00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinzi b’icyayi mu mpeshyi bahomba kimwe cya kabiri cy’umusaruro wose

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 5 March 2024 saa 02:46
Yasuwe :

Impuzamahuriro y’amakoperative ahinga icyayi mu Rwanda, yatangaje ko kuva muri Kamena kugeza mu Ukwakira buri mwaka bahomba kimwe cya kabiri cy’umusaruro wose, bagasanga hashyizweho gahunda zo kuhira mu bice by’imisozi byatuma umusaruro woherezwa mu mahanga wiyongera.

Koperative 21 ni zo zibarizwa mu mpuzamahuriro y’abahinzi b’icyayi, FERWACOTHE. Bahinga ku buso bungana na hegitari 13.546 mu gihugu hose.

Mu mwaka wa 2023, izi koperative zose zasaruye ibilo 90,965,497 ndetse ngo mu gihe ikirere cyaba kitabatengushye, biteguye kongera umusaruro babona.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, ubuso buhinzeho icyayi mu Rwanda hose bwari 31.498, mu gihe uyu mwaka ugomba kurangira bugeze kuri hegitari 32.800.

Umuyobozi Mukuru w’Impuzamahuriro ya za koperative zihinga icyayi, Jean Nepo Nkurikiyinka, yatangaje ko bashaka kongera umusaruro uva mu buhinzi bw’icyayi ariko bikagorana kubera guhinga bategereje ikirere ko kigusha imvura.

Ati “Umusaruro w’icyayi wakagombye no kwiyongera kurushaho ariko ikibazo kinini dufite ni uko tureba ngo imvura yaguye, niba itaguye ni ikibazo. Buriya mu mezi 12 y’umusaruro duhomba kimwe cya kabiri cy’umusaruro.”

“Kuva muri Kamena kugera mu Ukwakira usanga umusaruro wabuze kubera kubura imvura. Twifuza rero aho bishoboka kuzagira imishinga yo kuhira.”

Avuga ko ahakenewe kuhira ari mu cyayi cya Mulindi, Pfunda, Mata, Shagasha.

Ati “Nidushobora kuvomerera icyayi dushobora kuzunguka kimwe cya kabiri cy’uriya musaruro mwabonye.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Musafiri Ildephonse, ubwo yatangizaga umushinga ugamije kongera ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga, yavuze ko abantu bohereza ibintu mu mahanga, bakora ubucuruzi bwunguka ku buryo bafatanya na Leta aho gutegereza ko ibakorera ibintu byose.

Ati “Ntabwo koperative yamara imyaka 30 ikora ubucuruzi bw’icyayi mu madorali, ubucuruzi budahomba na bo ngo ntibagire ikintu bashora. Turabasaba ngo baze bafatanye na Leta, niba tugomba kuhira mu cyayi, ibikorwa byo kuhira birahenda ariko twafatanya.”

Yashimangiye ko mu gihe ahantu hahinze icyayi hegeranye n’igishanga cyuhirwa n’icyo cyayi bacyuhira, gusa nta mushinga wihariye wo kuhira icyayi n’ikawa wari watangira.

Ati “Kuhira mu bijyanye n’icyayi n’ikawa ni igitekerezo bazanye, twakwicarana tubifatanyije byashoboka.”

MINAGRI igaragaza ko ishyize imbaraga mu kongera ubuso bwuhirwa kugira ngo umusaruro ukomoka ku buhinzi urusheho kwiyongera. Kuri ubu ibikorwa byo kuhira bimaze kugera kuri hegitari ibihumbi 71.

NAEB igaragaza ko umusaruro w’icyayi kuri hegitari imwe ari toni 6.8, na ho inganda zitnganya icyayi zikora neza ni 18.

Minisitiri Dr Musafiri iIldephonse yavuze ko abakora ubuhinzi bw'ibyoherezwa hanze bakwiye kujya bashora imari mu bikorwa biteza imbere ibikorwa byabo
Mu bihe by'izuba umusaruro w'icyayi uragabanyuka cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .