Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge yatangijwe mu 2017, igamije gufasha abafite inganda nto n’iziciriritse kuzamura ubukungu bw’Igihugu hagabanya ibitumizwa hanze y’Igihugu no gukora ibicuruzwa bishobora guhangana ku isoko Mpuzamahanga.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ryo gutanga ibirango by’ubuziranenge muri, RSB, Bajeneza Jean Pierre, yavuze ko kuva iyo yatangira yahinduye byinshi mu mukorere y’inganda zo mu Rwanda.
Yagize ati” Yatangiye dufite ibicuruzwa biri muri 300 byanditswe ariko ubu birarenga 900, urumva ni umusaruro mwiza kandi si mu biribwa n’ibinyobwa gusa ahubwo harimo na serivisi."
Nsengukuri Elie ufite uruganda Amaboko y’u Rwanda Ltd rukora amavuta n’isabune, yavuze ko nubwo mu gutangira umushinga w’abo bagowe n’ubushonozi n’ubumenyi, bitababereye inzitizi kuko RSB yababaye hafi.
Yagize ati "Natangiye muri 2019 ntangirana ibihumbi 600 Frw turi abakozi babiri gusa ariko duhamagara muri RSB baduha umukozi kuko isabune ya mbere twakoze twari kumwe. Baduhaye umurongo n’amabwiriza tuhakura ubumenyi n’uburyo abakozi bagomba kwitwara."
"Ubu tugeze ku rwego rw’imashini zatwaye arenga miliyoni 15 Frw n’abakozi bahoraho barindwi bahembwa. Ubu ibicuruzwa byacu twabijyanye i Nairobi birakundwa kandi tuzakomeza kugerageza kugira ngo tugabanye icyuho cy’ibiva hanze."
Nshimiyumuremyi Cephas na we afite uruganda rukora amavuta ndetse n’isabune, avuga ko gutangiza uruganda ruto ko byagize akamaro kanini haba ku rubyiruko ndetse nabandi bakenera ibi bikoresho by’isuku.
Yagize ati "Uru ruganda rufite akamaro kenshi kuko uretse kuba duha amahoteli aya masabune yacu, urubyiruko narwo rwabonye akazi kuko kuri ubu dufite abakozi bagera kuri 40 bahoraho, ibyo byose rero tubikesha ubuyobozi bwiza, kuko bwadufashije gutangiza izi nganda."
Kuva gahunda ya Zamukana ubuziranenge yatangira muri 2017 yafashije inganda n’ibindi bikorwa birenga 840 byatumye ibicuruzwa bifite ikirango cy’ubuziranenge biva kuri 300 ubu bikaba birenga 900.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!