00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rurashima ubufatanye bwa UN-Habitat mu gushyigikira imiturire

Yanditswe na

Deus ntakirutimana

Kuya 7 September 2013 saa 08:22
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda irishimira ubufatanye bwayo n’ishami rya Loni rishinzwe imiturire (UN-Habitat), buyifasha kunoza imitunganyirize n’imiterere y’imijyi mu Rwanda no gutunganya ibishushanyo mbonera byayo.
Mu nama imaze iminsi ibera mu Rwanda aho ibihugu 68 biturutse mu migabane ya Afurika, Aziya na Caraibes, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Pierre Damien Habumuremyi n’umunyamabanga mukuru wa UN –Habitat Dr. Joan Clos, baganiriye ku bufatanye buranga uyu muryango n’u Rwanda.
Aba bayobozi (...)

Guverinoma y’u Rwanda irishimira ubufatanye bwayo n’ishami rya Loni rishinzwe imiturire (UN-Habitat), buyifasha kunoza imitunganyirize n’imiterere y’imijyi mu Rwanda no gutunganya ibishushanyo mbonera byayo.

Mu nama imaze iminsi ibera mu Rwanda aho ibihugu 68 biturutse mu migabane ya Afurika, Aziya na Caraibes, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Pierre Damien Habumuremyi n’umunyamabanga mukuru wa UN –Habitat Dr. Joan Clos, baganiriye ku bufatanye buranga uyu muryango n’u Rwanda.

Aba bayobozi bombi wabaye ku wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2013, Minisitiri Pierre Damien Habumuremyi yishimiye ubufatanye bw’u Rwanda n’iri shami. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba, wari mu biganiro byahuje aba bayobozi bombi yavuze ko Minisitiri Habumuremyi yishimiye ubufatanye bw’uyu muryango kandi anawusaba kubukomeza.

Yagize ati “baganiriye ku bufatanye iri shami rya Loni rifitanye n’Umujyi wa Kigali na Leta y’u Rwanda mbere na mbere n’uburyo yunganira muri gahunda nyinshi zijyanye no guteza imbere imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali n’indi mijyi mu Rwanda.”

Ndayisaba yavuze ko Minisitiri w’intebe yashimiye Umunyamabanga mukuru wa UN-Habitat uburyo iri shami ryunganira u Rwanda n’uko ari umufatanyabikorwa mwiza muri gahunda z’iterambere ry’umujyi. Yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite ubushake kandi ko izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ubufatanye burangwa hagati y’iri shami n’u Rwanda, mu gushyigikira no guteza imbere imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali n’indi mijyi, ngo bikomeze bitere imbere.

Ndayisaba yongeyeho ko muri iyi gahunda yo guteza imbere imiturire mu Rwanda haherewe ku mijyi itandatu yatoranijwe mu gihugu , by’umwihariko izibandwaho muri EDPRS2.

Ndayisaba yakomeje avuga ko ubu bufatanye busanzwe kuko hari ibyo iri shami rizana mu gihe hari ibyo u Rwanda rusabwa gukora, amasezerano y’ubufatanye akaba yarasinywe mu mwaka ushize wa 2012.

Louis Michel, umudepite mu nteko ishinga amategeko mu nteko y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi yavuze uyu muryango uzakomea gutera inkunga ibi bihugu by’umwihariko u Rwanda kubera ko rukoresha neza inkunga ruhabwa kandi ibyo bikorwa bikaba bugaragara.

Michel yavuze ko uyu muryango utera inkunga isi buri mwaka igera kuri miliyari 60 z’amadolari. Naho ku bijyanye no kunoza imiturire uyu muryango ukaba waratanze inkunga ya miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .