00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 10 iruzuye: Iterambere ry’Ikigega Agaciro kigezemo miliyari 269 Frw

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 31 August 2022 saa 01:56
Yasuwe :

Hambere aha mu 2012 ijambo ‘Agaciro’ ryaramamaye cyane ndetse riba intero n’inyikirizo y’abanyarwanda, bahisemo kwigira, kwihesha agaciro no kwishakamo ibisubizo aho gutegereza ka kandi k’imuhana kaza imvura ihise.

Iri ni ryo zingiro ry’ibyatumye Perezida Paul Kagame atangiza Ikigega Agaciro Development Fund muri Kanama 2012. Ku batabyibuka, icyo gihe u Rwanda rwari ruri ku gitutu cy’amahanga yari ari kuruhagarikira inkunga kubera ibirego by’uko rwaba rushyigikiye abarwanyi ba M23.

Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi icyo gihe byahinnye akaboko ku Rwanda. Nka Leta zunze Ubumwe z’ Amerika zahagaritse guha u Rwanda inkunga y’ibihumbi 200 by’amadolari yagenerwaga buri mwaka ishuri rikuru rya gisirikare.

Byari ibihe bikomeye ku gihugu ariko abanyarwanda ntibemeye guheranwa nabyo. Barahagurutse bashyira hamwe biyemeza gutanga imisanzu mu kigega Agaciro Development Fund, kugira ngo bashyigikire gahunda za leta zashoboraga guhungabana.

Mu buryo bwatunguye benshi, ikigega cyatangiranye miliyari 18Frw ndetse abanyarwanda bamwe biyemeza kujya batanga imisanzu ndetse n’ibigo bitandukanye bikagiha imisanzu. Cyahagaritse kwakira inkunga muri Mata 2020 kimaze kugeramo miliyari 200 Frw, harimo imisanzu ingana na miliyari 53 Frw, imigabane mu bigo, n’impapuro mpeshwamwenda.

Mu gihe Ikigega Agaciro cyizihiza isabukuru y’imyaka 10, imibare yerekana iterambere cyimaze kugeraho. Umwaka wa mbere warangiye kirimo miliyari 18.5Frw, nyuma y’imyaka 10 kirimo miliyari 269Frw.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund, Gilbert Nyatanyi, yavuze ko mu myaka 10 ikigega kiri ku rwego rushimishije kandi cyiteguye kuba cyafasha igihugu guhangana n’ikibazo cy’ubukungu cyavuka.

Ikiganiro kirambuye

IGIHE: Ikigega Agaciro gihagaze gute mu myaka 10 kimaze gitangijwe na Perezida Kagame?

Nyatanyi: Ikigega Agaciro ni ikigega cy’Abanyarwanda bose, dushobora kuvuga ko gihagaze neza nyuma y’imyaka 10 kimaze kuko cyatangiye muri 2012.

Ubu imibare dufite yo mu kwezi kwa karindwi [Nyakanga], twavuga ko gihagaze muri miliyari 269 Frw (Umutungo bumbe). Turebye aho Ikigega kivuye n’aho kigeze, rwose dushobora kuvuga ko gihagaze neza kandi nabyo biterwa n’uko ikigega nagisanze, nasanze gihagaze neza kubera abantu bari bahari ku buryo bidufasha guhera ku byari bihari kugira ngo dukomeze dukore kugeza aho ikigega gihagaze ubu.

IGIHE: Aya mafanga yose abitse mu kigega?

Nyatanyi: Ngira ngo ayo mafaranga ni ngombwa gusobanura ko atari amafaranga wajya muri Banki ngo uyasange kuri konti y’Agaciro. Yego hari amafaranga muri banki zimwe na zimwe zo mu gihugu, hari imigabane dufite mu bigo bimwe na bimwe hanyuma andi twagiye tuyabitsa akagenda azana inyungu mu bimenyerewe nk’impapuro mpeshwamwenda.

Urebye muri uyu mubare ngira ngo hafi 70% arengaho gato ni yo dufite nk’imigabane mu bigo, andi ni amafaranga twagiye dushora mu mpapuro mpeshwamwenda no kuyabitsa mu mabanki.

IGIHE: Mushingiye ku ntego z’ikigega, murabona zigendana n’uko gihagaze ubu?

Nyatanyi: Ngira ngo hari intego eshatu bigitangira; harimo kubikira ejo heza, abantu bazaza nyuma yacu, uko twafasha guteza imbere igihugu no kwitegura ku buryo hagize ikibazo kiba twareba uko twafasha igihugu kurwanya ibyo bibazo.

Nk’uko mubibona muri iyi mibare, miliyari 269, ayo mafaranga arahari mu migabane cyangwa mu mabanki ariko murebye nka COVID-19 iza, abantu baravugaga bati "Guverinoma igiye kwitabaza Agaciro" ariko ntabwo byabaye ngombwa. Bivuze ko Guverinoma ifite ukundi yabigenje ariko iyo biba ngombwa ntitwari kubura umusanzu dutanga.

Rero ngira ngo izo ntego eshatu turazikurikiza kandi turaziteguye. Dushobora kuba twarazigezeho ariko tugomba kurushaho ari na yo mpamvu turi gutegura tuvuga tuti "2022 dore aho duhagaze, mu myaka itanu, mu myaka 10 tuzaba duhagaze dute, ni gute tuzabigeraho."

IGIHE: Mu myaka 10 mubona mwarageze ku ntego?

Nyatanyi: Yego, kubera ko [ikigega] kigitangira twatangiye abantu bose batanga umusanzu barabyitabira ku buryo tutari twiteze ko ari ko bizagenda.

Byateye kwibaza icyakorwa kuko amafaranga yari ari kwinjira tutabyiteguye turavuga tuti "tubigenze dute?" Ni bwo twatangiye kuvuga tuti "reka dushore imari dutangire buhoro buhoro tubitsa mu mabanki, dushora imari mu by’impapuro mvunjwafaranga.

Nyuma haje kuza n’ibigo guverinoma yagiye iduhamo imigabane natwe hari ibyo twagiye dufatamo imigabane bituma tuva kuri ariya mafaranga twatangiriyeho tugera kuri izi miliyari murimo kubona uyu munsi. Navuga nti "yego twabigezeho."

Ibigo twavuga harimo nka Bank of Kigali, Kinazi Cassava Plant, Broadband Systems Corporation ari yo BSC, hari CIMERWA, ibigo bigeze kuri 33 byose.

IGIHE: Icyerekezo cy’Ikigega Agaciro ni ikihe?

Nyatanyi: Minisiteri y’imari n’igenamigambi nk’ubu yaravuze iti "muri 2030 tuzabe tugeze kuri miliyari imwe y’amadolari, yaba ari intego nziza. Rero ntabwo twavuga ko bidashoboka ariko ni umugambi ukomeye, natwe tugira intumbero tukavuga tuti "twese dufatanyije ntacyatunanira".

Twebwe icyo tureba ni ejo hazaza. Turi kubaka twubakira abazaza nyuma yacu, ikaba ari na yo mpamvu mpamya ko hari amafaranga abitse ari mu mu migabane no mu mpapuro mvunjwafaranga cyangwa ari mu ma banki.

Ikindi rero, tugomba gufasha igihugu gutera imbere, muri uko gutera imbere ni ko tugenda dushora imari mu bigo bimwe na bimwe ari ibinini ari ibito. Nk’ubu hari ikigo cy’ifumbire dufitemo imigabane. Icyo kigo nikijyaho kizagabanya amafaranga guverinoma yatangaga ku ifumbire igurira abaturage.

Muri ibyo turareba tuti "ni iyihe mishinga yaba ihari Agaciro gashobora kujyamo kagafasha igihugu gutera imbere.

IGIHE: Ikigega Agaciro kimariye iki abanyarwanda batanzemo imisanzu n’abatarayitanze muri rusange?

Nyatanyi: Iyo tuvuze ko tuba tureba ejo hazaza ntabwo tuvuga tuti "njyewe natanze miliyoni 10, ese ko mbona nta kintu kigaragara ubungubu?". Wenda habaye nk’ikibazo, bashobora kwitabaza Agaciro bakaza bakavuga bati hari amafaranga y’Agaciro dushobora gukoresha mu nyungu y’igihugu.

Hari Banki ya Kigali dufite iri muri banki nini mu Rwanda abantu bavuga bati ihagaze neza, ugasanga harimo Agaciro, harimo izo miliyoni 10Frw mwatanze zituma banki ishobora gukomeza gukora neza, itanga inguzanyo ku Banyarwanda, cyangwa ku mishinga ya Leta.

Hari urubuga Irembo, ngira ngo abantu bose mu Rwanda bararuzi n’akamaro karwo no hanze y’u Rwanda hari abavayo bakaza bati "reka tujye kureba uko Irembo rikora natwe tuzakore ibimeze nk’ibyo."

Rero ntabwo mwareba ngo muvuge muti "natanze igihumbi, natanze ibihumbi 10, natanze miliyoni ko nta kintu ndi kubona". Ntabwo ari kwa kundi ngo ushyizemo amafaranga ejo uvanyemo inyungu zawe, Oya ni ukureba inyungu rusange.

IGIHE: Ni ubuhe butumwa mwagenera Abanyarwanda ku kigega cyabo Agaciro?

Nyatanyi: Icya mbere ni ukubashimira kuko badahari natwe ntabwo twari kuba duhari, Agaciro ntabwo kari kuba gahari. Icyo ni ikintu cya mbere, mwatanze imisanzu mwarakoze cyane.

Icya kabiri, Ikigega Agaciro kiracyahari, kirahari, kirakora, amafaranga yanyu abaje mbere yanjye bayacunze neza, natwe turacyayacunga neza n’abazaza nyuma yacu bazayacunga neza.

Icya gatatu Agaciro ni ijambo rikomeye mu Kinyarwanda no mu muco w’Ikinyarwanda. Natwe hano nk’Ikigega Agaciro turabyubaha cyane ni nacyo nasaba Abanyarwanda. Twihe agaciro nk’uko Perezida Kagame yabitweretse. Ubundi Ikigega Agaciro ntabwo ari ikintu cy’umunsi umwe, gifite intego tugomba kugeraho ariko ntabwo twabigeraho twenyine.

Ikigega Agaciro, ni ikigega cyanyu, uwaza avuga ati "nubwo ntatanze mbere ariko ubu nabamarira iki” ni karibu rwose umusanzu tuzawakira ndetse dukomeze tuwucunge neza.

Umuyobozi Mukuru w'ikigega Agaciro Development Fund Gilbert Nyatanyi avuga ko imyaka 10 yabaye myiza kandi hari icyizere ko n'imbere ari heza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .