Ekete yasusurukije abitabiriye iri serukiramuco bahuriye mu mbuga ya Kigali Car Free Zone kuri uyu wa 17 Gashyantare 2024.
Abanyarwanda n’abanyamahanga batunguwe no kubona uyu musore atembera yambaye amacupa umubiri wose batangira kumufotora ari nako bamwe bamwegera bashaka gufata amashusho y’urwibutso.
Uyu musore wari ugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yatangarije IGIHE ko uyu mwambaro ugizwe n’amacupa wamutwaye amezi atatu awutunganya.
Yavuze ko yakoze uyu mwenda mu rwego rwo kubyaza umusaruro imyanda y’amacupa atabwa hirya no hino nyuma yo gusanga abangamira ibidukikije .
Ati “Gukora uyu mwambaro byantwaye amezi atatu, ni mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Nabonaga uburyo amacupa anyanyagizwa hirya no hino, nshaka ikindi kintu yakorwamo cyagirira akamaro abantu, ni uko igitekerezo cyaje nk’umunyabugeni ntekereza uko byatanga ibyishimo ku bantu.”
Igitekerezo cyo guhanga uyu mwambaro ugizwe n’amacupa cyaje nyuma yo kwitegereza imyambaro ya Voodoo isanzwe ikoreshwa cyane mu birori gakondo mu Burengerazuba bw’Afurika.
Eddy Ekete Mombesa ari gukorana na bamwe mu bagize ibigo by’urubyiruko muri Kigali abigisha uko nabo bahanga udushya nk’utu bifashishije ibiri hafi yabo.
Kuri ubu hari imyambaro ibiri y’abana bato ikozwe muri ubu buryo yatangiye gukorerwa mu Rwanda.
Iserukiramuco rya Triennale de Kigali ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, rizagaragaramo abahanzi barenga 200 baturutse mu bihugu 25.
Rizaberamo ibitaramo birenga 60, abazitabira bazasusurutswa n’abahanga mu ndirimbo, imbyino, ikinamico, sinema, imideli, ubuvanganzo, ubugeni n’ibindi.
Ryatangiye kuva tariki ya 16 Gashyantare, rikazasozwa kuwa 25 Gashyantare 2024. Iri serukiramuco ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali na Rwanda Arts Initiative.
Rifite insanganyamatsiko igira iti “Ihuriro ry’ubuhanzi, ubumenyi, n’ubukungu”.
Amafoto: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!