00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RAB ihangayikishijwe n’ubworozi bw’ingurube z’amacugane zidatanga umusaruro

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 31 March 2024 saa 08:44
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) cyatangaje ko gikomeje guhashya ubworozi bw’ingurube z’amacugane kuko bidindiza ubu bworozi bikabangamira iterambere ryabwo.

Ubundi ijambo ‘amacugane’ risobanura amasano ya hafi mu ngurube, aho ingurube ishobora kubyarana n’icyana cyayo cyangwa iyo bivukana bikagira ingaruka nyinshi mu busugire bw’ingurube zivuka ndetse n’umusaruro zitanga haba mu bwinshi bw’imyama zitanga ndetse no kwihanganira indwara.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr Uwituze Solange, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RAB, yavuze ko mbere ya 2019, mu Rwanda hari harimo ibibazo byinshi mu bworozi bw’ingurube birimo umwanda mu biraro ndetse n’amacugane.

Yavuze wasanganga ingurube hafi ya zose zo mu gihugu zifitanye amasano ya bugufi, bikagira inzitizi ku iterambere ry’ubwo bworozi.

Yagize ati “Nk’uko bimeze ku bantu, nta muntu ushyingiranwa n’uwo basangiye isano. Ni za kirazira kandi no mu matungo zakabaye zirimo. Amacugane atuma ikivutse ku matungo atari n’ingurube gusa agwingira. Ugasanga ingurube yaragwingiye. Ubundi mfashe nk’urugero, ingurube y’amezi 7 mu zigezweho iba ifite nibura ibiro 100; ariko ingurube yavukiye mu macugane iba ifite ibiro 40.’’

Dr Uwituze yakomeje avuga ko ingurube nk’izi zinagerwaho n’indwara mu buryo bworoshye cyane kuko utunyangingo tugenda ducika intege cyane, ugasanga inyinshi zivunika ntizikire, izivuka ziremaye, izivuka zifite imigongo idakomeye n’ibindi.

Dr Uwituze agira inama aborozi b’ingurube kujya bita cyane ku masano y’ingurube boroye kugira ngo birinde ibyo bibazo byose.

Dr Uwituze yavuze ko Leta ifite ingamba zirimo kugenzura abatubuzi b’icyororo cy’ingurube bahuguwe na RAB, aho bazajya babasaba kugira ibitabo bigaragaza aho bagemura icyororo cyabo kugira ngo bizafashe kumenya niba bahindura igisekuru byoroshye.

Ati “Niba umuntu agurisha mu Burasirazuba cyangwa Iburengerazuba, igihe kizajya kigera tugenzure icyo kiragano kive mu bworozi kugira ngo mu myaka nk’ibiri cyangwa itatu, tutazasanga ingurube iri kubangurira abakobwa bayo cyangwa abuzukuru bayo.”

Abatubuzi b’icyororo baherutse guhabwa uburenganzira bwo tubura icyororo cy’ingurube, bitezweho gutubura icyororo mu buryo bwa kijyambere ari nako bakurikirana ikinyanye n’ayo masano mu ngurube kugira ngo atongera kuba ikibazo.

Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa miliyoni eshanu z’ingurube habariwemo n’iza kijyambere, kandi ibikorwa byo gukomeza kuvugurura icyororo birakomeje.

Ubworozi bw'ingurube zihuje amasano, ibyo bita amacugane ni ikibazo gisubiza inyuma ubworozi bw'ingurube
Dr Uwituze Solange yasabye aborozi b'ingurube kugendera kure amacugane kuko atubya umusaruro
Abatubuzi b'icyororo cy'ingurube RAB yahaye inshingano zo gutubura ingurube, bitezweho kuzarandura amacugane mu ngurube

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .