00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Kwibumbira mu matsinda byabakuye mu bukene

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 25 July 2013 saa 01:26
Yasuwe :

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bibumbiye mu matsinda akora n’Umurenge SACCO, uretse kubafasha kubona no kwshyura inguzanyo, bibafasha no gukomeza kunga ubumwe no kwibonamo abavandimwe. Abibumbiye mu matsinda 730 agizwe n’abanyamuryango basaga 12,000 bazigamiye amafaranga y’u Rwanda agera uri Miliyoni 69.
Abaturage b’Akarere ka Rulindo batangaza ko kwibumbira mu matsinda akorana n’Umurenge SACCO byabafashije kurasa ku ntego, kuko iyo umwaka urangiye cyangwa se mu gihe cy’amezi icyenda hagurwa (...)

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bibumbiye mu matsinda akora n’Umurenge SACCO, uretse kubafasha kubona no kwshyura inguzanyo, bibafasha no gukomeza kunga ubumwe no kwibonamo abavandimwe. Abibumbiye mu matsinda 730 agizwe n’abanyamuryango basaga 12,000 bazigamiye amafaranga y’u Rwanda agera uri Miliyoni 69.

Abaturage b’Akarere ka Rulindo batangaza ko kwibumbira mu matsinda akorana n’Umurenge SACCO byabafashije kurasa ku ntego, kuko iyo umwaka urangiye cyangwa se mu gihe cy’amezi icyenda hagurwa icyiyemejwe mu itsinda, kandi bigakorwa abasabye inguzanyo bose baramaze kwishyura nta mwenda basigayemo, inyungu ikagurwamo icyemeranyijweho. Abibumbiye mu itsinda baterana rimwe mu cyumweru ku hantu n’isaha bumvikanyeho kandi bagatanga amafaranga bumvikanyeho bose.

Dushimimana Immaculee, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko kujya mu itsinda byamufashije kumenya kurasa ku ntego kuko kugeza ubu icyo atekereje gushyira mu bikorwa yiha gahunda y’uko agomba kukigeraho kandi akiha n’igihe. Agira ati “Kujya mu itsinda byamfashije kubona inguzanyo kandi nyishyura neza, uretse n’ibyo abo turi kumwe twahindutse abavandimwe.”

Nyirambarushimana Clementine we atangaza ko ashaka umugabo babaga mu bukode ariko nyuma y’aho yisungiye abandi bakajya mu itsinda byamufashije kubona inguzanyo muri SACCO ya Cyinzuzi. Agira ati “Kuba mu itsinda byatumye nishyura neza inguzanyo nahawe nubaka inzu, ubu bampaye indi nshobora kuyikinga ubu ngiye kuva mu bukode. Abo turi kumwe mu itsinda na bo bamba hafi.”

Murereyimana Speciose na we wo mu murenge wa Cyinzuzi mu karere ka Rulindo atangaza ko itsinda ryamufashije kugera kuri byinshi, kuko inguzanyo yahawe atigeze atinda kuyishyura kuko abo bari kumwe mu itsinda bibukaga kumwibutsa igiihe cyo kwishyura kandi byamufashije kumenya kurasa ku ntego.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Kanimba Francois atangaza ko kwibumbira mu matsinda bifasha abaturage kumenya gukorana na banki no gukoresha neza inguzanyo bahawe kandi bakunga ubumwe. Agira ati “Abahuriye mu itsinda ntibibafasha kubona inguzanyo muri banki gusa ahubwo binabafasha no mu kubana kuko bahinduka abavandimwe. Amabanki na yo arushaho kubagirira icyizere, kubona inguzanyo zo kwikura mu bukene ntibibagore kuko baba bazishyura nta ngorane.”

Nk’uko bitangazwa na Nizeyimana Wenceslas ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya VSL (Village Serving and Loan) mu karere ka Rulindo, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko mu karere ka Rulindo hari amatsinda 730 afite abanyamuryango basaga 12,000. Agira ati “Abantu bajya mu matsinda ya VSL n’abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, mu rwego rwo kubafasha kuva mu bukene bakinjira mu byiciro by’abishoboye.”

Nizeyimana akomeza avuga ko kugeza ubu abimbuiye muri ayo matsinda bamaze kuzigama amafarangaasaga miliyoni mirongo itandatu n’icyenda (69,000,000Frw). Ayo mafaranga ngo akomoka ku yo bagenda bizigamira buri cyumweru ku buryo bibafasha gukorana n’ibigo by’imari.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .