00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hatangirijwe Ihuriro Nyafurika ry’Abagore bari mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 22 February 2024 saa 12:52
Yasuwe :

I Kigali hatangirijwe Ihuriro Nyafurika ry’Abagore bari mu mirimo y’ingufu z’amashanyarazi, hagaragazwa ko nabo bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’uru rwego n’igihugu muri rusange.

Umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu, Eng.Uwase Patricie ubwo yatangizaga iri huriro ryiswe Women in Energy Network-Africa, yagaragaje uruhare rw’abo bagore ari ingenzi mu iterambere.

Yavuze ko iri huriro rigamije gusuzuma imbogamizi bahura nazo zituma umubare wabo ukomeza kuba muto haba mu bakozi no mu buyobozi bw’ibigo by’ingufu z’amashanyarazi, n’ibindi biri muri izo nzego.

Ni ihuriro ryatangirijwe i Kigali mu biganiro by’iminsi ibiri byatangiye ku wa 21 kugeza ku wa 22 Gashyantare 2014, rikorera mu bihugu 10 by’Afurika. Rigaragaza ko kugeza ubu abagore bari hagati y’icyenda na 13 % bari muri iyi mirimo kandi bahembwa make ugereranyije n’abagabo.

Eng Uwase Patricie yagaragaje ko hari ibiri gukorwa n’u Rwanda bigamije kuzamura umubare w’abagore muri uru rwego.

Ati “Iri ni ihuriro riri ku mugabane w’Afurika ryatangiranye n’ibihugu 10 rivuga ko abagore bakwiriye kuba bagaragara cyane mu rwego rw’ingufu, iyo dutanze amafaranga mu bigo byigenga dusaba ko byibuze 10% baza mu buyobozi mu rwego rwo kureba ko mu bantu bayoboye umushinga hagomba kuba harimo umugore.”

“Ni ihuriro rishaka ko tugira abagore bari mu rwego rw’ingufu bahura mu rwego rwo kubashakira ubufasha bukwiriye bubahuza n’abandi kugira ngo umugore wese uri muri uru rwego ntatakare, ndetse barusheho kuzamuka mu ntera bagera aho bayobora imishinga minini.”

Umuyobozi wa Banki y’Isi ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba, Fowzia Hassan, yavuze ko intego z’iterambere rirambye zitagerwaho mu gihe hakiriho iki cyuho cy’abagore muri uru rwego.

Ati “Kugira ngo intego z’iterambere rirambye zigerweho mu rwego rw’ingufu ntabwo byakunda mu gihe igice kimwe cy’ingenzi mu bwenge kandi cy’imbaraga gihejwe . Nibyo koko ni ukugabanya icyuho ariko ni ingenzi cyane kuzana abagore muri uru rwego rw’ingufu kugira ngo imbaraga zose ibihugu bifite zegeranywe”.

Mu Rwanda abagore bari muri uru rwego rw’ingufu bagera kuri 5% nk’uko bigaragara muri raporo urwego rushinjwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore mu iterambere ry’igihugu (GMO).

Raporo ya 2023 ku cyuho cy’uburinganire ku Isi yakozwe na World Economic Forum yashyize u Rwanda ku mwanya wa 12 ku Isi mu bihugu byagerageje kugabanya iki cyuho.

Habaye ibiganiro mpaka bigaruka ku cyatuma umubare w'abari mu mirimo y'ingufu uzamuka ku mugabane w'Afurika
Abagore bashishikarijwe kugira uruhare mu iterambere ry'uru rwego rw'ingufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .