00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali ya bose: Imishinga 10 yo kubaka inzu ziciriritse ihanzwe amaso

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 11 March 2022 saa 07:12
Yasuwe :

Uko bwije n’uko bucyeye isura y’Umujyi wa Kigali irahinduka mu buryo butangaje. Imihanda n’inzu birubakwa ubutitsa, umujyi ukarimbishwa, iterambere rikanyaruka, ubuzima bukoroha ku buryo iyo umaze umwaka utawukandagiramo wishaka ukibura, ugatangira kuyoboza kandi wiyumvaga nk’umunyamujyi.

Biragoye kubara inkuru y’uburyo Biryogo isigaye ihuruza n’aba Kimironko bakajya kwifata neza kuri ka Thé vert, ka mushikaki (brochettes) n’ibindi byahogoje abahasura. Ubu iyo uvuze Gisimenti benshi bizihirwa na ka manyinya basesa urumeza kubera ‘Weekend’ y’akataraboneka isigaye iharangwa.

Uburyohe bwa Kigali ubusanga no mu kwaguka kwayo, by’umwihariko ibice bitari bituwe nka Karembure, Gahanga, Mageragere, Batsinda n’ahandi hakomeje kuzamuka inyubako zitangaje zo guturamo ari nako hagezwa ibindi bikorwaremezo by’ibanze nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi.

Abashoramari batandukanye ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, bakomeje gushora imari mu mishinga yo kubaka inzu ziciriritse, kugira ngo n’ab’amikoro aciriritse bibone muri uyu murwa umaze imyaka 115, ushinzwe n’umunyabugenge akaba n’umuvumbuzi w’umunya-Pologne Richard Kandt.

Ubwo Perezida Kagame yatangizaga umushinga wiswe “Bwiza Riverside Homes” watangiye gukorerwa i Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yashimangiye ko imishinga y’inzu ziciriritse ari kimwe mu bikenewe cyane mu Rwanda.

Ati “Intego ni ukwihutisha ibikorwa, nka Guverinoma tuzakora ibishoboka byose twifashishije ubushobozi dufite mu gufasha abaturage bacu kubona inzu ziciriritse, zikenewe na benshi. Uyu munsi twabonye igishoboka, tuzakomeza kukigumaho.’’

“Dufite abafatanyabikorwa benshi bashaka gufasha Leta gutuza abaturage bacu. Ntekereza ko babonye igishoboka muri ubu buryo [bw’imyubakire], muri iyi mikoranire ntekereza ko twagera kuri byinshi.’’

Iyi mishinga izongera abatuye mu mijyi mu Rwanda kuko ubu nibura 18 ku ijana ari bo bayituyemo intego ikaba ari uko bagera kuri 35 ku ijana mu 2024. By’umwihariko ingo zituye Umujyi wa Kigali zikeneye kwiyongeraho ibihumbi 310 hagati ya 2017 na 2023. Ibi bizafasha ab’amikoro aciriritse gutunga inzu, ubutaka bukoreshwe neza mu mijyi kandi birandure ikibazo cy’imiturire y’akajagari.

Muri iyi nkuru turagaruka ku mishinga 10 yo kubaka inzu ziciriritse mu Mujyi wa Kigali, yitezweho gutuma buri wese wujuje ibisabwa akomeza kuryoherwa n’ubuzima bw’uyu mujyi.

Bwiza Riverside Homes

Uyu mushinga uherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, watangijwe na Perezida Kagame tariki ya 11 Gashyantare 2022.

“Bwiza Riverside Homes” ni umushinga uhuriweho n’Ikigo cy’Abanyamerika kizobereye mu by’Ubwubatsi cya ADHI Corporate Group na Guverinoma y’u Rwanda. Mu Ugushyingo 2020, ni bwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikigo ADHI Rwanda Ltd, yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bitanu.

Icyiciro cya mbere cyawo cyaratangiye ndetse inzu zirindwi zamaze kuzura. Ni zo zatangirijweho ku mugaragaro uyu mushinga witezweho guhindura imiturire mu Mujyi wa Kigali.

Binyuze muri uyu mushinga, umwaka wa 2023 uzarangira izigera kuri 245 zimaze kubakwa mu cyiciro cyawo cya mbere.

Nyuma y’ibyiciro bitanu, uzubakwamo inzu 2.270. Ibiciro byazo biri hagati ya miliyoni 16 Frw na miliyoni 35 Frw bitewe n’ingano yazo. Umushinga wose washowemo miliyoni 100$”, ni ukuvuga akabakaba miliyari 100 Frw.

Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere (RDB), Claire Akamanzi yavuze ko bizeye ko muri uyu mushinga bizakemura ikibazo cy’imiturire, ikarushaho kunoga birushijeho.

Ati “Twabikozeho by’igihe kirekire, mu kugabanya igiciro cy’inzu zubakwa ku buryo n’uhembwa 350.000 Frw yagura iye.’’

Uyu mushinga uzoroshya uburyo bwo gukorana n’amabanki ku buryo uhembwa hagati ya 200.000 Frw na miliyoni 1.2 Frw yagura inzu ye. Banki izaba ishobora gutanga inguzanyo izishyurwa ku nyungu itarenga 12% [mu gihe isanzwe itangirwa kuri 18%], ishobora kwishyurwa kugeza mu myaka 20.

“Bwiza Riverside Homes” ni umushinga biteganyijwe ko bitarenze 2026 uzaba urimo inzu zisaga 8.000, naho mu 2033 zikagera ku 40.000; muri zo 70% ni izihendutse.

Izi nzu ziherereye mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyarugenge

Rugarama Park Estate

Umushinga Rugarama Park Estate ku bufatanye na Remote Group bafite umushinga wo kubaka inzu zidahenze 2000 mu Murenge wa Nyamirambo Akarere ka Nyarugenge.

Ni umushinga kandi bafatanyamo na Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD) na Shelter Afrique. Hazubakwa inzu 2000 ku butaka bwa hegitari 42 mu Murenge wa Nyambirambo. Muri uyu mushinga hazaba harimo aho kuruhukira, amahahiro n’ibindi.

Inzu y’icyumba kimwe gikubiyemo ibyangombwa nkenerwa byose mu rugo izaba igura guhera kuri miliyoni 12 Frw, inzu ifite ibyumba bibiri izaba igura guhera kuri miliyoni 18 Frw.

Abafite amikoro ahagije nabo bazabasha kubona inzu zibabereye kandi ku giciro kidakanganye.

Abazibandwaho cyane muri uyu mushinga ni abantu binjiza hagati y’ibihumbi 200 Frw n’ibihumbi 700 Frw ku kwezi.

Uyu ni umushinga uzatwara amadorali miliyoni 131 z’amadolari, abantu ibihumbi 14 bakaba aribo uzakira. Uyu mushinga kandi ngo uzatanga akazi kaba agahoraho n’akadahoraho.

Rugarama Park Estate ni umushinga uzubakwamo inzu 2000
Abazibandwaho cyane muri uyu mushinga ni abantu binjiza hagati y’ibihumbi 200 Frw n’ibihumbi 700 Frw ku kwezi

Kinyinya Park Estate Project

Umushinga wo kubaka inzu zigezweho i Kinyinya ugizwe n’inzu zigera ku 10,000 biteganyijwe ko zizuzura mu myaka itatu iri imbere zikazaturwamo n’Abanyarwanda 50,000. Uzatwara miliyoni 400 z’amadolari.

Ni umushinga uhuriyemo abafatanyabikorwa benshi barimo Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), RSSB, ikigo cyitwa Development Funding Institution (DFI), Eastern and Southern African Trade & Development Bank (TDB), Ultimate Developers Limited (UDL) ndetse na Engineering, Procurement and Construction (EPC).

Kuwushyira mu bikorwa bizatwara imyaka hagati y’itatu n’itanu, bikazakorwa mu byiciro bitanu, aho inzu zo guturamo ziciriritse zigera ku 10 000 zizuzura ziri kumwe n’ibyuma 200 by’ubucuruzi harimo amashuri n’amaduka.

Umushinga wo kubaka inzu zigezweho i Kinyinya ugizwe n’inzu zigera ku 10,000
Biteganyijwe ko zizuzura mu myaka itatu iri imbere zikazaturwamo n’Abanyarwanda 50,000

Umushinga wa Batsinda

Uyu ni umushinga wo kubaka inzu ziciriritse zigenewe abakozi bakazazishyura mu gihe kirekire, leta ikabishyurira 30% by’igiciro cya buri nzu kizaba kiri hagati ya miliyoni 20Frw na 30Frw.

Umwihariko ni uko zizahabwa abakozi bazaba ari bwo bwa mbere bagiye gutunga inzu. Ku ikubitiro inzu 548 ni zo zizubakwa i Batsinda mu murenge wa Kinyinya. Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyubakire (RHA), uyu mushinga ugeze kuri 25 ku ijana ushyirwa mu bikorwa.

Umudugudu wa Batsinda uzareba mbere na mbere abakozi ba leta bataratungaho inzu

Busanza Housing Estate

Uyu mushinga ukorerwa mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, ugizwe n’inyubako zizatuzwamo abantu bari batuye mu midugudu igize igice cya Nyarutarama ahazwi nka Kangondo na Kibiraro.

Imiryango irenga 570 yamaze kwimurirwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Busanza, indi isaga 800 igituye mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro igiye kwimurwa, aho kugeza ubu hari inzu zigera ku 1200 zuzuye neza zitegereje abaturage bazituzwamo.

Muri uyu mudugudu buri wese azajya ahabwa inzu ihwanye n’umutungo we yari asanzwe afite Kangondo na Kibiraro. Ni ukuvuga ko hakorwa igenagaciro.

Umudugudu wa Busanza ubereye ijisho ni wo urimo gutuzwamo abimurwa Kangondo na Kibiraro muri Nyarutarama
Buri wese ahabwamo inzu bigendanye n'agaciro k'iyo yari asanzwe afite aho yimuwe

Umushinga Vision City

Umushinga Vision City ugizwe no kubaka inzu ziciriritse i Gacuriro mu karere ka Gasabo. Kubaka umudugudu wa Vision City byatangiye muri 2013, igice cya mbere kigizwe n’inzu 504 mu gihe umushinga wose nyir’izina uteganyijwe ko uzasozwa utanze inzu 4500.

Igice cya mbere cy’umushinga Vision City kigizwe n’inzu z’amoko atandukanye nka Villas ndetse na apartments, aho zimwe abantu batangiye kuzijyamo.

Imibare iheruka mu 2020 igaragaza ko inzu 77% zamaze kugurwa, ndetse amafaranga agomba kuva mu bwishyu bw’inzu zose hamaze kwishyurwa 87%. Yerekana ko 37% z’abaguze inzu ari abakozi ba leta, 27% ni ababa mu mahanga (diaspora), 9% ni abanyamahanga.

Icyo gihe mu nzu 114 zari zitaragurwa higanjemo izo mu bwoko bwa apartment, nk’aho mu z’ibyumba bine zigera kuri 80 hamaze kugurwa 22, mu z’ibyumba bitatu 144 hamaze kugurwa 102, naho muri villa zisaga 300, hamaze kugurwa hejuru ya 90%.

Izi nyubako ziheruka kugabanyirizwa ibiciro kuri 60%, aho inzu y’ibyumba bibiri yaguraga 63,000,000 Frw, zivuye ku giciro gisanzwe cya miliyoni 108 Frw. Iy’ibyumba bitatu igurishwa miliyoni 94 Frw mu gihe ubusanzwe yagurishwaga miliyoni 163, naho iy’ibyumba bine igurishwa miliyoni 108 Frw mu gihe yagurishwaga miliyoni 187Frw.

Kubaka umudugudu wa Vision City byatangiye mu 2013
Imibare iheruka mu 2020 igaragaza ko inzu 77% muri Vision City zamaze kugurwa
Ni umudugudu mwiza cyane uherereye i Gacuriro
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzasoza utanze inzu 4500
Inzu zo muri Vision City ziri mu byiciro bitandukanye bitewe n'ubushobozi bw'umuntu
Ni umudugudu urimo ibyangombwa byose wakenera nk'umunyamujyi

Masaka Housing Project

Izi nzu 278 zizubakwa n’ikigo cy’ishoramari ‘Remote Estates’ ziri mu moko atanu ari yo Amacumbi 162 (Apartement), 24 zitwa Semi-Detached, 54 zitwa townhouses, zirindwi za luxury Villas n’izindi 34 zigenewe ubucuruzi. Inzu za mbere zigeze ku 10%.

Hazaba hari ibikorwaremezo nk’imihanda, amasoko, amaguriro, amagaraji, ibibuga byo kwidagaduriraho n’ibindi byoroshya ubuzima bw’abatuye mu mudugudu.

Ushaka kuzatunga inzu ye bwite abifashijwemo na Remote Estates yishyura amadolari ijana, ubundi kwishyura inzu kugira ngo umukiriya ayegukane byo bigakorwa mu byiciro bitanu hishyurwa 20% by’igiciro cyose cy’inzu guhera igihe cyo kubaka umusingi w’inzu.

Inzu y’ibyumba bitatu ifite ubwogero n’ububiko iragura guhera ku madolari ibihumbi 35 ya Amerika (hafi miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda) kandi ikaba yubatse ku buryo nyirayo abasha guhindura imiterere yayo y’imbere yimura inkuta igihe ashakiye.

Masaka Housing Project ni umushinga uzatanga inzu zigera hafi kuri 300
Inzu y’ibyumba bitatu ifite ubwogero n’ububiko iragura guhera ku madolari ibihumbi 35 ya Amerika ni ukuvuga miliyoni zirenga gato 30Frw
Izi nzu zizaba zubatse ku buryo nyirayo abasha guhindura imiterere yayo y’imbere yimura inkuta igihe ashakiye.

Riverside City Estate

Sosiyete yubaka ikanagurisha inzu zo guturamo, Riverside City Estate, ifite umushinga ukomeye wo kubaka inzu ijana zihendutse mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Iyi sosiyete ifite ibibanza mu Kagali ka Kagasa muri Gahanga, hafi ya Stade ya Cricket n’ahazubakwa Stade Mpuzamahanga y’imikino muri ako gace.

Ni inzu ziciriritse kuko ziri munsi ya miliyoni 50 Frw. Uyishaka ashobora kwishyura mu byiciro cyangwa se agakoresha na banki noneho igihe arangirije kwishyura amafaranga yose akiyandikishaho uwo mutungo, icyangombwa kikava ku mazina ya Riverside City Estate kikajya ku mazina ye.

Buri nzu muri izo ziri kubakwa ifite ibyumba bitatu, uruganiriro, icyumba cyo gufatiramo amafunguro, imisarane y’imbere ibiri ndetse n’igikoni.

Iyo nzu kandi ifite parikingi ishobora kujyamo imodoka ebyiri cyangwa eshatu, ikagira inzu yo hanze (annexe) irimo igikoni cyo hanze, ububiko n’icyumba cy’umukozi cyangwa se umuzamu.

Inzu ziri kubakwa na Riverside City Estate, imwe ifite ubuso bwa metero kare (m2) ziri hagati ya 300 na 350 bitewe n’imiterere y’ikibanza.

Biteganyijwe ko mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, Riverside City Estate izubaka izindi nzu 200 i Gahanga. Muri uwo mudugudu ho hazaba harimo ishuri ry’abana b’incuke, ikigo nderabuzima, Ihahiro rigezweho (supermarket) n’aho abana bidagadurira.

Riverside ni umushinga ukorerwa mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro
Riverside ni umushinga ukorerwa mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro

Umushinga w’inzu 1300 i Ndera

Mu murenge wa Ndera muri Gasabo, Banki y’ u Rwanda itsura amajyambere BRD ifatanyije n’ abafatanyabikorwa bayo, bahafite umushinga munini wo kuhubaka umudugudu uzaba urimo inzu ziciriritse ku buryo ufite miliyoni 27 Frw azabonamo inzu yo kugura.

Uyu mudugudu uzaba ugizwe n’inzu 1300. Ni umushinga uzatwara agera kuri miliyari 60Frw kugira ngo inzu zubatse kuri hegitari 18.6 zizabe zuzuye. Biteganijwe ko nizuzura zizakemura ikibazo ku bantu bafite ubushobozi buciriritse, bakorera hagati ya 261.000Frw na miliyoni 1.2Frw ku kwezi.

Mu nzu zizubakwa zose, 80% muri zo zizaba ziciriritse, zifite igiciro kiri hagati ya miliyoni 27Frw na miliyoni 35Frw naho izisigaye zingana na 20% zizaba zihenze.

Mu nzu zizubakwa zose, 80% muri zo zizaba ziciriritse, zifite igiciro kiri hagati ya miliyoni 27Frw na miliyoni 35Frw
inzu ziciriritse ku buryo ufite miliyoni 27 Frw azabonamo inzu yo kugura

Isange Estate

Sosiyete y’ubwubatsi “Imara Properties” ifite umushinga ‘Isange Estate’, wo kubaka inzu zigezweho zo guturamo ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Ni inzu zijyanye n’icyerecyezo cy’Umujyi wa Kigali, zibungabunga ibidukikije kandi zubakishije ibikoresho byinshi by’imbere mu gihugu.

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kigizwe n’inzu 15, kizasozwa muri Nyakanga uyu mwaka, kigasanganirwa n’icya kabiri kizaba kigizwe n’inzu 16 zitandukanye bitewe n’amikoro ya buri wese.

Intego y’iyi sosiyete “Imara Properties”, ni ugufasha u Rwanda by’umwihariko Umujyi wa Kigali, kubonera amacumbi abawutuye kandi ajyanye n’igihe, nyuma y’iminsi hagaragazwa ikibazo cy’amacumbi n’inzu zo guturamo ziberanye n’umujyi wa mbere usukuye muri Afurika.

Icyiciro cya mbere kizarangira muri Nyakanga kandi 93 % by’inzu zirimo zamaze kugurishwa. Ni inzu zigezweho, zubatswe hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’umujyi, zujuje ibyangombwa byose.

Icyiciro cya kabiri cy’umushinga kizaba kigizwe n’inzu 12 z’ama-apartments ndetse n’inzu esheshatu zizwi nka villa. Ni inzu zishobora kugurishwa cyangwa zigakodeshwa.

Harimo inzu z’ubwoko butandukanye zifite ibyumba byo kuraramo, ubwogero, igikoni, parking, ubusitani ndetse n’icyumba cy’imyitozo ngororamubiri (gym).

Guverinoma yagennye hegitari 1.100 mu gihugu hose zirimo hegitari 890 ziri muri Kigali zizashyirwaho inzu ziciriritse. Kuri ubu hubatswe inzu 1692 mu mishinga itandatu muri Kigali n’imijyi iyigwa mu ntege. Indi mishinga 13 izatanga inzu 9000 irarimbanyije.

Mu kugera kuri iyi ntego, abashoramari baroroherejwe binyuze mu kwegerezwa ibikorwaremezo, kugabanyirizwa umusoro kuri 15%, gufashwa kubona ubutaka no gufashwa gukorera mu gihugu ibikoresho.

Inyigo yakozwe mu 2019 yerekanye ko Umujyi wa Kigali ukeneye inzu 310.000 zizatuzwamo ingo 373.000 mu 2017-2032. U Rwanda rushaka kubaka inzu nibura 150.000 ngo rugere ku ntego yarwo yo kugira izigera kuri miliyoni 5.5 mu 2050.

Ku Isi hose hakenewe nibura inzu miliyoni 300 bitarenze 2030 mu kugabanya icyuho cy’abazikeneye biganje mu bihugu birimo ibyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara na Aziya y’Amajyepfo. Ni isoko ryose rifite agaciro ka miliyari 17.000$.

Imiterere y'inyubako zizaba zigize umushinga wa Isange Estate
Abashaka inzu muri uyu mudugudu bamaze kuzigura, ubu bari kuzubakirwa
Uyu mudugudu uzaba ufite igice abantu bashobora kwidagaduriramo kirimo na piscine
Inzu zubatse zonyine nizo zaguzwe mbere
Uri muri izi nyubako azajya aba yitegeye Umujyi wa Kigali n'imirambi yo mu Karere ka Bugesera
Imiterere y'igice kimwe cy'uruganiriro kiri hafi y'ingazi zijya mu nzu yo hejuru
Imiterere y'ikindi gice cy'uruganiriro kizaba cyisanzuye cyane
Imiterere y'ahazajya hafatirwa amafunguro
Imiterere y'igikoni kizaba gifite ibyangombwa byose, buri nyubako izaba ifite ibikoni bibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .