00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Ikibazo cy’amacumbi ku bagenzi n’abashyitsi kigiye gukemuka

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 9 May 2014 saa 08:00
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibwo bugaragaza ko ikibazo cy’amacumbi ku bagenderera akarere ka Gatsibo kigiye gukemuka bugendeye ku nyubako y’abashyitsi (Guest House Gatsibo) iri munzira zo kuzura.
Mu kiganiro Abayobozi b’akarere ka Gatsibo bagiranye n’abanyamakuru tariki ya 29 Mata 2014, Ruboneza Ambroise umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yavuze ko ubwo imirimo yo kubaka Guest House ya Gatsibo izaba irangiye izagirira akamaro abaturage b’ akarere ndetse n’ abanyarwanda muri rusange.
Ruboneza yavuze (...)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibwo bugaragaza ko ikibazo cy’amacumbi ku bagenderera akarere ka Gatsibo kigiye gukemuka bugendeye ku nyubako y’abashyitsi (Guest House Gatsibo) iri munzira zo kuzura.

Mu kiganiro Abayobozi b’akarere ka Gatsibo bagiranye n’abanyamakuru tariki ya 29 Mata 2014, Ruboneza Ambroise umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yavuze ko ubwo imirimo yo kubaka Guest House ya Gatsibo izaba irangiye izagirira akamaro abaturage b’ akarere ndetse n’ abanyarwanda muri rusange.

Guest House ya Gatsibo iri mu nzira zo kuzura

Ruboneza yavuze ko Guest House Gatsibo izorohereza abashoramari bazakenera gushora imari muri ako karere, hamwe n’abagasura dore ko ngo byari bigoranye kubona icumbi, kuko bajyaga gucumbika mu karere ka Nyagatare na Rwamagana.

Yagize “Akarere ka Gatsibo gafite ahantu nyaburanga hatandukanye, ariko twari dufite ikibazo cy’amacumbi agenzweho, iyi Guest House niyuzura bizadusha kubona amacumbi, kandi n’abasura aka karere baziyongera bityo n’imisoro yiyongere abaturage nabo barusheho kubona akazi”.

Igikorwa cyo kubaka Guest Hause cyatumye abaturage bashobora kwikura mu bukene, uwakoreraga amafaranga magana arindwi, ubu ahembwa ibihumbi bibiri ku munsi.

Munyakayanza Joseph ni nyakabyizi wagize ati ”Nakoreraga amafaranga magana arindwi, ariko ubu ndi gukorera ibihumbi bibiri kuri iyi Hoteli. Nabashije kwiteza imbere mu buryo butandukanye, iwanjye ntawe udafite mituweri”.

Rukundo William Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo yatangarije IGIHE ko imirimo yo kubaka Guest House ya Gatsibo izarangira mu kwezi k’Ukuboza 2014.

Rukundo yagize ati ”Izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 880, izaba imaze guha akazi abakozi basaga 200 bakomoka mu karere ka Gatsibo no mu tundi turere.”

Akarere ka gatsibo gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi Magana ane. Ibikorwa by’iterembere biha abaturage b’ako karere akazi birimo Guest House ya Gatsibo, imihanda yubakwa mu mujyi wa Kabarore, uruganda rutunganya umuceri, ndetse n’urutunganya ifu y’imyumbati.

Hubatswe uruganda rwo gutunganya uyu muceri uri mu karere

Ako karere mu mihigo y’umwaka ushize kaje mu myanya ya nyuma, kubera Mituweli yari munsi ya 70% ariko ubu bavuga ko bageze hafi ku ijana ku ijana, bakaba bizeye kwesa imihigo y’uyu mwaka mu ba mbere.

Akarere ka Gatsibo karakataje mu Iterambere, hubakwa Guest House ya Gatsibo n’ibindi bikorwa by’iterambere bitandukanye birimo n’inganda, bikomeje guha abaturage imirimo no kubateza imbere. Bakaba bafite ikizere cyo kwesa imihigo y’uyu mwaka bakaboneka mu bambere.

Abaturage babonye imirimo ibahemba mu bikorwa by'iterambere bikomeje kubakwa

Ruboneza umuyobozi w’Akarere yagize ati ”Muri aka karere hari ibikorwa bishya biha abaturage akazi, kandi si abaturage ba Gatsibo gusa kuko n’abo mu tundi turere baza gukora inaha by’umwihariko kuri iyi Guest House”.

Yakomeje avuga ko gushyira imbaraga mu bikorwa by’iterambere, ubukungu bushingiye ku buhinzi, no guharanira imibereho myiza y’abaturage ari iby’ingenzi mu iterambere ry’akarere”.

Abayobobozi b'Akarere ka Gatsibo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .