00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Hatanzwe imbuto nshya y’ibishyimbo yitezweho gukuba kabiri umusaruro

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 March 2024 saa 12:01
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi gifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ndetse n’abaturage, batangiye gutera imbuto nshya y’ibishyimbo yitezweho gukuba kabiri umusaruro bajyaga babona.

Iyi mbuto yitwa Nowa 566 yatangiye guterwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2024, ubwo hatangizwaga igihembwe cya 2023/2024 B. Yatewe mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Mushikiri.

Nowa 566 ni imbuto nshya yatuburiwe mu Rwanda aho yitezweho kongera umusaruro, ubusanzwe abahinzi bezaga ibiro birenga 800 by’ibishyimbo kuri hegitari ariko kuri iyi mbuto nshya ngo bazajya beza toni nibura ebyiri kuri hegitari.

Muhawenimana Mathias uri mu baterewe iyi mbuto nshya mu murima, yashimiye RAB n’ubuyobozi bwabahaye iyi mbuto, avuga ko imbuto isanzwe y’ibishyimbo yakundaga guhurwa n’indwara zitandukanye zigatuma umusaruro utaboneka neza.

Yavuze ko iyi mbuto nshya bayitezeho kubafasha kubona umusaruro mwinshi.

Umuyobozi wa RAB ishami rya Gatsibo na Nyagatare, Kayumba Frank, yasobanuye ko imbuto nshya y’ibishyimbo ya Nowa 566, yavuze ko ari imbuto yizewe kandi iberanye n’ubutaka bwo mu Ntara y’Iburasirazuba, iyi mbuto kandi ngo yerera igihe gito kuburyo bizabafasha kubona umusaruro vuba.

Yakomeje agira ati “ Nta ndwara iba ifite ariko cyane cyane ikungahaye ku butare n’indi myunyu ngugu umubiri ukenera, ikindi irera cyane kuko uwayihinga neza ntiyabura toni ebyiri kuri hegitari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yasabye abaturage gukoresha imbuto nziza bahinga, bagakoresha inyongeramusaruro kandi bagahingira ku gihe kugira ngo bazereze ku gihe, yabasabye kandi kudatwika ibisigazwa by’ibihingwa kuko bivamoibiryo by’amatungo ndetse n’ifumbire.

Ibi bishyimbo bishya byitezweho gutanga umusaruro wikubye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .