00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo Perezida Kagame yanditse mu gitabo cya Sondra Myers

Yanditswe na

IGIHE.com

Kuya 17 January 2012 saa 12:24
Yasuwe :

Mu mwaka w’2008, Sondra Myers ukora muri Kaminuza ya Scranton mu mishinga mpuzamahanga ijyanye n’uburere mboneragihugu n’umuco yagize igitekerezo cyo kwandika igitabo “u Rwanda rushya : iterambere n’imibereho myiza." Igitekerezo cye cyashyigikiwe na Perezida Kagame wakanguriye abanyarwanda kugisoma. IGIHE.com yiyemeje kuzabagezaho icyo gitabo mu byiciro.
Icyo gitabo kigizwe ahanini n’inyandiko z’inararibonye muri Demokarasi n’imiyoborere myiza nka Musenyeri Desmond Tutu, Dr. Clement Alexander (...)

Mu mwaka w’2008, Sondra Myers ukora muri Kaminuza ya Scranton mu mishinga mpuzamahanga ijyanye n’uburere mboneragihugu n’umuco yagize igitekerezo cyo kwandika igitabo “u Rwanda rushya : iterambere n’imibereho myiza." Igitekerezo cye cyashyigikiwe na Perezida Kagame wakanguriye abanyarwanda kugisoma. IGIHE.com yiyemeje kuzabagezaho icyo gitabo mu byiciro.

Icyo gitabo kigizwe ahanini n’inyandiko z’inararibonye muri Demokarasi n’imiyoborere myiza nka Musenyeri Desmond Tutu, Dr. Clement Alexander Price, Musenyeri John Rucyahana n’abandi. Sondra Myers kandi akangurira Abanyarwanda kwigaragaza mu biganiro mpaka ku rwego rw’igihugu (National conversation) kuko yemera ko ari yo nzira nyayo yo kuganira ku bibazo by’umuryango nyarwanda ari nako bishakirwa ibisubizo.

Ku rupapuro rwa 5 rw’icyo gitabo, hagaragaraho ubutumwa Perezida Kagame yahaye abazagisoma n’abanyarwanda muri rusange:

Banyarwanda Nshuti zanjye,

Igihugu cyacu cyagaragaje impinduka nziza, ariko intambara yo kwiteza imbere iracyakomeje. Kugira ejo hazaza heza bisaba guhitamo,igihugu kigateza imbere abaturage bacyo kugira ngo babashe guhiganwa n’abandi mu bukungu mpuzamahanga bushingiye ku bumenyi.

Makumyabiri ku ijana by’ingengo y’imari yacu ijya mu burezi. Ni
ngombwa rero ko uburezi bugera kuri buri muturarwanda. Binyujijwe mu mashuri asanzwe cyangwa ay’imyuga, buri munyarwanda agomba kuzirikana no gushyira mu bikorwa indangagaciro yo gushyigikirana, inshingano n’ubuyobozi mboneragihugu.

Muri Werurwe 2008, bamwe mu barezi b’inararibonye mu Rwanda bahuye n’itsinda mpuzamahanga ry’abayobozi muri za Kaminuza mu biganiro mpaka ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rwa za kaminuza mu kubaka umuco mwiza wo gukunda igihugu, gufashanya n’iterambere.” Iryo tsinda rikaba ryaratanze ibyifuzo bikomeye bigamije gutera inkunga imigambi myiza yo guteza imbere abaturage b’u Rwanda rushya.

MURI IBYO BYIFUZO TWAVUGAMO BITANU BY’INGENZI:

 Gufasha abanyeshuri ku nzego zitandukanye gutekereza no kugaragaza uko babona ibintu nta we ubashyizeho igitsure.
Iterambere n’uburumbuke ku buryo burambye mu Rwanda bizaterwa n’ubushobozi bw’abanyarwanda b’ejo bwo gukemura ibibazo abababanjirije bumvaga ko bidashoboka.

 Gushyiraho gahunda nshya z’imyigire mu gushimangira uburezi bwemewe. Kwiga kandi bigomba no gukomereza
hanze y’ishuri. Tugomba gufasha abana bacu gukoresha ubumenyi bwabo hanze mu muryango kandi bakanigira ku
muryango.

 Gufasha abaturage mu miryango yabo kugira ibiganiro mpaka ku bibazo rusange, ku ndangagaciro na politiki hagashyirwaho Ikiganiro ku rwego rw’igihugu ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. U Rwanda rushobora kwifashisha bimwe mu bikorwa n’imigenzo myiza byaranze amateka yarwo nk’Umuganda.

 Gutangiza umubano n’ibigo by’uburezi, uburere n’umuco byo mu bindi bihugu. Ni twebwe ubwacu nk’abanyarwanda tugomba kuba ku isonga y’ibikorwa by’iterambere ryacu, ariko na none tugomba kwigira ku bikorwa byiza by’ayobozi batandukanye bo ku isi mu kongera inyungu z’igihugu.

 Gushimangira umuco wo gukunda igihugu, gufashanya n’iterambere. Abanyarwanda bagomba gushyira hamwe mu gushora imari kandi bakumvako basangiye ibibazo by’iterambere. Uyu muco niwo ugomba kuranga u Rwanda rushya.

Dushimishijwe no gutangiza iki gitabo cyitwa “ u Rwanda rushya : Iterambere n’imibereho myiza, kikaba kizafasha mu biganiro mu miryango yacu, mu mashuri no mu nsengero ndetse n’ahandi hose twateranira hagamijwe kuganira ku bibazo by’inyungu rusange.

Twebwe, abaturarwanda, dufite inshingano yo kugira u Rwanda igihugu cy’igihangange nuko bishoboka byose, tugakemura ibibazo by’abaturage kandi tukageza iterambere kuri bose.

Ndagusaba ko wakwifatanya nanjye muri uru rugamba rw’igihugu rwo guhitamo ejo hazaza heza, aho abanyarwanda bose bagomba kugira ubwigenge n’uburinganire ku buryo burambye.

Murakoze.

Nyakubahwa Paul Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .