Ku wa 22 Ukuboza 2023, ni bwo Yago Pon Dat yakoze igitaramo cyo gushyira hanze indirimbo 13 zigize album ye ya mbere. Mu gihe hashize amezi arenga ane aracyategereje zimwe mu mpano yemerewe.
Ku gicamunsi cyo ku itariki 18 Mata 2024 uyu muhanzi yifashishije imbuga koranyambaga, aratobora agaragariza abakunzi be ko atanejejwe no kuba hari abamubeshye ubutaka mu ruhame.
Ati “Sosiyete yitwa Marchal Real Estate yatwemereyee ikibanza mu Mujyi wa Kigali ubwo twari mu gitaramo cyo kumurika album ‘Suwejo’. Amaso ko yaheze mu kirere ni amahoro cyangwa niko mukora? Bimaze iki kwemera ikintu imbere y’imbaga ntugisohoze?”
Ubu butumwa bukimara gusakara ahantu hose, umushoramari Ujekuvuka Emmanuel washinze iyi sosiyete yahise agenera ubutumwa bw’umwihariko uyu muhanzi, amubwira ko ibyo yakoze bidakwiye nubwo amakosa yo kuba atarahabwa impano ye yatewe n’abo yakoresheje mu gitaramo.
Ati “Bwana Yago, mu gitaramo cyawe hagaragaye amakosa aho umushyushyarugamba yavuze ko sosiyete itanze ikibanza ari KTN Rwanda kandi twahise tubimenyesha ikipe yawe. Wowe ubwawe ku murongo wa telefoni wahamagaye umuyobozi wa Marchal Real Estate Developers umubaza gahunda aho igeze, agusubizako ko ikibanza wacyemerewe mu ruhame.”
“Bityo n’ubundi umunsi wo kukikumurikira uzawumenyeshwa kuko sosiyete yawuhuje n’umunsi izamurikiraho inyubako yubakiye umuturage utishoboye mu karere ka Bugesera. Turakumenyesha ko ukwiye gutegura ikipe yawe ikaganira natwe ku makosa yagaragaye bityo mugafata umwanzuro ndetse itariki yo gusoza icyo gikorwa ukayimenyeshwa.”
Ujekuvuka yongeyeho ko Yago yibagiwe ko sosiyete yamuteye inkunga mu buryo bw’amafaranga kandi bamwibutsa ko nk’umuhanzi akwiye kurangwa n’umuco wo gushima.
Yago Pon Dat yemerewe ikibanza n’iyi sosiyete ikora ubucuruzi bw’inzu n’ibibanza hirya no hino mu Rwanda, icyo gihe akaba yari kumwe na Emmanuel Ujekuvuka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!