Muri buri Karere mu turere 27 hashyizweho inteko rusange igizwe n’abamotari 50 nabo bitoramo abandi bagizwe komite nyobozi y’abantu batatu ndetse na komite ngenzuzi igizwe n’abantu babiri.
Umuyobozi Mukuru wa RCA, Dr Mugenzi Patrice, yabwiye IGIHE ko nyuma y’ibibazo byavutse mu ma koperative y’abamotari, abanyamuryango bagiriwe inama yo kuzisesa hagashingwa izindi nshya zifite imikorere myiza itandukanye n’iya mbere.
Ati “ Mu nama zitandukanye twagiye ku rwego rw’igihugu ndetse n’izo twagiriwe n’abayobozi, twasanze buri Karere kagira koperative imwe ihuza abamotari bo mu Karere kose, hanyuma hakabaho abantu bahagarariye abo bamotari muri zone zitandukanye.”
Dr Mugenzi yavuze ko kuri ubu hashyizweho koperative 27 zo mu turere twose kongeraho koperative eshanu zashinzwe mu Mujyi wa Kigali.
Buri koperative igizwe n’inteko rusange y’abantu 50 bahagarariye abandi baturuka mu mirenge yose, muri abo 50 bitoyemo komite nyobozi ndetse na komite ngenzuzi.
Kuri ubu komite nyobozi irimo Perezida, Visi Perezida, umunyamabanga, n’abajyanama babiri.
Komite ngenzuzi igizwe n’abandi bantu babiri bose hamwe bakaba abantu barindwi bahagarariye ya nteko rusange yose.
Abashinzwe imicungire ya koperative bazishyurwa na Leta
Dr Mugenzi yakomeje avuga ko abakozi bashinzwe gucunga umutungo n’abandi bazajya bita ku buzima bwa buri munsi bwa koperative bazajya bishyurwa n’uturere, mu rwego rwo kwirinda ko abamotari bongera kujya bakatwa amafaranga buri munsi.
Ati “Abo bakozi babafasha bazajya bahembwa na Leta. Ibiro bazakoreramo bizaba biba biri ku Karere. Mu turere twunganira Umujyi wa Kigali bazagira abakozi batanu naho mu tundi turere bagire abakozi batatu.”
Rukundo Jean Claude ukorera ubumotari mu isantere ya Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe, yavuze ko imikorere ya koperative za mbere yabacaga intege.
Ati “ Hari imisanzu yatangwaga ntumenye ngo igiye he? Wanabaza bakagufata nk’aho uje kubarwanya. Ibyo byari ikibazo gikomeye ni nabyo byatumye bamwe mu bamotari bacika integer bumva ko atari umwuga nk’iyindi.”
Nshimiyimana Théogene ukorera umwuga w’ubumotari mu Kabuga ka Musha, yavuze ko kuri ubu bishimiye ko Leta yabashyiriyeho koperative imwe, bitandukanye na mbere aho wasangaga mu Karere kose harimo koperative zirenga 20 buri imwe ifite imikorere itandukanye n’indi.
Umuyobozi watorewe kuyobora koperative y’abamotari mu Karere ka Rwamagana, Gatete Amza, yijeje bagenzi be ko bagiye guhindura ibitaragendaga neza, buri mumotari akabona inyungu mu kazi ke.
Yavuze ko kandi bagiye gushyira imbaraga mu kurwaya abamotari bakora uyu mwuga kinyeshyamba kuburyo ngo abawukora bazizerwa n’abagenzi.
Kuri ubu mu Mujyi wa Kigali habarurwa abamotari barenga ibihumbi 20 mu gihe mu tundi turere 27 habarurwamo abamotari barenga ibihumbi 15.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!