00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo : Amashanyarazi yatumye bakoresha telefoni badahenzwe

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 18 July 2013 saa 12:15
Yasuwe :

Abaturage batuye mu gasanteri ka Kirenge, Akagari ka Rusiga, Umurenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo baremeza ko umuriro bahawe hari byinshi wahinduye ku mibereho yabo, birimo kuba batakibwa n’abajura bari barabajujubije kubera icuraburindi. Wabarinze kudatanga amafaranga 500 yo gushyira umuriro muri telefoni.
Kirenge ni agasanteri kari ku muhanda wa Kaburimbo, ahavugwa ko hari urutare ruriho ibirenge by’umwami Ruganzu warukandagiyeho. Aka gace kari kamaze igihe kinini kari mu icuraburindi (...)

Abaturage batuye mu gasanteri ka Kirenge, Akagari ka Rusiga, Umurenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo baremeza ko umuriro bahawe hari byinshi wahinduye ku mibereho yabo, birimo kuba batakibwa n’abajura bari barabajujubije kubera icuraburindi. Wabarinze kudatanga amafaranga 500 yo gushyira umuriro muri telefoni.

Kirenge ni agasanteri kari ku muhanda wa Kaburimbo, ahavugwa ko hari urutare ruriho ibirenge by’umwami Ruganzu warukandagiyeho. Aka gace kari kamaze igihe kinini kari mu icuraburindi ryo kuba nta muriro w’amashanyarazi gafite, nyamara aho umariye kuboneka, kuko bamaze ibyumweru bitatu bawubonye usanga warabagejeje kuri byinshi.

Urubyiruko rwaganiriye na IGIHE rwatangaje ko rwacagingaga telefoni zarwo ku mafaranga 500, ni ukuvuga ko bategaga imodoka bakajya ahitwa mu Kinini bategesheje 400 kugenda no kugaruka bakongeraho n’ijana ryo gucaginga, aho bakoraga urugendo rw’isaha n’igice ngo babashe kugera kuri ako gasanteri.

Uyu muriro kandi wanabarinze abajura bari barajujubije aka gasanteri aho abahafite butiki zahoraga zipfumurwa n’abajura, nyamara nyuma y’aho hagereye uru rumuri nta bajura bakihiba nk’uko Niyonkuru Jean Baptiste yabivuze. Yagize ati “Turabaga, batwibye umunzani w’ibihumbi 70 kubera umwijima ariko ubu nta kibazo. Abacuruzi barasinzira kuko mbere bakingaga nka saa moya z’ijoro kugira ngo bitegure guhangana n’abajura biba mu ma saa munani z’urukerera ariko ubu baracuruza bakageza saa yine nta kibazo, icyo umuntu ashaka akakibona.”

Uyu muriro kandi urimo gutuma abantu bagera nko kuri 40 bagorobereza kwa Hakizimana, umucuruzi kuri aka gasanteri bagiye kureba amakuru kuri televiziyo y’u Rwanda.

Muri aka gace kandi karimo kuzamukamo amazu menshi mashya, hari n’agakiriro kahise kahavuka gafasha abana bavuye Iwawa gushyira mu bikorwa ibyo bahigiye nko gusudira n’ibindi.

Gusa abatuye muri aka gace bifuza ko hazanwa imashini ifotora impapuro, aho bagurira umuriro n’aho bajya babonera indirimbo zigezweho kuko hari urubyiruko rwinshi rukeneye ibigezweho, mu gihe baniteguye ko hazagera ibyuma bisya na byo bikabavuna amaguru.

Rugamba Egide, Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko ibice bitandukanye by’aka karere byagejejweho umuriro w’amashanyarazi, watumye abaturage basigaye bagaragaza ko babayeho neza bitandukanye na mbere, binazamura imibereho yabo.

Mu mihigo ya 2012-2013, Akarere ka Rulindo kagejeje umuriro ku ngo nshya zigera ku 3382, cyane cyane mu duce tw’icyaro. Ibi bikorwa byanishimiwe n’abagenzuraga iyubahirizwa ry’imihigo.

Umuriro w'amashanyarazi wagejwe mu cyaro wazamuye imibereho y'abaturage.
Umuriro w'amashanyarazi watumye ibyakorerwaga mu mijyi bigezwa no mu cyaro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .