Abadepite 70 bitabiriye imirimo y’Inteko Rusange bose batoye uwo mushinga w’itegeko.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu mu mutwe w’Abadepite, Nyabyenda Damien, yasobanuye ko ingengo y’imari ivuguruye yiyongereho miliyari 85,6 Frw bingana na 1,7 %, byatumye igera kuri miliyari 5115,6 Frw.
Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe yaragabanyutse aho azava kuri miliyari 3135,4 Frw agere kuri miliyari 3130,3 frw, bisobanuye ko azagabanyukaho miliyari 5,1 Frw.
Ku bijyanye n’amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere aziyongeraho miliyari 90,6 Frw bingana na 4.8%. Biteganyijwe ko azava kuri miliyari 1894,7 Frw agere kuri miliyari 1985,3 Frw.
Yagaragaje ko inyongera izakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo kwishyura ibirarane by’inyongeramusaruro n’iby’ingurane z’imitungo y’abaturage y’ahacishijwe ibikorwa remezo.
Impinduka zakozwe
Yagaragaje ko nubwo bigaragara ko ingengo y’imari isanzwe yagabanyutse ariko hakozwe impinduka mu nzego zitandukanye zirimo izigamije kuziba icyuho ku mishahara y’abakozi, amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite.
Hari kandi kuziba icyuho mu ngengo y’imari igenerwa za Ambasade by’umwihariko inshya zafunguwe n’amafaranga ya buri kwezi yo gutunga abakozi n’abahoze ari ingabo bamugariye ku rugamba batishoboye.
Yagaragaje ko kuva muri Nyakanga 2023 kugera muri Mutarama 2024 ingengo y’imari yari yatowe yari imaze gukoreshwa ku kigero cya 61%, ibintu bitanga icyizere ko yose izakoreshwa.
Mu gihe cy’ivugururwa y’ingengo y’imari kandi harebwe aho ibikorwa bigeze bishyirwa mu bikorwa n’igihe gisigaye ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire byatumye MINECOFIN yumvikana n’inzego ku kwimura amafaranga agashyirwa ku mishinga n’ibikorwa byashoboraga kugirwaho ingaruka.
Ibikorwa bitabonewe ingengo y’imari biteganyijwe ko bizaherwaho mu gutegura imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025.
Uturere twa Gatsibo na Nyagatare twongerewe amafaranga angana na miliyoni 943 Frw azishyurwa umukamo w’amata azahabwa abana ku bigo by’amashuri.
Akarere ka Muhanga kongerewe miliyoni 292 Frw yo gufasha mu gutunganya ikizenga cya Rugeramigozi no kuvanamo isayo. Miliyari 6 Frw yongerewe Minisiteri y’Uburezi kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’intebe zidahagije mu mashuri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!