Ni inyandiko yatanze ubwo yari yitabiriye inama y’Abaminisitiri b’u bucuruzi bo mu bihugu biri muri WTO, iri kubera i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Amasezerano u Rwanda rwashyizeho umukono mu guteza imbere urwego rw’uburobyi no kurengera ibidukikije, yemerejwe mu nama ya 12 y’Abaminisitiri b’Ubucuruzi bo mu bihugu bihuriye muri WTO, muri Kamena 2022, i Genève mu Busuwisi.
Icyo gihe bemeje ayo masezerano mu kurengera mu buryo burambye urwego rw’uburobyi ku Isi hose, kongera umusaruro ukomoka ku mafi no gufasha abakora uburobyi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere hagamijwe iterambere.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome, ni we washyikirije Umuyobozi wa WTO, Dr Ngozi Okonjo-Iweala, inyandiko y’u Rwanda ikubiyemo iyemezwa ry’ayo masezerano, ndetse ruba Igihugu cya 70 gishyize umukono kuri ayo masezerano.
Minisiteri y’ubucuruzi y’u Rwanda igaragaza ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu kurengera ubworozi bw’amafi mu buryo burambye, hakumirwa abakora ibikorwa by’uburobyi bitemewe.
Raporo ya MINAGRI igaragaza ko mu 2022 umusaruro w’amafi mu Rwanda wari toni 43560, uvuye kuri toni 41664 wariho mu 2021.
Muri iyo raporo yagaragaje ko ibikorwa by’ubworozi bw’amafi mu Rwanda byakorerwaga mu biyaga 17 n’imigezi ine mu Turere 15.
Iyi nama izibanda ku gukemura ibibazo by’ubucuruzi ku Isi, harimo no gushaka uburyo bwo gukomeza gukemura ibibazo byatewe na Covid-19, ibibazo by’ubucuruzi, amabwiriza y’ubucuruzi kuri murandasi (Internet), ubuhinzi, n’ibindi bibazo bikenewe gushakirwa ibisubizo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!