk’ubu dufite ibitaro hano [yashakaga kuvuga Poste de Sante], ni igitangaza. Mbere umubyeyi yamanukaga iyi misozi ari ku bise ajya kubyarira mu Gatare [Ku Kigo Nderabuzima kiri mu Murenge wa Macuba], none ubu uratera intambwe imwe ukaba ugeze aha ku bitaro, ndetse wagira n’ikibazo ‘ Ambulance’ ikakujyana igutitibana".

Inyubako ya SACCO y'Abahizi

Akomeza avuga ko hari icyizere cy’iterambere rirambye kuko hari kubakwa n’uruganda ruzajya rutunganya iki cyayi, ibi byose bikazatanga akazi ku baturage, akaba ashima Leta ikangurira abaturage kwihangira imirimo no kwikura mu bukene.

Ubusanzwe Umurenge wa Karambi urimo Ibigo Nderabuzima bibiri ariko kubera imiterere yaho n’imisozi miremire, bikaba bigorana kugera ku kigo Nderabuzima. Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye abaturage bo muri aka gace biyubakira ivuriro nk’uko twabitangarijwe n’umukozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyamasheke, Bankundiye Etienne.

Bankundiye yavuze ko iri vuriro rizafasha cyane abaturage bo muri aka gace cyane cyane abazajya bakora mu cyayi.

Bankundiye avuga kandi ko iri vuriro ryubatswe n’abaturage bibumbiye muri Koperative y’abahinzi b’icyayi cya Gatare (COTHEGA), itwara akayabo ka miliyoni 68. Aba baturage kandi biguriye n’ingobyi y’abarwayi (Ambulance) ya miliyoni 18, ubu bakaba bari no kubakira inzu y’ababyeyi izatwara miliyoni 38.

Abanyamuryango b’iyi Koperative kandi bishyiriyeho SACCO mu rwego rwo kuzigama no kwiteza imbere babinyujije mu nguzanyo, bakaba barujuje n’inyubako SACCO ikoreramo.

Icyayi kimaze guhingwa kuri Hegitari zigera ku 2000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .