00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yasabye abasora gukoresha agaciro nyakuri mu gusorera imitungo itimukanwa n’inyungu z’ubukode

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 February 2024 saa 10:31
Yasuwe :

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasabye abarebwa n’umusoro ku mutungo utimukanwa n’umusoro ku nyungu z’ubukode, kuyimenyekanisha no kuyishyura mbere y’itariki ntarengwa yo ku wa 29 Gashyantare 2024, kandi bagakoresha agaciro nyakuri k’imitungo yabo n’amafaranga y’ubukode bakiriye.

Ubusanzwe umusoro ku mutungo utimukanwa wishyurwa bitarenze itariki ya 31 Ukuboza z’umwaka usorerwa, naho umusoro ku nyungu z’ubukode ukamenyekanishwa bitarenze itariki ya 31 Mutarama z’umwaka ukurikira usorerwa.

Icyakora, Guverinoma yaje kongera igihe cyo kumenyekanisha no kwishyura iyi misoro, mu rwego rwo korohereza abasora, bahabwa igihe gihagije cyo kwishyura nyuma yo gushyira muri sisitemu y’isoreshwa ibipimo bishya, byasohotse mu Itegeko nº 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.

Komiseri Wungirije ushinzwe Intara n’Imisoro yeguriwe Inzego z’ibanze muri RRA, Karasira Erneste, yasabye abarebwa n’iyi misoro kuzuza inshingano zabo hakiri kare, ntibirindirize iminsi ya nyuma.

Iyo ubutaka bwubatsweho, ibipimo by’umusoro ku mutungo utimukanwa bishingira ku gaciro ku isoko k’inyubako n’ikibanza cyayo bikomatanyije. Iyo butubatseho, bishingira ku buso bw’ubutaka, bikaba hagati ya 0 Frw na 80 kuri metero kare, bitewe n’aho ubutaka buherereye.

Karasira yaburiye abantu bashobora gutubya agaciro k’inzu, bagambiriye kugabanya imisoro ku mitungo itimukanwa.

Yakomeje ati “Hari abantu bamenyekanisha agaciro ku isoko k’inyubako yabo ugasanga bashyizemo 1 Frw, cyangwa se ugasanga bashyizemo amafaranga make ugereranyije n’agaciro ku isoko. Mu by’ukuri bagerageze kureba abagenagaciro, cyangwa abafite agaciro k’iyo nyubako nk’uko bayiguze cyangwa uko bayubatse babigaragaze, kuko iyo ubuyobozi bw’imisoro bubibonye burabakosora kandi bikagendana no gucibwa ibihano nkuko amategeko abiteganya.”

Mu kumenyekanisha umusoro ku mutungo utimukanwa ku nyubako zo guturamo, itegeko ryateganyije umusoro wa 0,5% by’agaciro ku isoko k’inyubako n’ak’ikibanza bikomatanye. Ku rundi ruhande, inzu z’ubucuruzi zishyura umusoro wa 0,3% by’agaciro k’inyubako n’ak’ikibanza zubatsemo; inganda n’izindi nyubako zitavuzwe haruguru zigasoreshwa 0.1%.

Inzu zigeretse zahawe umwihariko, hagamijwe gushishikariza abantu gukoresha neza ubutaka, bakubaka bajya hejuru. Inzu igeretse gatatu isoreshwa 0.25%, byarenga gatatu, umusoro ukongera ukamanuka ukagera kuri 0,1%.

Inyubako imwe nyirayo yageneye guturamo nk’icumbi rye, hamwe n’inyubako ziyunganira mu kibanza cyagenewe guturwamo n’umuryango umwe, isonewe umusoro ku mutungo utimukanwa. Iyo nyubako ikomeza kubarwa nk’icumbi rye n’iyo yaba atayituyemo ku mpamvu zitandukanye.

Karasira yasabye uwaba yarakoresheje agaciro katari ko mu kumenyekanisha umusoro ku mutungo utimukanwa, gusubira inyuma akikosora no mu yindi myaka yose, kuko itegeko ribimwemerera.

Yakomeje agira ati "Ku musoro ku nyungu z’ubukode, naho ni ukugaragaza amakuru y’ukuri. Twifuza ko abantu bamenyekanisha amafaranga bakiriye ndetse ari no mu masezerano bagiranye n’abakodesha, kuko hari abo byagiye bigaragara ko abantu bakodesha amafaranga menshi, ariko bakagaragaza makeya.”

“Nabo nagira ngo mbabwire ko iyo bigaragaye tubakosora kandi tukabaca n’ibihano. Kubahana sicyo cya mbere ubuyobozi bw’imisoro dushyira imbere, ahubwo dushaka ko abantu batanga umusoro ku gihe, bakawutanga neza, kandi bagatanga umusoro ukwiye gutangwa, nta kuwutubya.”

Umusoro ku nyungu z’ubukode ucibwa umuntu wese ufite inzu ikodeshwa agaciro karenze Frw 180,000 ku mwaka, utishyura umusoro ku nyungu z’amasosiyete. Ubarwa ku nzu, ibyongereweho byaba bikodeshwa byose cyangwa igice, cyangwa undi mutungo utimukanwa uwo ari wo wose uri mu Rwanda.

Icyo gihe 50% by’amafaranga y’ubukode yakiriwe mu mwaka wose ntasoreshwa, kuko abarwa nk’ayafashije mu gufata neza umutungo. Inyungu ku nguzanyo za banki zijyanye n’umutungo utimukanwa ukodeshwa nazo zivanwa mu nyungu zisorerwa.

Amafaranga asigaye, kuva kuri 0 Frw - 180,000 Frw, asonewe umusoro. Kuva ku 180,000 Frw - 1,000,000 Frw asoreshwa 20%, hejuru yaho agasoreshwa 30%.

Igenagaciro ry’umutungo utimukanwa

Agaciro k’imitungo itimukanwa kagenwa buri myaka itanu. Kagizwe n’agaciro ku isoko k’inyubako n’ak’ikibanza.

Icyakora, mu gihe cy’igena ry’umusoro ku mitungo itimukanwa rikozwe n’usora ubwe, agaciro nyir’inyubako yayiboneyeho n’ikiguzi cy’imirimo yo kubaka bikomeza kwemerwa kugeza igihe umugenagaciro wemewe cyangwa uburyo bw’ikoranabuhanga mu igenagaciro rya rusange bishyiriwe mu bikorwa.

Iyo umutungo utimukanwa wahawe agaciro, nyuma y’imyaka itanu nta cyahindutse mu nyubako no mu biyigize byatuma agaciro kazamuka cyangwa kagabanuka birenze 20%, ako gaciro gafatwa nk’agaciro ku isoko. Ni kimwe n’iyo umutungo utimukanwa waguzwe ku isoko ryisanzuye, ariko nta cyabaye cyahindura agaciro munsi cyangwa hejuru ya 20%.

Biteganywa ko iyo agaciro kagenwe n’usora ubwe ku mutungo we gakekwaho kuba munsi y’agakwiriye, urwego rusoresha rwemerewe n’itegeko gukoresha irindi genagaciro.

Itegeko riteganya igihano cya 40% by’umusoro ugomba gutangwa gihanishwa usora wese utaratangiye imenyekanisha ry’umusoro ku gihe n’uwatanze amakuru atari yo. Umusoro utishyuriwe igihe ubarwaho inyungu ya 1.5% ku kwezi, n’inyongera ingana na 10% by’umusoro ugomba gutangwa. Icyakora, iyo nyongera ntishobora kurenga 100.000 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .