Ni isesengura rizakorwa mu turere twose hagamijwe guhuza imibare y’amakoperative ari mu bitabo n’akora no kumenya ayabaye baringa. RCA kandi irifuza kumenya aho buri koperative iherereye, uko ihagaze mu bukungu no mu miyoborere n’icyo bayifasha.
Biteganyijwe ko iri sesengura rizakorwa n’abashinzwe amakoperative mu turere no mu mirenge bafatanyije n’abakozi ba RCA.
Umuyobozi muri RCA ushinzwe iterambere ry’amakoperative no kuyagenzura, Mugwaneza Pacifique, yavuze ko iri sesengura batangiye gukora ryaje rikenewe kuko basanzwe bandika amakoperative agiye gukora ariko ntibakomeze gukurikirana.
Ati “ Ubu hatangwa imibare y’amakoperative ishobora kuba itari yo, iyo dutanga ni iya koperative zanditse ariko izahagaze ntabwo tuzimenya. Niyo mpamvu rero iri sesengura rizadufasha, tuzamenye igenamigambi twakora, tunamenye izo dusabira abakozi, nidusanga zaranabaye nke tuzamenya aho dukeneye ubukangurambaga.”
Umukozi uhagarariye koperative mu Murenge wa Mukarange, Kangabe Christine, yavuze ko usanga muri uyu Murenge babara amakoperative menshi kandi ngo hari ayavutse ku bw’impamvu runaka kuburyo kuri ubu yamaze gusenyuka.
Ati “ Urugero natanga hari igihe bambwiraga ngo bakeneye ibikorwa bya koperative ihinga imyumbati yigeze kuba Mukarange, narayishatse ndayibura. Hari n’indi yahingaga inanasi yabaga inaha, bakambwira ngo bakeneye kuyisura nkayishakisha nkayibura nyamara muri RCA yanditse ko ikorera muri Mukarange.”
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry’amakoperative, Rukema Aimée, yavuze ko ubusanzwe bari bafite umubare w’amakoperative menshi ari mu Karere ariko ko batagenzuraga neza akora n’adakora kuburyo ngo hari aya baringa.
Ati “ Iyo koperative ziswe ko zihari kandi zidahari, usanga biteza ibibazo cyane. Iri sesengura rizatwereka imikorere y’amakoperative, tunarebe aho bakeneye ubujyanama tubafasha kuburyo akomera kurushaho.”
Intara y’Iburasirazuba ibarurwamo koperative 2401 zanditswe mu bitabo, ni mu gihe mu gihugu hose habarurwa koperative zirenga 10 000. Kuri ubu iri sesengura rimaze gukorerwa mu Mujyi wa Kigali, Amajyepfo ndetse no mu Majyaruguru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!