00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo : Ubworozi bw’inkoko budasanzwe bwitezweho kuzamura abaturage

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 18 July 2013 saa 11:50
Yasuwe :

Ubworozi bw’inkoko mu murenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo, bwitezweho gufasha abashaka korora inkoko, abagura amagi aho buzanazamura abaturage bakennye muri aka karere.
Ubu bworozi bukorwa n’uwitwa Ruzibiza Jean Claude woroye inkoko zigera ku bihumbi icumi muri sosiyete ye yise “Rwanda Best”, zigizwe n’izitera amagi, izitanga inyama n’izituragwa zikagurishwa. Muri ubu bworozi bwa kijyambere Ruzibiza yagize ati “ Dukoresha icyuma cya bugenewe mu kubika amagi no kuyaturaga, ku buryo icyuma cyacu (...)

Ubworozi bw’inkoko mu murenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo, bwitezweho gufasha abashaka korora inkoko, abagura amagi aho buzanazamura abaturage bakennye muri aka karere.

Ubu bworozi bukorwa n’uwitwa Ruzibiza Jean Claude woroye inkoko zigera ku bihumbi icumi muri sosiyete ye yise “Rwanda Best”, zigizwe n’izitera amagi, izitanga inyama n’izituragwa zikagurishwa. Muri ubu bworozi bwa kijyambere Ruzibiza yagize ati “ Dukoresha icyuma cya bugenewe mu kubika amagi no kuyaturaga, ku buryo icyuma cyacu gituraga amagi 4400 mu gihe cy’iminsi 21.

Muri ubu bworozi yafashijwemo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi, RAB, cyamuhaye iki cyuma. Ruzibiza yakomeje avuga ko ubworozi bwe butuma abantu batandukanye batishoboye babona akazi bakivana mu bukene. Muri ubu bworozi bwe akaba afite abakozi bagera kuri 50 bahembwa ku kwezi bita kuri ubu bworozi bukurikiranwa na veterineri uhoraho.

Uretse ubu bworozi kandi iyi sosiyete ikora ubuhinzi bw’ibihingwa bitandukanye birimo inyanya, ku buryo inyanya ahinga mu murima utwikiriye (Green House) wa metero 48 ku 8 zera toni icumi ingunga imwe. Si izi nyanya gusa ahinga kuko imigina ine y’ibihumyo yahinze mu nzu ye ituma agemura ibiro birenga 150 buri minsi ine.

Basura ibi bikorwa, inteko yasuzumaga imihigo mu karere ka Rulindo mu ikipe ikuriwe na Rugamba Egide yatangaje ko iki gikorwa cy’indashyikirwa gikwiye kugezwa no mu tundi turere kikabateza imbere. Yagize ati “ ibi bikorwa ni byiza birashimishije; kuba akarere gashaka abantu nkamwe mugakorana, biteza abaturage imbere n’igihugu muri rusange.”

Mu bice bitandukanye by’igihugu hagiye haba ikibazo cyo kubona imishwi y’inkoko zikenewe zitanga umusaruro waba uw’inyama n’amagi, aho abazikeneye bagana ikigo cya Rubirizi gikora akazi ko gutubura imishwi, bavuga ko batayibona uko babyifuza.

Icyuma gituraga amagi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .